Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
Soma mu Kuva 20:15, hanyuma uvuge uti “nubwo abantu benshi bagerageza gukurikiza iryo tegeko, hari bamwe bumva ko kwiba hamwe n’ubundi buhemu bishobora kwihanganirwa niba ubikoze yari mu mimerere igoye. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Iyi ngingo igaragaza akamaro ko kuba inyangamugayo igihe cyose.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 12.
Réveillez-vous! Werurwe
“Abantu benshi bubaha Bibiliya ariko bagatekereza ko ibyinshi mu byo ivuga bitagihuje neza n’igihe tugezemo. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize, hanyuma usome mu Baroma 15:4.] Iyi ngingo isobanura impamvu ibice bya kera byo muri Bibiliya bigifite akamaro no muri iki gihe. Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 28.
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Abantu benshi iyo ubabajije umuntu w’ingenzi uvugwa mu mateka, basubiza ko ari Yesu. Ese nawe ni ko ubibona? [Reka asubize.] Zirikana impamvu twagombye gusuzuma ibitekerezo bivuguruzanya bimuvugwaho, kugira ngo tumenye aho ukuri kuri. [Soma muri Yohana 17:3.] Iyi gazeti yihariye y’Umunara w’Umurinzi, igaragaza icyo mu by’ukuri Bibiliya ivuga kuri Yesu, n’icyo ivuga ku nyigisho ze.”
Réveillez-vous! Mata
“Biragaragara ko tudafite igihe gihagije cyo kurangiza ibyo duteganya gukora byose. Si byo se? [Reka asubize.] Hari abantu benshi basanze iyi nama ari ingirakamaro. [Soma mu Bafilipi 1:10.] Iyi gazeti itanga ibitekerezo by’ingirakamaro byadufasha gukoresha neza igihe cyacu.”