UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INDIRIMBO YA SALOMO 1-8
Twigane umukobwa w’Umushulami
Ni uruhe rugero ruhebuje yasigiye abasenga Yehova?
Yarategereje kugeza igihe aboneye umuntu akunda by’ukuri
Kubera ko yari azi ko gukundana n’umuhungu ubonetse wese bidakwiriye, yirinze kugendera ku bitekerezo by’abandi
Yicishaga bugufi, akiyoroshya kandi ntiyiyandarikaga
Urukundo rwe ntiyari kurugurana zahabu cyangwa utugambo turyohereye
Ibaze uti:
Ni uwuhe muco umukobwa w’Umushulami yari afite, nakwigana?