Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 15 Ukwakira
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 15 UKWAKIRA
Indirimbo ya 101 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 18 ¶1-9 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Daniyeli 10-12 (imin. 10)
No. 1: Daniyeli 11:15-27 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Impamvu Abakristo batihorera—Rom 12:18-21 (imin. 5)
No. 3: Ese mu madini yose yiyita aya gikristo haba hari abagaragu b’Imana bizerwa?—rs-F p. 272 ¶4–p. 273 ¶2 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 10: Mu gihe umuntu avuze ati “sinshishikajwe n’ibyo muvuga.” Ikiganiro gishingiye mu gatabo Gutangiza no gukomeza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, ku ipaji ya 8 paragarafu ya 1 kugeza ku ipaji ya 10 paragarafu ya 2, cyangwa mu gitabo Comment raisonner ku ipaji ya 16 paragarafu ya 1, kugeza ku ipaji ya 18 paragarafu ya 1. Suzuma bimwe mu bisubizo biri muri ako gatabo ushobora gutanga cyangwa ibindi ababwiriza bagiye batanga bikagira icyo bigeraho mu ifasi yanyu. Hatangwe ibyerekanwa bibiri bigufi.
Imin 20: “Jya ukoresha inkuru z’Ubwami igihe utangaza ubutumwa bwiza.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Igihe musuzuma paragarafu ya 5, uvuge muri make inkuru z’ubwami zizatangwa mu kwezi k’Ugushyingo kandi hatangwe icyerekanwa cy’uko zatangwa. Igihe musuzuma paragarafu ya 7, hatangwe icyerekanwa cy’uko umubwiriza yatanga inkuru y’ubwami abwiriza mu buryo bufatiweho.
Indirimbo ya 97 n’isengesho