Amakuru ya Gitewokarasi
Liberiya: Ishami ry’i Monrovia ryongeye gufungurwa ku itariki ya 1 Nzeri, nyuma y’amezi 15 ryamaze rifunzwe bitewe n’intambara yashyamiranyije abenegihugu. Batanze raporo igaragaza ukwiyongera gushya kutigeze kugerwaho mbere hose kw’ababwiriza 1.977 muri Nzeri.
Mozambike: Muri Nzeri, yageze ku kwiyongera gushya kw’ababwiriza 28.005. Ukwiyongera kwari kwaragezweho mbere y’aho, kwari 25.790 muri Gicurasi 1975, bityo rero, iyo ikaba ari intera itazibagirana mu mateka ya gitewokarasi muri Mozambike.
Nepali: Yagize ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 306 muri Nzeri. Ibyigisho bya Bibiliya bigera hafi kuri 500, ubu birayoborwa.
Sainte Hélène: Buri rugo rwo muri icyo kirwa, rwahawe kopi y’Inkuru y’Ubwami No. 35.
Ibihugu byinshi byatangiye umwaka w’umurimo bifite ukwiyongera gushya kw’ababwiriza kungana na 5 ku ijana, kurenza mwayene y’umwaka ushize: Hong Kong, 4.230; Madagasikari, 8.749; (ushyizemo n’ukwiyongera kw’abapayiniya b’igihe cyose bagera kuri 912); Tayiwani, 3.497.