Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 1 Ukwakira
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 1 UKWAKIRA
Indirimbo ya 103 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 17 ¶1-11 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Daniyeli 4-6 (imin. 10)
No. 1: Daniyeli 4:18-28 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Impamvu Abakristo b’ukuri birinda gukinisha ubupfumu (imin. 5)
No. 3: Ni mu buhe buryo Yehova yahaga amabwiriza abagaragu be ba kera bo ku isi?—rs-F p. 270 ¶4–p. 271 ¶1 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Gutangiza icyigisho cya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi. Hatangwe icyerekanwa gishingiye ku buryo bw’icyitegererezo buri kuri iyi paji, kigaragaza uko twatangiza icyigisho cya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukwakira. Tera bose inkunga yo kuzifatanya muri iyo gahunda.
Imin 15: Twakoze umurimo dute mu mwaka ushize? Disikuru. Itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Suzuma ibyo itorero ryanyu ryagezeho mu mwaka w’umurimo ushize, wibanda ku byiza byagezweho mu murimo kandi ushimire ababwiriza. Gira icyo ubaza umubwiriza umwe cyangwa babiri, bavuge ibintu bitera inkunga byababayeho. Vuga uburyo bumwe cyangwa bubiri bwo gukora umurimo wo kubwiriza itorero rishobora kunonosora muri uyu mwaka mushya w’umurimo kandi utange ibitekerezo bifatika bigaragaza uko bwanonosorwa.
Imin 10: Ibitekerezo wakoresha utanga amagazeti mu kwezi k’Ukwakira. Ikiganiro. Koresha amasegonda ari hagati ya 30 na 60 usobanure impamvu ayo magazeti azashishikaza abantu bo mu ifasi yanyu. Hanyuma wifashishije ingingo zisobanura umutwe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, usabe abateze amatwi kuvuga ikibazo babaza umuntu kigatuma arushaho gushimishwa hamwe n’umurongo w’Ibyanditswe basoma. Ubigenze utyo no ku igazeti ya Nimukanguke! Niba igihe kibikwemerera ugire icyo uvuga no ku yindi ngingo yo muri imwe muri ayo magazeti. Hatangwe icyerekanwa kigaragaza uko buri gazeti yatangwa.
Indirimbo ya 85 n’isengesho