Mbese, Ufite Umubare Runaka w’Amagazeti Utumiza?
1 Mbese, waba warigeze kujya mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, hanyuma ukaza kubona ko ari nta magazeti ufite mu isakoshi yawe ujyana kubwiriza? Noneho rero, ibuka umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1996 wari ufite umutwe uvuga ngo “Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.” Uwo mugereka wadusabaga “kugira umubare runaka w’amagazeti dutumiza,” ugira uti “shyikiriza umuvandimwe ushinzwe amagazeti urupapuro rwanditseho umubare runaka w’amagazeti wifuza kuri buri nomero. Muri ubwo buryo, wowe n’umuryango wawe muzajya mubona amagazeti buri gihe kandi ahagije.” Mbese, ibyo warabikoze?
2 Ni kuki utasaba umubare runaka w’amagazeti wifuza? Uzumva ufite inshingano yo kuyatanga uko icyumweru gishize ikindi kigataha; kandi nubigenza utyo, uzarushaho kugira ibyishimo. Niba wari usanzwe utumiza umubare runaka w’amagazeti, ongera usuzume urebe niba ubona umubare ukeneye mu murimo mu gihe cy’ukwezi kose. Birumvikana ariko ko twifuza kuba abantu bizerwa igihe dufata amagazeti twatumije buri cyumweru, tukaba kandi twagombye kumva ko dufite inshingano yo kubigenza dutyo. Niba uzamara igihe kirekire kure y’itorero, bimenyeshe umuntu utanga amagazeti niba ushaka ko azajya ayaha undi muntu kugeza igihe uzagarukira.
3 Uwo mugereka wavuzwe haruguru, wanavuze ko twagombye “gushyiraho umunsi uhoraho wo gutanga amagazeti.” Mbese, ushobora gushyigikira umunsi wo gutanga amagazeti wa buri cyumweru? Nk’uko byagaragajwe kuri Calendrier des Témoins de Jéhovah 1999, ibyo bikorwa kuri buri wa Gatandatu mu gihe cy’umwaka wose! Ntiduhe agaciro gake umurimo wo gutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Igihe dushyizeho imihati kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wo gutanga amagazeti, tuba ‘tuzanira’ bagenzi bacu ‘inkuru z’ibyiza.’—Yes 52:7.