Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 5 Werurwe
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 5 WERURWE
Indirimbo ya 103 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 5 ¶1-8 (imin. 25)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Yeremiya 1-4 (imin. 10)
No. 1: Yeremiya 3:14-25 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Impamvu duterwa ishema no kwitirirwa izina rya Yehova—Yes 43:12 (imin. 5)
No. 3: Bibiliya ivuga iki ku birebana no gutana kw’abashakanye no kongera gushaka?—rs-F p. 227 ¶2–p. 228 ¶2 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Amatangazo.
Imin 10: Ungukirwa n’agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2012. Tanga disikuru, usuzuma muri make ijambo ry’ibanze. Saba abateze amatwi kuvuga igihe bagennye cyo gusuzuma isomo ry’umunsi n’ukuntu byabagiriye akamaro. Soza ugira icyo uvuga ku isomo ry’umwaka wa 2012.
Imin 10: Ibikenewe iwanyu.
Imin 10: Ibitekerezo wakoresha utanga amagazeti muri Werurwe. Ikiganiro. Koresha umunota umwe cyangwa ibiri uvuge zimwe mu ngingo zikubiye muri ayo magazeti zashishikaza abantu bo mu ifasi yanyu. Hanyuma wifashishije ingingo zisobanura umutwe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, usabe abateze amatwi kuvuga ikibazo babaza umuntu kigatuma arushaho gushimishwa hamwe n’umurongo w’Ibyanditswe basoma. Ubigenze utyo no ku igazeti ya Nimukanguke! Niba igihe kibikwemerera ugire icyo uvuga no ku yindi ngingo yo muri imwe muri ayo magazeti. Hatangwe icyerekanwa kigaragaza uko buri gazeti yatangwa.
Indirimbo ya 75 n’isengesho