ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/98 p. 1
  • Abagenzuzi Bafata iya Mbere—Umwanditsi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abagenzuzi Bafata iya Mbere—Umwanditsi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’Ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ababwiriza b’ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Abagenzuzi baragira umukumbi
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 10/98 p. 1

Abagenzuzi Bafata iya Mbere—Umwanditsi

1 Umwanditsi w’itorero agira uruhare rw’ingenzi mu gutuma ‘byose bikorwa neza uko bikwiriye, no muri gahunda’ (1 Kor 14:40). Kubera ko ari umwe mu bagize Komite y’Umurimo y’Itorero, yita ku nzandiko zandikirwa itorero n’izo ryandika, hamwe n’inyandiko zaryo z’ingenzi. N’ubwo inshingano ze zishobora kutagaragarira buri wese nk’uko bimeze ku nshingano z’abasaza, imirimo akora irakenewe cyane kandi irishimirwa.

2 Iyo ibaruwa yoherejwe na Sosayiti cyangwa ikaba ivuye ahandi hantu, umwanditsi ayitaho kandi akareba ko yaba yarasubijwe igihe ari ngombwa. Amenya neza niba amabaruwa aba yarakiriwe yaragejejwe ku basaza bose, hanyuma akayashyira mu madosiye kugira ngo bajye bayarebaho igihe bayakeneye. Agenzura fomu zitumirizwaho amagazeti n’ibitabo maze akazoherereza Sosayiti. Ni we ugenzura abavandimwe bashinzwe ibibarurwa byo mu itorero na za abonema, kimwe n’ibintu byose birebana n’ikoraniro.

3 Kubera ko umwanditsi agomba koherereza Sosayiti raporo ya buri kwezi y’umurimo wo kubwiriza bitarenze tariki ya gatandatu y’ukwezi, ni ngombwa ko twese dutanga raporo yacu y’umurimo wo kubwiriza ku mpera ya buri kwezi tutazuyaje. Ubwo ni bwo ashyira izo raporo z’umurimo ku Ifishi y’Umubwiriza y’Itorero Ishyirwaho Raporo. Umubwiriza uwo ari we wese ashobora gusaba ifishi ye yandikwaho raporo ye bwite y’umurimo kugira ngo ayirebeho.

4 Igihe umubwiriza aje cyangwa avuye mu itorero, umwanditsi asaba cyangwa akoherereza abasaza b’iryo torero rindi, ibaruwa itanga ibisobanuro hamwe n’Ifishi y’Umubwiriza y’Itorero Ishyirwaho Raporo y’uwo muntu.​—Reba igitabo Umurimo Wacu ku ipaji ya 105-106.

5 Umwanditsi asuzuma umurimo w’abapayiniya maze akamenyesha abasaza, ariko cyane cyane umugenzuzi w’umurimo, ingorane izo ari zo zose abapayiniya baba bahanganye na zo. Atungira agatoki abayobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ababwiriza bataboneka buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Umwanditsi n’umugenzuzi w’umurimo, bombi bafata iya mbere mu guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bite ku babwiriza bakonje.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami w’Ugushyingo 1987, ku ipaji ya 1 mu Giswayire.

6 Ubwo tumenye neza kurushaho ibyerekeye inshingano z’umwanditsi, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo tumufashe kuzisohoza bitamugoye.​—1 Kor 4:2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze