Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 17 Nzeri
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 17 NZERI
Indirimbo ya 49 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 16 ¶1-12 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli 46-48 (imin. 10)
No. 1: Ezekiyeli 48:1-14 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Impamvu tugomba kuba inyangamugayo muri byose—Efe 4:25, 28; 5:1 (imin. 5)
No. 3: Uko wasubiza umuntu uvuze ngo “mufite Bibiliya yanyu”—rs-F p. 411 ¶1-4 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 30: “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? (Igice cya 1)” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Tangiza amagambo ari muri paragarafu ya mbere, hanyuma usoze wifashishije ari muri paragarafu ya nyuma. Niba mudashobora kureba iyo DVD, musome imirongo y’Ibyanditswe kandi musuzume amahame akubiyemo.
Indirimbo ya 88 n’isengesho