ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/97 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Mbese, ugira uruhare mu gutuma hatangwa raporo nyakuri?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ababwiriza b’ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Jya wunganira umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero uteranamo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Mbese, uri umubwiriza w’Ubwami utadohoka?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 1/97 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Kuki twagombye guhita dutanga raporo yacu y’umurimo wo mu murima buri kwezi?

Twese twumva twishimye iyo twumvise ibintu byiza byagezweho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. (Reba Imigani 25:25.) Mu Byakozwe 2:41, havuga ko nyuma ya disikuru igera ku mutima ya Petero ku munsi wa Pentekote, “abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi [babaye] nk’ibihumbi bitatu.” Nyuma y’aho gato, uwo mubare wariyongereye “uba nk’ibihumbi bitanu” (Ibyak 4:4). Mbega ukuntu izo raporo zigomba kuba zarashishikaje Abakristo bo mu kinyejana cya mbere! Tugira ibyiyumvo nk’ibyo iyo twumvise za raporo zitera inkunga zo muri iki gihe. Twishimira cyane kumva ibihereranye n’ingaruka nziza abavandimwe bacu bagira mu kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose.

Kubera ko gukusanya izo raporo bisaba igihe kinini n’imihati myinshi, ubufatanye bwa buri mubwiriza w’Ubwami wese ni ngombwa. Mbese, usobanukiwe neza ibihereranye no guhita utanga raporo yawe buri kwezi?

Raporo zivuga ibihereranye no kwiyongera, zituzanira ibyishimo byinshi. Byongeye kandi, raporo zifasha Sosayiti gukurikirana amajyambere y’umurimo ukorerwa ku isi hose. Hagomba gufatwa imyanzuro y’ahantu hakeneye ubufasha cyane, cyangwa ubwoko n’umubare w’ibitabo bigomba kwandikwa. Muri buri torero, abasaza bifashisha raporo y’umurimo kugira ngo bamenye ahashobora kuvugururwa. Raporo nziza zirubaka, zidutera inkunga twese yo kugenzura umurimo wacu kugira ngo turebe aho twashobora kunonosora.

Ababwiriza bose bagomba kumenya inshingano yabo yo guhita batanga raporo y’umurimo wo mu murima buri kwezi. Abayobora Ibyigisho by’Igitabo cy’Itorero bashobora kwibutsa ababwiriza iyo nshingano, kubera ko na bo baba bari maso kugira ngo bafashe umuntu ku giti cye, ushobora kuba afite ingorane zimubuza kwifatanya mu murimo wo mu murima buri kwezi. Iryo tangazo ryo kwibutsa rishobora gutangwa nyuma y’icyigisho cy’igitabo cyo mu mpera za buri kwezi cyangwa mu kindi gihe gikwiriye. Niba nta buryo bubonetse bwo gutanga raporo z’umurimo wo mu murima ku Nzu y’Ubwami, uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ashobora kuzikusanya kandi agakora uko ashoboye kugira ngo zihabwe umwanditsi hakiri kare bityo zishyirwe kuri raporo ya buri kwezi y’itorero yohererezwa Sosayiti.

Umurava tugira wo guhita dutanga raporo y’umurimo wacu wo mu murima turi abizerwa, uruhura abashinzwe kwita ku mibereho yacu myiza yo mu buryo bw’umwuka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze