28 Ugushyingo–4 Ukuboza
INDIRIMBO YA SALOMO 1-8
Indirimbo ya 106 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Twigane umukobwa w’Umushulami” (Imin 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cy’Indirimbo ya Salomo.]
Ind 2:7; 3:5—Umukobwa w’Umushulami yari yariyemeje gutegereza umuntu yari kuzakunda by’ukuri (w15 15/1 31 ¶11-13)
Ind 4:12; 8:8-10—Igihe yari agitegereje kubona uwo bazabana, yakomeje kuba indahemuka kandi akomera ku busugi bwe (w15 15/1 32 ¶14-16)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ind 2:1—Ni iyihe mico yatumye umukobwa w’Umushulami arushaho kuba mwiza (w15 15/1 31 ¶13)
Ind 8:6—Kuki urukundo nyakuri rugereranywa n’“ikirimi cy’umuriro wa Yah”? (w15 15/1 29 ¶3; w06 15/11 20 ¶7)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ind 2:1-17
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) bh—Tanga icyo gitabo wifashishije videwo ivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? (Icyitonderwa: ntiwerekane videwo mu gihe utanga icyerekanwa.)
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) bh—Mutumire mu materaniro.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bh 29-31 ¶8-9
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ibibazo urubyiruko rwibaza: Ese ngeze igihe cy’irambagiza?”: (Imin. 9). Ikiganiro gishingiye ku ngingo ivuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza: Ese ngeze igihe cy’irambagiza?”
Ese ni urukundo nyakuri cyangwa ni agahararo? (Imin. 6) Erekana filimi y’abakiri bato ivuga ngo Ese ni urukundo nyakuri cyangwa ni agahararo? Maze muyiganireho.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 4 ¶16-23 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni mu rugero rungana iki ubona ko Ubwami bw’Imana butegeka?”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 34 n’isengesho