ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/07 p. 6
  • Ni iki uzakoresha ubuzima bwawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki uzakoresha ubuzima bwawe?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? (Igice cya 1)
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? (Igice cya 2)
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Porogaramu nshya y’umunsi w’ikoraniro ryihariye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Nabonye amahoro n’urukundo nyakuri
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 4/07 p. 6

Ni iki uzakoresha ubuzima bwawe?

1 Abantu bakunze kubaza abana bati “wifuza kuzakora iki nukura?” Mbese igihe wari ukiri agahungu gato waba warashubije ko wifuza kuzaba umwarimu, umukinnyi w’umupira cyangwa se umugenzuzi w’akarere? Igihe wari agakobwa gato se, waba waravuze ko wifuza kuzaba umunyamakuru, umuforomokazi cyangwa se umumisiyonari? None ubu ubwo umaze gukura, ugomba kwibaza ikindi kibazo kigira kiti “ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye?” Mbese witeguye gufata umwanzuro?

2 Umuteguro wa Yehova wateganyije DVD ifite umutwe uvuga ngo Les jeunes s’interrogent . . . Que vais-je faire de ma vie? (Urubyiruko ruribaza . . . Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye?) kugira ngo ugufashe gufata umwanzuro mwiza cyane kurusha iyindi yose. Usabwe kuyireba kandi ugatekereza witonze ku birimo byose, hakubiyemo darame, ibiganiro by’abagize icyo babazwa hamwe n’ibitekerezo by’inyongera.

3 Darame: Mu gihe uri bube ureba iyo darame, usuzume ibi bibazo: (1) Ni ibihe bintu Timoteyo uvugwa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo ahuriyeho na Andre (Ibyak 16:1; 1 Tim 4:8; 2 Tim 1:5)? (2) Ni gute Andre yashishikarizwaga kuba ikirangirire mu mikino ngororangingo, kandi se ni nde wamushishikarizaga kubigenza atyo? (3) Ni bande bagize uruhare mu gutuma Timoteyo na Andre bafata imyanzuro myiza, kandi mu buhe buryo (2 Tim 1:1-4; 3:14, 15)? (4) Ni gute inama ziboneka muri Matayo 6:24 hamwe no mu Bafilipi 3:8 zagize ingaruka kuri Andre, kandi se ni izihe ngaruka zikugiraho?

4 Ibice byatoranyijwe: Numara kureba darame yose, wongere urebe ibice bikurikira maze usubize ibi bibazo. “Pawulo na Timoteyo”: ni iyihe nama ya nyuma Pawulo yagiriye Timoteyo (2 Tim 4:5)? “Guha Yehova ibyiza kurusha ibindi”: ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka ufite? “Kujya mu ruhande rwa Yehova”: ibyishimo nyakuri bituruka he? “Inama ya nyirakuru”: mbese kwifuza kuba ikirangirire mu isi ya Satani hari icyo bitwaye (Mat 4:9)? “Nta cyo bicuza”: ni iki wabonye cyagufasha kugira icyo ugeraho mu buzima?—Imig 10:22.

5 Abagize ibyo babazwa: Mu gihe ureba buri gace muri utu dukurikira, ubona ari iki ushobora gukora kugira ngo uhe Yehova ibyiza kurusha ibindi? (1) “Gutwarwa n’ibintu bitagira umumaro cyangwa kwiyegurira Imana” (1 Yoh 2:17)? (2) “Kwitoza kwishimira umurimo wo kubwiriza” (Zab 27:14); na (3) “Irembo ryuguruye rijya mu murimo.”—Mat 6:33.

6 Gusubiza amaso inyuma: Mbese ushobora gusubiza? (1) Ni iyihe myuga umuvandimwe na mushiki wacu bakoraga, kandi se kuki? (2) Ni iyihe ntera bari bagezeho? (3) Ni irihe hinduka rikomeye ryabayeho mu mibereho ya buri wese muri bo (2 Kor 5:15)? (4) Ni izihe nshingano zo mu buryo bw’umwuka zasimbuye ibyo bakoraga mbere, kandi se kuki bumvaga ko batashoboraga kubibangikanya byombi? (5) Mbese haba hari icyo bicuza bitewe n’uko bahinduye intego bari bafite mu buzima? (6) Ni ikihe kintu cyihariye bavuze cyatumye utekereza icyo wagombye gukoresha ubuzima bwawe?

7 Abandi bagize ibyo babazwa: Muri ibyo biganiro, ni iki wabonyemo ushobora gukora kugira ngo urusheho kwitangira gukora umurimo wa Yehova byimazeyo? (1) “Agaciro k’icyigisho cya bwite.” (2) “Ubundi buryo bwo kubwiriza.” (3) “Umurimo wo kuri Beteli.” (4) “Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo.” Suzuma agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Irangiro ry’ibitabo bisobanura ingingo zagize icyo zivugwaho” maze usome ikigushishikaje cyane kurusha ibindi.

8 None se waba wafashe umwanzuro w’icyo uzakoresha ubuzima bwawe? Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti “ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose” (1 Tim 4:15). Turagutera inkunga yo gukora ibihuje n’ibyo wabonye kandi wumvise muri iyi DVD. Jya usaba Yehova agufashe kugira amahitamo ahuje n’ubwenge. Ayo mahitamo ni yo mu by’ukuri azaguhesha ibyishimo kandi agatuma ugira icyo ugeraho mu buzima bwawe muri iki gihe, kandi akazaguhesha imigisha n’igihe kizaza gishimishije.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze