Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? (Igice cya 1)
Uko abakiri bato bagenda bakura, ni na ko baba bagomba gufata imyanzuro ikomeye. DVD ivuga ibihereranye n’ibibazo urubyiruko rwibaza n’icyo ruzakoresha ubuzima bwarwo yagenewe kubafasha. Ugifungura iyo DVD, uzabona ahanditse ngo “Gutangira darame” maze uhakande. Hanyuma, uzarebe niba ushobora gusubiza ibibazo biri muri paragarafu ya 2. Nurangiza, uzakande ahanditse ngo “Abagize icyo babazwa,” utoranye ahanditse ngo “Iyo dushubije amaso inyuma,” maze usubize ibibazo biri muri paragarafu ya 3.
Darame: (1) Ni mu buhe buryo imimerere Timoteyo yarimo isa n’iyo Abakristo benshi bakiri bato barimo muri iki gihe? (2) Ni mu buhe buryo André yahatirwaga kuba icyamamare mu mikino yo kwiruka? (3) Ni iki umuvandimwe Fleissig yabwiye André ku bihereranye no (a) kwiyegurira Yehova no kwiyegurira siporo (Mat 6:24)? (b) Isoko y’ibyishimo nyakuri? (c) Icyo isahani yari yarakuye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa yamwibutsaga? (d) Abantu bari kumwe na we n’umugore we ku ifoto? (e) Kuba yicuza cyangwa aticuza bitewe no kuba yarahinduye intego ze (Fili 3:8)? (4) Ni mu buhe buryo nyirakuru wa André yamushubije ikibazo cye cyagiraga kiti “ese kuba nifuza kuba icyamamare ni bibi” (Luka 4:5-7)? (5) Ese kuba André yaratsinze isiganwa byatumye agira ibyishimo nyakuri? (6) Ni iki cyagushimishije ku bihereranye n’ibaruwa Fleissig yasize yandikiye André (Imig 10:22)? (7) Ni iki umuvandimwe Fleissig yafashije André gusobanukirwa?
Iyo dushubije amaso inyuma: (8) Ni iyihe mirimo umuvandimwe na mushiki wacu bakoraga, kandi se kuki? (9) Ni ibiki bari baragezeho? (10) Ni iki cyatumye buri wese muri bo areka ibyo yakoraga (2 Kor 5:15)? (11) Ni iyihe mirimo ya gitewokarasi bashimbuje ibyo bakoraga kera, kandi se kuki bumva batarashoboraga kubangikanya ibyo bintu byombi? (12) Ese hari icyo bicuza bitewe n’uko bahinduye intego zabo mu buzima? (13) Mu byo bavuze, ni iki cyatumye utekereza cyane icyo wakoresha ubuzima bwawe?
Turagutera inkunga yo kureba n’abandi bagira icyo babazwa ndetse n’ibindi bintu biri kuri iyi DVD, kugira ngo uzabe witeguye kubitangaho ibitekerezo mu Iteraniro ry’Umurimo ryo mu cyumweru gitaha.