Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 14 Nzeri
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 14 NZERI
Indirimbo ya 50 n’isengesho
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cl igice cya 30 ¶10-18 (imin. 30)
Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: 2 Abami 16-18 (imin. 8)
No. 1: 2 Abami 17:12-18 (Imin. 3 cg itagezeho)
No. 2: Wakora iki kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro?—igw p. 32 (Imin. 5)
No. 3: Ubugingo n’umwuka bitandukaniye he?—bi12 p. 1914 32.B (Imin. 5)
Iteraniro ry’Umurimo:
Intego y’uku kwezi: “Jya ‘ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’”—Ibyak 20:24.
Imin 10: “Jya ‘ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’” Disikuru ishingiye ku ntego y’uku kwezi no mu gitabo Hamya iby’Ubwami, igice cya 1, paragarafu ya 1-11.—Ibyak 20:24.
Imin 20: “Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Ubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi.” Ikiganiro. Hatangwe icyerekanwa kigufi kigizwe n’ibice bibiri. Mu cyerekanwa cya mbere, umubwiriza agerageze kubwiriza umucuruzi, ariko atabigiranye ubushishozi. Ababwiriza basubiremo icyo cyerekanwa, ariko noneho umubwiriza akoreshe ubushishozi. Nyuma yaho, usabe abateranye kuvuga impamvu icyerekanwa cya kabiri cyari cyiza.
Indirimbo ya 96 n’isengesho