Subira Gusura Abagaragaje ko Bashimishijwe
1 Mu gihe hatangazwaga igitabo gishya Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, uwatangaga disikuru mu ikoraniro yasobanuye ko “abantu bafite imitima itaryarya bagombye kugira ubumenya buhagije binyuriye mu kucyiga, ku buryo bajya ku ruhande rwa Yehova maze bakabatizwa.” Icyo gitabo cyagenewe kwigisha ukuri mu buryo bwihuse. Gitanga ibisobanuro byimbitse mu buryo buhinnye, bishobora gukangurira ibyigisho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Cyerekana ukuri mu buryo bwubaka kitibanze ku nyigisho z’ibinyoma. Kugira ngo tubashe kugira icyo tugeraho mu gukoresha icyo gikoresho gishya, tugomba gusubira gusura abagaragaje ko bashimishijwe.
2 Ku bagaragaje ko bashimishijwe na Bibiliya bemera ko ari ubuyobozi bw’ingirakamaro, ushobora gusubira kubasura kugira ngo mutangirane icyigisho, wenda uvuga uti
◼ “Ubwo mperutse hano, twaganiriye ku bihereranye n’impamvu dushobora kwiringira ko Bibiliya ari isoko y’ingirakamaro y’ubuyobozi. Nanone kubera ko yahumetswe n’Imana, Bibiliya ni isoko yiringirwa y’ihumure n’ibyiringiro, nk’uko umwe mu ntumwa za Kristo yabivuze. [Soma mu Baroma 15:4.] Mu gisoza ikibaniro twagiranye ubushize, nabajije ikibazo kigira kiti ‘ni gute dushobora, buri muntu ku giti cye, kungukirwa n’ubumenyi bukubiye muri Bibiliya?’” Soma paragarafu ya 18 ku ipaji ya 11 mu gitabo Ubumenyi. Erekana ko Abahamya ba Yehova bayobora ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri miriyoni eshanu ku isi hose, bafasha abantu b’impande zose kugira ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka. Erekana mu buryo buhinnye uko icyigisho kiyoborwa, ukoresheje amaparagarufu atanu ya mbere yo mu gice cya 1.
3 Niba ku ncuro ya mbere mwaraganiriye ku bihereranye n’isengesho, ushobora kugerageza ubu buryo ugamije gutangiza icyigisho:
◼ “Ndizera ko washimishijwe n’ibyo twaganiriye ku bihereranye n’lisengesho mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Nagusezeranyije kuzagaruka kugira ngo dusuzumire hamwe uburyo abasenga Imana bashobora kuyitegera amatwi. Zirikana ibivugwa ku itaji ya 158. [Soma paragarafu ya 18.] Bityo, mu gihe twiga Bibiliya mu buryo bwa bwite, tuba dutegera amatwi ibyo Imana igomba kutubwira. Gukora ibyo bituma turushaho kugirana imishyikirano myiza na yo kandi bikadufsaha guhangana n’ibibazo duhura na byo mu mibereho ya buri munsi, ibibazo tuvuga mu masengesho yacu. Nakwishimira kwigana nawe Bibiliya.” Mushobora gutangira igice cya mbere cy’igitabo Ubumenyi.
4 Mu gihe usubiye gusura umubyeyi uhangayikishijwe n’ibibazo byo mu murywango, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Kubera ko uri umubyeyi, nzi ko wifuriza abana bawe ibyiza. Kubera ko bidashoboka ko wabarinda ikintu icyo ari cyo cyose kibi, ugomba kubigisha uburyo bashobora kuhangana n’ibibazo by’ubuzima. Utekera ko ibyo byashobo gukorwa gute? [Reka asubize.] Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane umubyeyi ashobora gutanga, ni ukubatoza.” Rambura ku mapaji ya 145-6 mu gitabo Ubumenyi, hanyuma werekeze ibitekerezo bye ku nama ya Bibiliya y’ingirakamaro, utsindagiriza agaciro kayo n’uburyo kuyikurikiza bishobora guhesha imigisha. Kora gahunda yo kuzagaruka kumusura kugira ngo umwereke uburyo yakoresha icyo gitabo kugira ngo yige byinshi ku bihereranye no kugira imibereho y’ibyishimo mu muryango.
5 Mu gihe usubiye gusura aho watangije ibiganiro mu buryo buninnye, ushobora kuvuga uti:
◼ “Gusaza hanyuma tugapfa ntibyigeze biba mu mugambi w’Imana. Yashakaga ko twabaho iteka ryose muri paradizo ku isi.” Erekana amashusho ari ku mapaji ya 188-9. Soma paragarafu ya 11, ku ipaji ya 184. Kora gahunda yo kuzagaruka kumusura.
6 Mu by’ukuri, iki gitabo gishya ni ubundi buryo bwiringajijwe na Yehova kugira ngo ‘atebutse’ umurimo wo gukorakoranya muri iyi minsi y’imperuka (Yes 60:22). Nitgikoresha mu buryo bugira ingaruka nziza, dushobra gutanga ubumenyi bushobora gufasha umuntu kubona ubuzima bw’iteka.