Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? (Igice cya 2)
Ugifungura iyo DVD, ukande ahanditse ngo “Abagize icyo babazwa.” Uri bubone ahanditse ngo “Ibyiciro” maze uhakande. Numara kureba ibyo byiciro bitatu, ukore isubiramo wibaza ibibazo biri muri paragarafu ya 2. Nanone ugifungura iyo DVD, ukande ahanditse ngo “Ibindi bintu.” Numara kureba ibice bitanu birimo abagize ibyo babazwa, ukore isubiramo wibaza ibibazo biri muri paragarafu ya 3.
Ibyiciro: kwiyegurira ibitagira umumaro cyangwa kwiyegurira Imana: (1) ni izihe ntego abakiri bato bashishikarizwa kugeraho? (2) Ni mu buhe buryo muri 1 Yohana 2:17 hashobora gufasha urubyiruko guhitamo amashuri ruziga? (3) Kuki tutagombye kwemera ko ubwoba butubuza kubatizwa? (4) Ni ibihe bintu bizadufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo tubatizwe? Itoze kwishimira umurimo wo kubwiriza: (5) kuki hari abadashimishwa n’umurimo wo kubwiriza? (6) Ni ibihe bintu bishobora kudufasha? (7) Ni iki abantu bamwe batinya cyane kurusha kuvugana n’abo batazi, kandi se kuki? (8) Twakora iki kugira ngo dutsinde ubwoba kandi turusheho kugira ubutwari bwo kubwiriza? (9) Kuki ari iby’ingenzi kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza? Irembo rijya mu murimo: (10) ni mu buhe buryo umurimo w’ubupayiniya utuma tugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (Fili 3:16)? (11) Kuki bamwe batinya gukora umurimo w’ubupayiniya? (12) Ni ayahe mahame ashingiye ku Byanditswe yatuma twirinda guhangayika twibaza uko tuzabaho? (13) Ni iki bamwe bakoze kugira ngo babone ikibatunga ari na ko bakora umurimo w’ubupayiniya? (14) Umuntu yakora iki niba imimerere arimo itamwemerera gukora umurimo w’igihe cyose?
Ibindi bintu—Akamaro k’icyigisho cya bwite: (15) kuki kugira akamenyero ko kwiyigisha ari iby’ingenzi? Kubwiriza mu ruhame: (16) ni mu buhe buryo kwifatanya mu buryo bunyuranye bwo kubwiriza bituma turushaho kugira ibyishimo? Umurimo wo kuri Beteli: (17) ni ibihe byishimo bibonerwa mu gukora umurimo wo kuri Beteli? Ishuri rihugura abitangiye gukora umurimo: (18) ni mu buhe buryo abize iryo shuri (ubu ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri) bungukiwe? Ishuri rya Gileyadi rihugura abamisiyonari: (19) Peter na Fiona biteguye bate umurimo w’ubumisiyonari, kandi se ni mu buhe buryo bungukiwe n’ishuri rya Gileyadi?