Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 24 Nzeri
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 24 NZERI
Indirimbo ya 45 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 16 ¶13-20 n’agasanduku ko ku ipaji ya 171 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Daniyeli 1-3 (imin. 10)
No. 1: Daniyeli 2:17-30 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Ese ibiremwa by’Imana byo mu ijuru bifite gahunda bigenderaho?—rs-F p. 270 ¶2-3 (imin. 5)
No. 3: Twakwirinda dute gutera agahinda umwuka wera?—Efe 4:30 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 30: “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? (Igice cya 2)” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Koresha umunota umwe, usuzume ibyo mwize mu gice cya 1 mu cyumweru gishize. Soza ushimira abakiri bato bashyiraho imihati kugira ngo ‘bibuke’ Yehova mu busore bwabo (Umubw 12:1). Batere inkunga yo gukomera ku cyemezo bafashe cyo gukoresha ubuzima bwabo mu murimo wa Yehova. Niba mudashobora kureba iyo DVD, musuzume ibibazo byatanzwe, imirongo y’Ibyanditswe n’amahame akubiyemo.
Indirimbo ya 91 n’isengesho