Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 20 Gashyantare
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 20 GASHYANTARE
Indirimbo ya 37 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 4 ¶11-18 (imin. 25)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Yesaya 58-62 (imin. 10)
No. 1: Yesaya 61:1-11 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Kuki kwiyegurira Imana ari igikorwa kigaragaza urukundo n’ukwizera? (imin. 5)
No. 3: Imana ibona ite ibyo kwahukana?—rs-F p. 227 ¶1 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 10: Amatangazo. Vuga igitabo kizatangwa muri Werurwe kandi hatangwe icyerekanwa kigaragaza uko icyo gitabo gishobora gutangwa.
Imin 10: Ni iki bitwigisha? Ikiganiro. Musome muri Zaburi ya 63:3-8 no muri Mariko 1:32-39. Musuzume uko iyo mirongo y’Ibyanditswe ishobora kudufasha mu murimo wacu.
Imin 15: “Gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso izatangira ku itariki ya 17 Werurwe.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Ha buri wese mu bateranye urupapuro rw’itumira niba muzifite, hanyuma musuzume ibikubiyemo. Igihe musuzuma paragarafu ya 2, hatangwe icyerekanwa kigufi kigaragaza uko rwatangwa. Naho igihe musuzuma paragarafu ya 3, usabe umugenzuzi w’umurimo kuvuga gahunda mwakoze yo gutanga impapuro z’itumira mu ifasi yanyu mukayirangiza.
Indirimbo ya 8 n’isengesho