Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Gashyantare
Indirimbo ya 166
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo Yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin 15: “Abahamya ba Yehova—Ababwirizabutumwa b’Ukuri.” Mu bibazo n’ibisubizo. Suzuma agasanduku ko ku ipaji ya 19 kari mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1992.—Mu Gifaransa.
Imin 20: “Tumira Buri Muntu Wese Ufite Inyota.” Suzuma iyo ngingo, ugaragaza ukuntu uburyo bwerekanywe bwo gutangiza ibiganiro bwagenewe kubyutsa ugushimishwa no gushishikaza abateze amatwi. Teganya umuntu ukuze kugira ngo atange icyerekanwa kuri paragarafu ya 2-3 cyangwa ya 4-5, hamwe n’ukiri muto kugira ngo atange icyerekanwa kuri paragarafu ya 6.
Indirimbo ya 208 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Gashyantare
Indirimbo ya 96
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: Ibikenewe iwanyu.
Imin 20: “Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose” (paragarafu ya 1-10). Mu bibazo n’ibisubizo. Kora urutonde rw’indimi zivugwa n’abantu benshi mu ifasi yawe, kandi werekane ibitabo biri muri izo ndimi itorero rifite mu bubiko. Nk’uko byavuzwe muri paragarafu ya 10, teganya umuntu kugira ngo atange icyerekanwa ku bihereranye no gukoresha agatabo La bonne nouvelle pour toutes les nations.
Indirimbo ya 220 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Gashyantare
Indirimbo ya 75
Imin 5: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 12: Kuki Ukeneye Guterana Amateraniro y’Itorero? Umusaza agire icyo avuga ku ngingo z’ingenzi ziri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1993, ku ipaji ya 8-11 [mu Gifaransa], atsindagirize akamaro ko guterana buri gihe amateraniro yose.
Imin 18: “Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose” (paragarafu ya 11-28). Mu bibazo n’ibisubizo. Kora urutonde rw’abantu bari mu madini atari aya Gikristo ari mu ifasi yanyu. Teganya umubwiriza umenyereye kugira ngo atange icyerekanwa ku bihereranye n’ukuntu umuntu yabwiriza ku ncuro ya mbere Umubuda, Umuhindu, Umuyahudi cyangwa Umuyisilamu—uwo ari we wese muri abo mu biganje cyane mu karere kanyu.
Imin 10: “Yehova Ni Umufasha Wanjye.” Disikuru y’igishyuhirane kandi itera inkunga, itangwe n’umusaza.
Indirimbo ya 15 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Gashyantare
Indirimbo ya 4
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma ibitabo bizakoreshwa muri Werurwe. Vuga igitekerezo kimwe cyangwa bibiri ku bihereranye no gutanga igitabo Ubumenyi, ukoresheje ingingo zo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 1996, ku ipaji ya 8. Tsindagiriza intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.
Imin 15: “Niba Uburyo Runaka bwo Gutangiza Ibiganiro Bugira Icyo Bugeraho, Bukoreshe!” Mu bibazo n’ibisubizo. Teganya umubwiriza umwe cyangwa babiri bamenyereye mu bateze amatwi, kugira ngo bagire icyo bavuga mu magambo ahinnye ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bakomeje gukoresha bitewe n’uko bworoshye kandi bwagize icyo bugeraho. Hanyuma, uteganye abandi bakoresheje vuba aha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwari mu Murimo Wacu w’Ubwami kandi bwagaragaye ko bugira ingaruka nziza.
Imin 20: Itoze Uburyo Bwawe bwo Gutangiza Ibiganiro. Disikuru ngufi ishingiye mu gitabo Manuel pour l’Ecole, ku ipaji ya 98-99, paragarafu ya 8-9. Tsindagiriza ko ari ngombwa gusesengura uburyo bwo gutangiza ibiganiro no gushaka uburyo bwatuma burushaho kugira ingaruka nziza kurushaho. Teganya bashiki bacu babiri kugira ngo batange icyerekanwa ku bihereranye n’ukuntu babigenje ku nzu n’inzu, bagirane ikiganiro ku bihereranye n’ukuntu bashobora kubikora neza kurushaho. Nanone bakore umwitozo mu buryo buhinnye, kugira ngo bagerageze uburyo bwo gutangiza ibiganiro bateganya gukoresha ubutaha, bahana ibitekerezo by’ingirakamaro. Uhagarariye icyo kiganiro asoze atera bose inkunga yo gusesengura no kwitoza uburyo bwabo bwo gutangiza ibiganiro.
Indirimbo ya 103 n’isengesho risoza.