Amakoraniro y’Intara n’Amakoraniro Mpuzamahanga yo mu Mwaka wa 1998 Afite Umutwe Uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana”
1 Mu Migani 10:29 hatwibutsa ko ‘uburyo bw’Uwiteka ari igihome.’ Mbega ukuntu ikoraniro ry’uyu mwaka rifite umutwe ukwiriye uvuga ngo—“Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana”! None se, ni gute uwo mutwe uzaganirwaho mu buryo burambuye mu gihe cya porogaramu izamara iminsi itatu yose? Twese dutegerezanyije amatsiko ibyo bintu duhishiwe. Nanone kandi, hazatangwa ibitekerezo by’ingirakamaro.
2 Abamisiyonari, abakozi mpuzamahanga, cyangwa abandi bantu bakorera umurimo mu bihugu bitari ibyabo, bashobora kuzaterana mu ikoraniro ryanyu. Biteganyijwe ko hari intumwa zibarirwa mu bihumbi zizaturuka mu bindi bihugu zizaba ziri mu mujyi wa Nairobi, aho ikoraniro mpuzamahanga rizabera. Wenda ushobora kuzabonana na bamwe muri abo bashyitsi. Porogaramu y’ikoraniro, izaba irimo na za raporo z’ukuntu Yehova agenda aha imigisha umurimo ukorerwa mu mafasi anyuranye.
3 Imihati Dushyiraho Kugira ngo Duterane, Irakwiriye: Abenshi mu bavandimwe bacu bo muri Afurika, bahanganye n’imibabaro iterwa n’intambara hamwe n’imivurungano bibera mu duce tumwe tw’uwo mugabane. Babona ko amakoraniro y’ubwoko bwa Yehova ari uburinzi kuri bo. Bamwe bagomba kugenda urugendo rurerure kugira ngo baterane mu ikoraniro; ariko rero, ntibatekereza gusiba ikoraniro na rimwe. Umuvandimwe ufite imyaka 73 wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (mu cyahoze cyitwa Zaïre), yakoze urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 450 kugira ngo aterane mu ikoraniro. Yageze aho ikoraniro ryagombaga kubera nyuma y’iminsi 16 y’urugendo, ibirenge byarabyimbye, ariko akaba yari yishimiye kuba ahari. Ikoraniro rirangiye, yongeye kugenda ku maguru, asubira mu rugo asazwe n’ibyishimo kandi yakomejwe mu buryo bw’umwuka. Ibyo amaze imyaka myinshi abikora buri gihe!
4 Mu gihugu cya Mozambike, umugenzuzi w’intara hamwe n’umugore we batereye umusozi muremure cyane kandi bambukiranya ahantu harehare cyane hameze nk’ubutayu bagenza amaguru, kugira ngo baterane mu ikoraniro ry’akarere. Bakoze urugendo rw’ibirometero 90 mu masaha 45. Abantu bose bari bateranye muri iryo koraniro, batewe inkunga n’urwo rugero rwiza rw’uwo mugabo n’umugore. Imiryango myinshi yari ihari, na yo yari yagize imihati nk’iyo kugira ngo ishobore guterana. Umugenzuzi w’intara yavuze ko abavandimwe bamwe na bamwe, harimo n’uwari ufite imyaka 60, bakoze urugendo rw’ibirometero bigera kuri 200 ku maguru!
5 Mbese, waba warakoze imyiteguro ya ngombwa kugira ngo ushobore guterana mu ikoraniro ry’uyu mwaka? Hari ubwo bitazaba ngombwa ko benshi muri mwe mwakora urugendo rurerure cyane, ariko nanone bizaba ngombwa ko wowe n’umuryango wawe mushyiraho imihati runaka hamwe no kwigomwa kugira ngo muzabe muhari. Kora gahunda yo kuzaterana porogaramu yose, kuva igitangira kugeza irangiye. Hari abigishwa ba Bibiliya benshi bafite amajyambere ku buryo bitegura kwitanga. Kuba bateranye ikoraniro, bizabafasha gufata umwanzuro ukwiriye. Mbese, waba waratumiye abigishwa bawe ba Bibiliya hamwe n’abandi bantu bashimishijwe kugira ngo bazaterane mu ikoraniro hamwe nawe?
6 Porogaramu Izamara Iminsi Itatu: Uyu mwaka, porogaramu izatangwa mu makoraniro agera kuri 16 muri Afurika y’i Burasirazuba. Uretse Icyongereza, hari n’amakoraniro azayoborwa mu Giswayire, Ikiganda n’Ikinyarwanda. Hazateganywa Ururimi rw’Ibimenyetso rw’Urunyamerika mu makoraniro y’Icyongereza azabera aha hakurikira: Nairobi, Mombasa, Kampala. Abavandimwe bacu hamwe n’abantu bashimishijwe b’ibipfamatwi, bagombye kuyoborwa muri rimwe muri ayo makoraniro uko ari atatu. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1998, igaragaza urutonde rw’amatariki n’ahantu ayo makoraniro azabera. Ubu mwamaze kumenyeshwa ikoraniro itorero ryanyu rizifatanyamo.
7 Icyitonderwa: Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko waterana mu ikoraniro itorero ryawe rizifatanyamo. Kubahiriza iyo gahunda ku giti cyawe hamwe no kwifatanya na yo, bizagaragaza ko byose bikorwa neza no muri gahunda.—1 Kor 14:33, 40.
8 Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, porogaramu izajya itangira saa 3:30 za mu gitondo. Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, porogaramu izajya irangira saa 11:00, naho ku Cyumweru irangire saa 10:00. Imiryango izajya ikingurwa saa 2:00 za mu gitondo. Abafite imirimo bashinzwe, ni bo bonyine bazemererwa kwinjira mbere y’icyo gihe. Ariko kandi, ntibazemererwa gufata imyanya yo kwicaramo, keretse saa 2:00 imaze kugera.
9 Mu gihe tuzaba tujya cyangwa tuva mu ikoraniro, twagombye kuzashaka uburyo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Abantu bakora aho banyweshereza lisansi, abagurisha ibintu mu maduka, abakozi bo muri hoteli hamwe n’abahereza muri za resitora, bashobora gushimishwa n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Itegure mbere y’igihe witwaza inkuru z’Ubwami, amagazeti asohotse vuba, udutabo cyangwa ibindi bitabo muri rusange, kugira ngo ubonereho uburyo bwo kubwiriza abantu batari gushobora kugerwaho n’ubutumwa bwiza mu bundi buryo.—2 Tim 3:17.
10 “Mwirinde Uko Mwumva”: Intumwa ziba zoherejwe mu ikoraniro, zita cyane ku nama iboneka muri Luka 8:18 zibigiranye ubwenge. Bose baterwa inkunga yo kuzana Bibiliya hamwe n’igitabo cy’indirimbo n’ikayi yo kwandikamo. Tega amatwi inyigisho zose zitangwa, wita ku ngingo z’ingenzi, maze wandike ibintu bike. Ibaze ukuntu wowe ubwawe ushobora gushyira mu bikorwa inyigisho zatanzwe. Buri mugoroba mu gihe cy’ikoraniro, ni kuki mbere yo kujya kuryama utakongera gusuzuma ibyo wanditse, ukareba urugero ugezamo ugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa na Yehova.—Imig 4:10-13.
11 Byaragaragaye ko mu gihe cy’ikoraniro bamwe bava mu myanya yabo bakicara aho babonye hose, bityo ntibakurikirane neza porogaramu. Abandi babonywe batembera mu birongozi nta cyo bagamije mu gihe bagombye kuba bicaye mu myanya yabo bateze amatwi. Hari bamwe mu bagaragu ba Yehova bo mu bihe byahise bagiye bakora amakosa akomeye mu mibereho yabo, bitewe n’uko batategeraga amatwi babigiranye ubwitonzi, ibyo Yehova yahoraga abibutsa. Nta gushidikanya ko twakwifuza kwirinda gukora amakosa nk’ayo (2 Abami 17:13-15). ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yateguye inyigisho twese dukeneye. Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko ‘twarushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise’ muri buri gice cya porogaramu y’ikoraniro ry’iminsi itatu. Buri munsi hazaba hateguwe ikintu kidushimisha mu buryo bwihariye, hakubiyemo n’ubumenyi buzagira ingaruka nziza rwose ku mibereho yacu yo mu gihe kizaza. Ni dutega amatwi kandi tugashyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka Yehova azaduha binyuriye mu bice bizaba bigize ikoraniro ryegereje, ibyiringiro byacu bizakomera ubutajegajega, ku buryo ‘tutazatembanwa’ ngo tuve mu nzira y’ubuzima yemerwa n’Imana.—Mat 24:45; Heb. 2:1.
12 Imyambarire Yubahisha Yehova: Muri ibi bihe birushya, tugomba kuba maso kurusha uko twari dusanzwe tubigenza, kugira ngo tudacengerwamo n’umwuka w’iyi si (1 Kor 2:12). Uburyo twambara n’uburyo twirimbisha, byagombye kuba biciriritse kandi bigaragaza icyubahiro duha Imana yacu dusenga (1 Tim 2:9, 10). Nta bwo kwambara imyambaro ihenda ari byo bisabwa kugira ngo ube mu bantu ‘bizihiza inyigisho z’Imana Umukiza wacu’ (Tito 2:10). Zirikana inama ihebuje kandi y’ingirakamaro ishingiye ku Byanditswe, dusanga mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 1997, ku ipaji ya 11 n’iya 12. Ntuzigere na rimwe upfobya ubuhamya bukomeye dushobora gutanga twambara mu buryo bwubahisha Yehova.
13 Umuhamya umwe ufite imyaka 16, yavuze ko igihe kimwe nimugoroba nyuma ya porogaramu, we na musaza we bagiye muri resitora bakahasanga bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bari bahinduye imyambaro maze bakambara mu buryo budakwiriye. Nyamara kandi, abantu benshi bafite za resitora bajyaga bashimagiza Abahamya iyo babaga babonye bambaye imyenda ifite isuku kandi ikwiriye, bambaye n’udukarita twabo twambarwa mu gihe cy’ikoraniro. Ibyo byatumaga habaho uburyo bwo kubwiriza abo bantu bafite za resitora.
14 Imyifatire Ihesha Yehova Ikuzo: Tuzi ko imyifatire yacu ya Gikrisito ishobora kugira ingaruka nziza ku buryo abandi bantu babona ugusenga k’ukuri. Ku bw’ibyo rero, twifuza kwitwara neza ibihe byose, nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza kandi bigahesha Yehova ikuzo.—Fili 1:27.
15 Umwaka ushize, bwari ubwa mbere ikoraniro ry’intara ribera mu majyaruguru y’igihugu cy’Angola. Ku munsi wa kabiri w’ikoraniro, abapolisi babiri bo mu rwego rw’abofisiye boherejwe aho ikoraniro ribera, kugira ngo barebe neza ko umutekano ubumbatiwe. Bahamaze umunsi wose. Gahunda z’uwo munsi zirangiye, bagize icyo bavuga bashimagiza ibyo bari bumvise hamwe n’ukuntu bahabonye gahunda. Umwe muri bo yagize ati “ariko ubundi twoherejwe hano ngo tuhamare iki? Tuzi neza rwose ko Abahamya ba Yehova bagira umutekano mu materaniro yabo.”
16 Hari umuntu umwe mu bari bagize ishyaka rya politiki mu gihugu cyo muri Afurika, wahungiye mu Burayi mu gihe abandi bayoboke b’ishyaka rye bari barishwe. Yari yarahuye n’ingorane nyinshi, maze aza gucika intege ariheba cyane. Amaherezo, yaje kwemera kwiga Bibiliya. Ubwo yateranaga ikoraniro ry’intara ku ncuro ya mbere, yashimishijwe n’uko abantu baturuka imihanda yose bari bateraniye hamwe mu mahoro kandi bahuje umutima. Yahise yemera adashidikanya ko yabonye ukuri, kandi muri iryo koraniro yahise yiyemeza kureka ibintu byose byari bifitanye isano na politiki. Nyuma y’igihe gito yaje kubatizwa, none ubu we n’abana be bakorera Yehova.
17 Ni mu buryo ki imyifatire tuzagira mu makoraniro y’uyu mwaka izagira ingaruka ku bantu bashobora kuzaba bateranye ku ncuro ya mbere? Mbese, bazabona dufite umwuka w’ubufatanye mu gihe tuzaba dukorera hamwe twitangiye gukora imirimo? Mbese, bazashimishwa n’isuku y’ahantu hadukikije, ndetse no kubona ko twebwe n’abana bacu tuzaba turaruza imyanda ishobora kuba yandagaye iruhande rw’aho twari twicaye mbere yo kuva aho ikoraniro ryabereye? Mbese, bazabona imyifatire yacu myiza mu gihe tuzaba tugenda tuva cyangwa tujya ku macumbi yacu n’aho ikoraniro ryabereye? Bazibonera se ko twebwe ababyeyi dukurikiranira hafi abana bacu mu bihe byose? Nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo abazaba batureba bazashime ibyo dukora.
18 Kwishyura Ibyatanzwe ku Ikoraniro: Itike yemerera umuntu kubona umwanya wo kwicaramo ahantu habereye imikino cyangwa ibindi bintu bikorerwa muri sitade cyangwa mu byumba bigari byagenewe ibiterane, ishobora kwishyurwa amafaranga menshi muri iyi si ya none idakorera Imana. Ku ruhande rumwe, ibyo biterwa n’amafaranga menshi atangwa ku bukode mu duce two mu mijyi. Mu gihe cy’amakoraniro, Sosayiti ikunda buri gihe umuco wo “kwicaza abantu ku buntu, nta mafaranga batswe.” None se, ni gute amafaranga yo gukodesha ahabera ikoraniro hamwe n’andi agenda ku bindi bintu bikoreshwa mu ikoraniro azishyurwa? Azishyurwa binyuriye ku mpano zitanganwa umutima ukunze n’abazaba bateranye. Turizera tudashidikanya ko uzagaragaza umutima wo gutanga unezerewe nk’uwagaragajwe n’abagaragu ba Yehova bo mu gihe cyahise, bigana Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo (2 Kor 8:7). Kuba maso birakenewe cyane kugira ngo tumenye neza niba impano zose zatanzwe zabitswe neza, zashyizwe ku mpapuro zabigenewe, kandi zakoreshejwe mu byo zagenewe. Impano zitanzwe mu buryo bwa sheki, zigomba kwandikwaho ko zigenewe umuryango wa “I.B.S.A.”, cyangwa izina ry’umuryango w’Abahamya bo mu karere utuyemo haba muri Tanzaniya no mu Rwanda.
19 Imyanya yo Kwicaramo: Amabwiriza amaze imyaka myinshi atangwa, azakomeza gukurikizwa; ayo mabwiriza ni aya akurikira: INTEBE ZISHOBORA GUFATIRWA ABO MU MURYANGO WAWE GUSA, WENDA N’ABO MWABA MWAZANYE. Byateye inkunga kubona ibyo bintu byarubahirijwe neza, kandi ibyo byashimangiye umwuka w’urukundo ugaragara mu gihe cy’amakoraniro. Mu makoraniro menshi, biba byoroshye kugera mu myanya myiza imwe kurusha iyindi. Murasabwa kugaragaza ko mwita ku bandi muva mu myanya myiza ikwiriye abageze mu za bukuru hamwe n’abandi bari mu mimerere ibasaba kwicara aho hantu. Mwibuke ko ‘urukundo rudashaka ibyarwo.’—1 Kor 13:4, 5; Fili 2:4.
20 Abatumva Neza: Abantu batumva neza bashobora gukenera kwicara aho bashobora kungukirwa na porogaramu. Niba nawe utumva neza, ushobora gusaba ubufasha abavandimwe bashinzwe kwicaza abantu.
21 Ibyuma Bifotora n’Ibifata Amajwi: Ibyuma bifotora n’ibifata amajwi, bishobora gukoreshwa mu makoraniro. Ariko rero, uburyo ubikoreshamo ntibugomba kurangaza abandi bateranye. Igihe tugendagenda dufotora mu gihe cya porogaramu, bishobora kurangaza abandi baba bagerageza gukurikirana porogaramu. Nta gikoresho icyo ari cyo cyose gifata amajwi kigomba gucomekwa ku nsinga zijyana amashanyarazi cyangwa amajwi, cyangwa se ngo ibyo bikoresho bizitire inzira, aho abantu banyura, cyangwa ngo bibuze abandi kureba.
22 Ubufasha bw’Ibanze: Urwego Rushinzwe Ubufasha bw’Ibanze, rugenewe gutanga ubufasha bukenewe mu buryo bwihutirwa gusa. Itwaze imiti yawe ya asipirini, iyo gufasha igifu kugogora, ibitambaro byo kwihambira cyangwa kwipfuka, udukwasi two kubifata hamwe n’ibindi bikoresho nk’ibyo, kubera ko ibyo bintu bitazaboneka mu ikoraniro. Abantu bose bazwiho ko bafatwa n’indwara mu buryo butunguranye, kurabirana bagata ubwenge, ibibazo by’umutima n’ibindi, bagombye kuza bitwaje imiti bakeneye. Bagombye kuba bari kumwe n’umwe mu bagize umuryango wabo cyangwa umuntu wo mu itorero ryabo, usobanukiwe neza imimerere yabo kandi ushobora gutanga ubufasha bwihutirwa mu gihe bwaba bukenewe. Ingorane zagiye zivuka mu gihe abantu bafite uburwayi bwababayeho akarande babaga bari bonyine maze indwara ikubura. Niba bamwe mu bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye mu birebana n’ubuzima badafite abantu bo mu muryango bo kubitaho, abasaza b’itorero ryabo bagomba kumenyeshwa iyo mimerere, kandi bagakora gahunda za ngombwa zo kubafasha. Nta bwo bishoboka ko ahazabera amakoraniro hateganywa ibyumba byabigenewe byo kwita ku bafite ubwivumbure bw’umubiri.
23 Ibyo Kurya mu Ikoraniro: Buri muntu wateranye yagombye kuzazana ibyo kurya bye, aho kugira ngo ave aho ikoraniro ryabereye mu kiruhuko cya saa sita, ajye kugira ikintu yagura hanze. Akantu koroheje ko kwica isari karimo intungamubiri kandi gatwarika mu buryo bworoshye, kaba gahagije. Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukuboza 1995, paragarafu ya 24, utanga ibitekerezo bimwe na bimwe ku bihereranye n’ibyo twakwitwaza. Nta bikoresho bikozwe mu birahuri, nta n’ibinyobwa bisindisha bigomba kuzanwa ahabereye ikoraniro. Ibikonjesha ibyo kurya, bigomba kuba ari bito cyane ku buryo bikwirwa munsi y’intebe yawe. Twagiye tubona bamwe mu bateranye barimo barya ndetse bananywa mu gihe cya porogaramu. Ibyo byerekana kutagira ikinyabupfura mu gihe cy’ikoraniro.
24 Mbega ukuntu twishimiye kuba ikoraniro rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana” ryo mu mwaka wa 1998 rizatangira vuba hano! Mbese waba wararangije imyiteguro yawe yose kugira ngo uzaterane? Tukwifurije kuzagira urugendo rwiza no kuzagaruka imuhira wagaruye ubuyanja, wiyemeje kwifatanya mu murimo uhebuje wa Yehova ubuzira herezo, no gukomeza kugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa n’Imana izaguhesha imigisha y’iteka ryose.
Ibyibutswa by’Ikoraniro:
▪ Umubatizo: Abakandida bo kubatizwa, bagomba kuba bicaye ahantu bagenewe mbere y’uko porogaramu itangira, ku wa Gatandatu mu gitondo. Buri muntu witegura kubatizwa, agomba kuzana imyenda yo kujyana mu mazi ikwiriye, cyangwa undi mwambaro ukwiriye hamwe n’igitambaro cy’amazi. Mu gihe cyashize, hari abagiye bambara imyambaro idakwiriye, kandi itiyubashye muri icyo gihe cy’ikoraniro. Ni iby’ingenzi kugenzura mbere y’igihe niba imyenda umuntu ateganya kwambara ikwiriye, ndetse no mu gihe yaba itose. Mu gihe abasaza basuzumira hamwe n’abakandida bo kubatizwa ibibazo byo mu gitabo Umurimo Wacu, bagombye kumenya neza niba buri muntu yumva neza izo ngingo. Kuba umubatizo ari ikimenyetso cy’uko umuntu yitanze, icyo ni igikorwa cye bwite hagati ye na Yehova. Ku bw’ibyo rero, ntibikwiriye ko ababatizwa bahoberana cyangwa ngo bakorane mu ntoki mu gihe babatizwa.
▪ Udukarita Twambarwa: Usabwe kuzambara agakarita k’umwaka wa 1998 igihe cyose, ubwo uzaba uri mu mujyi uberamo ikoraniro, n’igihe uzaba ujyayo cyangwa uvayo. Akenshi ibyo bituma tubona uburyo bwo gutanga ubuhamya bwiza. Usabwe kuzashakira utwo dukarita mu itorero ryanyu, kuko tutazaboneka mu ikoraniro. Ntuzategereze ko hasigara iminsi mike mbere y’ikoraniro kugira ngo ubaze amakarita yawe n’ay’umuryango wawe. Uzibuke kwitwaza n’Ikarita yawe y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi /Kuvanaho Inkurikizi.
▪ Amacumbi: Abakeneye gucumbika mu mashuri cyangwa mu byumba abanyeshuri bararamo, cyangwa mu yandi mazu atarimo uburiri cyangwa ibiryamirwa, bagomba kwibuka kwizanira ibiryamirwa byabo. Ahantu hamwe na hamwe, amajoro ashobora gukonja cyane. Mu tundi turere tumwe na tumwe, abavandimwe babonye ko bihuje n’ubwenge kugira ikintu cyo kubarinda kuribwa n’imibu. Gira amakenga mu gihe unywa amazi, kandi cyane cyane ugenzure abana kugira ngo banywe amazi meza. Abanditsi b’amatorero bagombye kumenya neza niba fomu Isabirwaho Ibyerekeye Abakeneye Gucumbikirwa mu Buryo Bwihariye zaroherejwe bidatinze kuri aderesi nyayo y’ikoraniro. Niba ushatse guhindura icumbi wateganyirijwe binyuriye kuri gahunda y’ibikenewe mu buryo bwihariye, ugomba guhita ubimenyesha nyir’inzu cyangwa hoteli, hamwe n’Urwego Rushinzwe Iby’Amacumbi, kugira ngo icyumba gihabwe undi.
▪ Indirimbo: Izi ndirimbo zikurikira ni zo zatoranyirijwe porogaramu y’uyu mwaka: 10, 15, 42, 43, 79, 85, 89, 91, 105, 151, 155, 164, 174, 177, 191, 202, 211 na 220. Abantu ku giti cyabo cyangwa abagize amatsinda y’imiryango, bashobora kwifuza gushyiraho gahunda yo kwitoza kugira ngo bazifatanye mu buryo bwuzuye mu kuririmba indirimbo zose za porogaramu y’ikoraniro.
▪ Udupusipusi n’Intebe Zikunjwa: Mu duce twinshi, udupusipusi ntidushobora gukoreshwa ahantu abantu bateraniye muri rusange. Amabwiriza ahereranye n’umuriro, abuzanya gushyira ikintu icyo ari cyo cyose mu birongozi no mu nzira abantu banyuramo, cyangwa mu myanya iba iri hagati y’aho abantu bicara. Kubera ko imbaga y’abantu ishobora gutuma habaho umubyigano, ni ibyumvikana ko udupusipusi dushobora guteza ingorane, haba ku mpinja ubwazo ndetse no ku wundi muntu uwo ari we wese ushobora kuba yadusitaraho. Ku bw’ibyo rero, ntuzazane utwo dupusipusi aho ikoraniro rizabera. Biremewe ko abana b’ibitambambuga cyangwa abaciye akenge bafatirwa imyanya myiza iruhande rw’aho ababyeyi babo bicaye. Urasabwa kutazazana intebe zikunjwa. Kuzikoresha ntibyemewe mu mazu manini yakira abantu muri rusange. Ni iby’ingenzi ko wifatanya mu kubyubahiriza kandi uzabishimirwa.
▪ Abitangira Gukora Imirimo: Mbese, ushobora guteganya igihe runaka cyo gufasha muri rumwe mu nzego zishinzwe imirimo mu ikoraniro? Gufasha abavandimwe bacu, n’ubwo byamara amasaha make gusa, biba iby’ingirakamaro cyane kandi bituma buri wese agira ibyishimo byinshi. Niba washobora kunganira, bimenyeshe Ubuyobozi Bushinzwe Ibihereranye n’Imirimo Ikorwa n’Ababyitangiye aho ku ikoraniro. Abana bari munsi y’imyaka 16 na bo bashobora kugira icyo bunganira mu mirimo ikorwa bari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru babashinzwe.
▪ Kwakira Abashyitsi: Mu gihe dutegerezanyije amatsiko kwakira intumwa nyinshi zizaba zoherejwe zivuye mu mahanga zije mu ikoraniro mpuzamahanga ryacu, turashaka kuzirikana ko tugomba kugaragariza abashyitsi bacu igishyuhirane, urukundo, n’umuco wa Gikristo wo kwakira abashyitsi. Ibyo bishaka kuvuga ko dufite inshingano yo kwita ku bashyitsi bacu no kugira icyo tubaha, aho kwitega ko ari bo bazagira icyo baduha (Ibyak 20:35). Ariko cyane cyane, zirikana ko duteranye ikoraniro kugira ngo twubakwe mu buryo bw’umwuka; aho kugira ngo dusabe cyangwa ngo twitege kuba twakungukirwa mu buryo bw’umubiri tubikesha abashyitsi bacu cyangwa undi muntu uwo ari we wese.
▪ Icyitonderwa: Buri gihe ujye usiga ukinze imodoka yawe, kandi ntukagire icyo usiga ahagaragara cyatuma abantu bayimena. Abajura n’abakora mu mifuka baba barekereje bahanze amaso ahabera amakoraniro manini. Nta bwo rero byaba ari iby’ubwenge kugira ikintu icyo ari cyo cyose gifite agaciro usiga aho wicara. Ntushobora kwiringira ko uwo mwicaranye wese ari Umukristo. Ni kuki wagira uwo uha urwaho? Hari raporo zagiye zitugeraho zihereranye n’abantu bo hanze bagiye bagerageza gushimuta abana. MUJYE MUKURIKIRANIRA HAFI ABANA BANYU BURI GIHE.
Ikindi cyihanangirizwa, ni ukwirinda gupakira abantu barenze urugero mu modoka zakodeshejwe cyangwa zateganyijwe n’itorero, kugira ngo zijyane abantu mu ikoraniro. Ibyiza ni ugukoresha amafaranga arenze ayateganyirijwe urugendo, aho kurenga ku mategeko ya Kayisari, cyangwa se ikibi gikabije, ngo tube twashyira abavandimwe mu kaga ko kuba bagerwaho n’impanuka, ndetse hakaba hari n’uwatakaza ubuzima bwe bitewe no gupakira abantu benshi birenze urugero, cyangwa gutera umushoferi inkunga yo kongera umuvuduko, kugira ngo mugere aho mujya hakiri kare cyane (Rom 13:1-7; Guteg 21:1-9). Ibintu nk’ibyo, abavandimwe bafite inshingano baba bari muri izo modoka, bagomba kutishisha kubitangaho inama babigiranye urukundo mu gihe bibaye ngombwa.
Za televiziyo na za videwo ziba ziri mu mahoteli menshi, akenshi zerekana porogaramu zitari nziza. Ntiwemerere abana kureba televiziyo mu cyumba nta kubagenzura.
Irinde gutelefona cyangwa kwandikira abashinzwe ikoraniro, ushaka gusobanuza ibintu runaka bihereranye na ryo. Niba ibyo bintu ushaka kumenya abasaza batabizi, ushobora kwandika ukoresheje aderesi y’ikoraniro, nk’uko iboneka inyuma kuri fomu Isabirwaho Ibyerekeranye n’Abakeneye Gucumbikirwa mu Buryo Bwihariye.