Mbese, Ukora Umurimo Wawe Ufite Intego?
1 Yehova ni Imana igira intego (Yes 55:10, 11). Duterwa inkunga yo kumwigana (Ef 5:1). Nta gushidikanya ko ibyo bigomba kugaragarira mu buryo dukora umurimo wacu. Bityo rero, birakwiriye kubaza ikibazo kigira kiti “mbese, ukora umurimo wawe ufite intego?”
2 Igihe ubwiriza ku nzu n’inzu, utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho cyangwa utanga ibitabo, ibyo byose ni bumwe mu buryo bwo gukora umurimo ufite intego. Ariko rero, wibuke ko inshingano yacu idakubiyemo umurimo wo kubwiriza gusa, ahubwo inakubiyemo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Igihe tumaze kubiba imbuto z’ukuri guhereranye n’Ubwami, tugomba gusubirayo kugira ngo tuzuhire kandi tukazitaho buri gihe, ari na ko turangamiye Yehova kugira ngo azikuze (1 Kor 3:6). Tugomba gushishikarira ibyo gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.
3 Agura Umurimo Wawe: Birashimisha buri gihe iyo ushobora gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo wakoze mu murimo maze ukaba wakwibwira uti “nashohoje ibyo nagombaga gukora.” Nk’uko byanditswe muri 2 Timoteyo 4:5 (NW), Pawulo adutera inkunga agira ati “usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye.” Ibyo binakubiyemo kongera imihati ushyiraho kugira ngo ukurikirane ugushimishwa kose kubonetse. Muri gahunda yawe y’umurimo ya buri cyumweru, shyiraho igihe kidakuka cyo gusubira gusura. Haranira kugera ku ntego yo kugerageza gutangirana ibyigisho bya Bibiliya n’abantu biteguye gukora ibyo gukiranuka. Iyo ni yo ntego wagombye kuba ufite igihe wifatanya mu murimo.
4 Baza ababwiriza ukuntu biyumvise ubwo babonaga abo bayoboreye ibyigisho bya Bibiliya babatizwa mu gihe cy’ikoraniro. Birashoboka ko baba baragize ibyishimo nk’iby’abo babatijwe. Bari bageze ku ntego ikomeye! Umuntu umwe mu bahindura abantu abigishwa, yabigaragaje mu magambo agira ati “guhindura abantu abigishwa, bisobanura byinshi birenze ibyo guhindura abantu bakaba abasingiza Yehova gusa. Bisobanura ubuzima kuri abo baba bemeye ukuri. Nkunda kwigisha abandi ukuri—yewe, birahebuje! . . . Abenshi muri abo baje gukunda Yehova, babaye incuti zanjye z’amagara.”
5 Ngaho tekereza nawe kuba ushobora gufasha umuntu agahinduka umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye! Mbega ukuntu bitera ibyishimo! Kwera imbuto nk’izo, umuntu abikesha gukora umurimo afite intego.—Kolo 4:17.