“Mujye Mukorera Mutya kugira ngo Munyibuke”
1 Uko igihe gihita, ni nako abantu bagenda babangukirwa no kwibagirwa agaciro k’ibintu by’ingenzi. Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye igihe Yesu yatangizaga “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba,” ategeka abigishwa be ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” Kuva icyo gihe, ku isabukuru y’urupfu rwa Yesu, Abakristo bakomeje “kwamamaza urupfu rw’Umwami, kugeza aho azazira.”—1 Kor 11:20, 23-26, gereranya na NW.
2 Vuba hano cyane, Yesu azakira mu buturo bwo mu ijuru abasigaye bo mu “mukumbi muto” ugenda ugabanuka (Luka 12:32; Yoh 14:2, 3). Uyu mwaka, abasigaye basizwe hamwe n’imbaga y’abagize “izindi ntama” biyongera cyane, bazongera kugira igikundiro cyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ku itariki ya 11 Mata (Yoh 10:16; Ibyah 7:9, 10). Tuzarushaho kwishimira urukundo rukomeye Yehova yagaragaje, yohereza Umwana we w’ikinege ku bw’abantu. Hazatsindagirizwa urugero rwa Yesu, urukundo rwe, ubudahemuka bwe kugeza ku gupfa kugira ngo atange incungu, no kuba ari Umwami utegeka w’Ubwami bwashyizweho n’Imana, hamwe n’imigisha ubwo Bwami buzazanira abantu. Mu by’ukuri, icyo kizaba ari igihe cyo kwibuka!
3 Itegure Uhereye Ubu: Nimucyo twese tuzatume icyo gihe cy’Urwibutso kiba igihe cy’ibyishimo byinshi no gushimira, kuri twe no ku bazifatanya natwe bose. Dushobora gutegura imitima yacu, twongera gusoma inkuru za Bibiliya zihereranye n’iminsi mike ya nyuma y’umurimo wa Yesu, hamwe n’inkuru z’ibintu byabaye byerekezaga ku rupfu rwe. Mu byumweru byinshi mbere y’Urwibutso, icyigisho cyacu cy’umuryango gishobora guharirwa gusuzuma igice cya 112-116 byo mu gitabo Le plus grand homme.
4 Wamenya ari abantu bangahe bashobora kuza mu Rwibutso, mu gihe waba ufashe iya mbere mu kubashishikariza gufatana uburemere icyo gikorwa, mu kubatumira no mu gutuma bumva bisanga? Kora urutonde rw’amazina yabo uhereye ubu, maze ukore uko ushoboye kose kugira ngo ubafashe kuza. Hanyuma, bafashe gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka, ubatera inkunga yo guterana amateraniro buri gihe.
5 Mu gihe cy’Urwibutso, hazakorwa gahunda zihariye kugira ngo zihe buri wese uburyo bwagutse bwo kubwiriza. Binyuriye mu gukora gahunda nziza, mbese, ushobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata? muri Gicurasi? Bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kugaragaza ko twibuka tubigiranye gushimira ibyo igitambo cya Yesu gisobanura kuri twe, ni ukuvuga ibihereranye n’Imana yacu Yehova, hamwe n’imigisha Ubwami butegekwa n’Umwana wayo buzazana.—Zab 79:13; 147:1.