ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr17 Mutarama pp. 1-10
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
  • Udutwe duto
  • MUTARAMA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
mwbr17 Mutarama pp. 1-10

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

MUTARAMA

“Yehova yita ku bagaragu be”

ip-1 272 par. 5

“Yehova amanitse ukuboko”

5 N’ubwo abanzi ba Yehova babona ko atinyitse cyane, abantu bifuza kumukorera biyoroheje kandi bicishije bugufi bo ababera ubuhungiro. Abanyamadini n’abanyapolitiki b’abanyamwaga bashobora gukora uko bashoboye kose ngo basenye ukwizera kw’abasenga by’ukuri, ariko kandi birabananira kubera ko abasenga Yehova bamwiringira byimazeyo. Amaherezo acecekesha burundu abamurwanya, nk’uko yatwikiriza izuba ritwika ryo mu butayu igicu cyangwa mu gihe hari amashahi agashyiraho igikuta cyo kuyakingira.—Soma muri Yesaya 25:4, 5.

w16.05 24 par. 4

Reka ibyo Yehova aduha bikugirire akamaro

4 Uretse ibitabo bigenewe Abahamya ba Yehova muri rusange, hari n’ibindi bitabo biba bigenewe abantu runaka. Inyandiko zimwe ziba zigenewe gufasha abakiri bato, izindi zigamije gufasha ababyeyi babo. Inyinshi mu nyandiko zicapye n’iziboneka ku rubuga rwacu ziba zigenewe abantu batari Abahamya. Kuba dufite ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bene ako kageni, bitwibutsa ko Yehova yashohoje isezerano rye rivuga ko yari ‘kuzakoreshereza abantu bo mu mahanga yose ibirori birimo ibyokurya by’akataraboneka.’—Yes 25:6.

ip-1 273 par. 6-7

Yehova amanitse ukuboko

‘Ibirori by’amahanga yose’

6 Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, Yehova arinda abana be kandi akabagaburira, cyane cyane mu buryo bw’umwuka. Amaze kubohoza ubwoko bwe mu mwaka wa 1919, yabukoreye ibirori byo kwizihiza ko bwatsinze, abutegurira ibyokurya byinshi cyane byo mu buryo bw’umwuka: “kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y’umurera imininnye neza.”—Yesaya 25:6.

7 Ibyo birori byari kubera ku “musozi” wa Yehova. Uwo musozi ni uwuhe? Ni “ku musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka”, umusozi amahanga yose yari gushikira “mu minsi y’imperuka.” Ni ku ‘musozi wera’ wa Yehova. Kuri uwo musozi abamusenga bizerwa nta cyo bonona (Yesaya 2:2; 11:9). Aho hantu hirengeye ho gusengera, ni ho Yehova ategurira indahemuka ze ibirori byuzuyemo ibyokurya byinshi. Ikindi kandi, ibintu byiza byo mu buryo bw’umwuka ubu atanga atitangiriye itama bigaragaza ibintu by’umubiri byiza azatanga igihe Ubwami bwe buzaba ari bwo bwonyine butegeka abantu. Icyo gihe rero nta nzara izongera kubaho. “Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi, amahundo yayo azanyeganyega nk’ibiti byo kuri Lebanoni.”—Zaburi 72:8, 16.

w14 15/9 26 par. 15

Icyaha n’urupfu bizahindurwa ubusa

15 Ku iherezo ry’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bw’Ubwami, abantu bumvira bazaba barakuriweho abanzi bose bazanywe no kutumvira kwa Adamu. Bibiliya igira iti “nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo. Ariko buri wese mu mwanya we: Kristo ni umuganura, hagakurikiraho aba Kristo [abazafatanya na we gutegeka] mu gihe cyo kuhaba kwe. Hazakurikiraho imperuka, ubwo azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se, amaze guhindura ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose. Agomba gutegeka ari umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bose munsi y’ibirenge bye. Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa” (1 Kor 15:22-26). Koko rero, amaherezo urupfu twarazwe na Adamu ruzakurwaho. “Igitwikirizo” gitwikiriye abantu bose kizaba gikuweho iteka ryose.—Yes 25:7, 8.

ip-1 273-274 par. 8-9

Yehova amanitse ukuboko

8 Abantu bari muri ibyo birori byo mu buryo bw’umwuka byateguwe n’Imana bafite ibyiringiro bihebuje. Tega amatwi amagambo Yesaya yakurikijeho. Icyaha n’urupfu yabigereranyije n’igitwikirizo kibuza umuntu guhumeka, maze aravuga ati “kuri uyu musozi ni ho [Yehova] azamariraho rwose igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose, kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.”—Yesaya 25:7, 8a.

9 Koko rero, icyaha n’urupfu bizaba bitakiriho (Ibyahishuwe 21:3, 4)! Ikindi nanone, igitutsi abagaragu ba Yehova bamaze imyaka myinshi batukwa na cyo kizakurwaho. “Igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi yose. Uwiteka ni we ubivuze” (Yesaya 25:8b). Ibyo se bizasohora bite? Yehova azavanaho ababatuka, ari bo Satani n’urubyaro rwe (Ibyahishuwe 20:1-3). Ntibitangaje rero kuba abagize ubwoko bw’Imana baziyamirira bati “iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”—Yesaya 25:9.

w15 15/7 11 par. 18

ICYO WAKORA KUGIRA NGO PARADIZO TURIMO IRUSHEHO KUBA NZIZA

18 Kuba Yehova atwemerera kugira uruhare mu gutuma paradizo y’ikigereranyo turimo irushaho kuba nziza, bidutera ishema. Ibyo tubikora tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka, n’igihe duhindura abantu abigishwa. Iyo dufashije umuntu akagira amajyambere maze akabatizwa, tuba twaguye iyo paradizo.—Yes 26:15; 54:2.

w13 15/3 23 par. 15-16

Yehova ni we buturo bwacu

YEHOVA AZAKOMEZA KUTUBERA “UBUTURO NYAKURI”

15 Ibibazo byo muri iyi si bizagenda birushaho kwiyongera kugeza ku mperuka (Mat 24:7, 8). Nta gushidikanya kandi ko ibintu bizarushaho kuba bibi mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ku isi hose ibintu bizangirika, kandi abantu baterwe ubwoba n’uko bagiye kurimbuka (Hab 3:16, 17). Abantu baziheba, maze mu buryo bw’ikigereranyo bashakire ubuhungiro “mu masenga no mu bihanamanga byo mu misozi” (Ibyah 6:15-17). Ariko kandi, nta senga, nta n’imiryango yo mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi igereranywa n’imisozi, bizashobora kubarinda.

16 Icyakora, abagize ubwoko bwa Yehova bo bazakomeza kurindwa na Yehova Imana, we “buturo nyakuri” bwabo. ‘Bazishimira Yehova’ kimwe n’umuhanuzi Habakuki. ‘Bazanezererwa Imana y’agakiza kabo’ (Hab 3:18). Ni mu buhe buryo Yehova azababera “ubuturo nyakuri” muri icyo gihe cy’umuvurungano? Ni ugutegereza tukazareba. Ariko kandi, dushobora kwiringira ko abagize ubwoko bwa Yehova bazakomeza kugendera kuri gahunda, kandi Imana igakomeza kubaha ubuyobozi, nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa. (Ibyah 7:9; soma mu Kuva 13:18.) Yehova azaduha ubwo buyobozi ate? Ashobora kuzabutanga binyuriye ku itorero. Uko bigaragara, amatorero abarirwa mu bihumbi yo hirya no hino ku isi, ni yo agereranya ‘ibyumba’ abagize ubwoko bw’Imana bazarindirwamo bivugwa muri Yesaya 26:20. (Hasome.) Ese uha agaciro amateraniro y’itorero? Ese uhita wumvira ubuyobozi Yehova atanga binyuze ku itorero?—Heb 13:17.

“Hazima umwami uzategekesha gukiranuka”

w14 15/2 6 par. 13

“Musingize Kristo, Umwami ufite ikuzo”

13 Ikindi kandi, Kristo yurira ifarashi ‘akarwanirira gukiranuka.’ Gukiranuka uwo Mwami arwanirira ni ‘ugukiranuka kw’Imana,’ ni ukuvuga amahame ya Yehova arebana n’icyiza n’ikibi (Rom 3:21; Guteg 32:4). Yesaya yahanuye ibirebana n’Umwami Yesu Kristo agira ati “hazima umwami uzategekesha gukiranuka” (Yes 32:1). Ubutegetsi bwa Yesu buzatuma habaho “ijuru rishya n’isi nshya” byasezeranyijwe, ibyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Pet 3:13). Buri muntu wese uzaba utuye muri iyo si nshya azaba asabwa kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova.—Yes 11:1-5.

ip-1 332-334 par. 7-8

Umwami n’abatware be

7 Mu buhanuzi bwa Yesu buvuga iby’ingorane z’urudaca zari kuba mu gihe cy’“imperuka y’isi,” yaravuze ati “mwirinde mudahagarika imitima” (Matayo 24:3-8). Kuki se abigishwa ba Yesu badakurwa umutima n’akaga kari muri iyi si? Impamvu imwe ni uko “abatware,” baba barasizwe cyangwa abo mu ‘zindi ntama,’ barinda umukumbi mu budahemuka (Yohana 10:16). Ntibatinya ndetse no kwita ku bavandimwe na bashiki babo mu bihe by’amakuba wenda nk’intambara ishingiye ku moko n’itsembatsemba. Muri iyi si itita ku bintu by’umwuka na mba, bakora ibishoboka byose ngo abantu bihebye basubizwemo intege n’ukuri guhumuriza ko mu Ijambo ry’Imana Bibiliya.

8 Mu myaka 50 ishize, uruhare “abatware” bafite rwarushijeho kugaragara. “Abatware” bo mu bagize izindi ntama ubu baratozwa kuko ari bo bazaba bagize itsinda ry’“umwami,” ku buryo nyuma y’umubabaro mwinshi, abazaba baragaragaje ko bashoboye bazaba biteguye guhabwa ubuyobozi mu “isi nshya” (Ezekiyeli 44:2, 3; 2 Petero 3:13). Mu gihe batanga ubuyobozi n’ihumure byo mu buryo bw’umwuka bafata iya mbere mu murimo w’Ubwami, baba bagaragaje rwose ko ari “igicucu cy’igitare kinini,” bikorohereza umukumbi mu bihereranye no gusenga.

ip-1 334-335 par. 10-11

Umwami n’abatware be

Barebesha amaso yabo, bakumvisha amatwi yabo n’umutima

10 Imbaga y’abantu benshi yitabiriye ite gahunda y’ubuyobozi bwa Yehova? Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “amaso y’abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y’abumva bazayatega” (Yesaya 32:3). Mu myaka myinshi ishize, Yehova yigishije abagaragu be akunda cyane kandi arabakuza. Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe n’andi materaniro abera mu matorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose; amakoraniro mpuzamahanga n’ay’intara; hamwe n’imyitozo yihariye ihabwa “abatware” kugira ngo bite ku mukumbi mu buryo bwuje urukundo, ibyo byose ni byo byatumye habaho umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe babarirwa muri za miriyoni bunze ubumwe. Aho abo bungeri bari hose ku isi, bahora biteguye kugira icyo bahindura ku myumvire yabo y’ijambo ry’ukuri rirushaho kugenda risobanuka. Imitimanama yabo yatojwe na Bibiliya ituma bahora biteguye kumva no kumvira.—Zaburi 25:10.

11 Hanyuma, ubwo buhanuzi bwatanze umuburo ugira uti “uw’umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw’ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane” (Yesaya 32:4). Ntihakagire umuntu n’umwe uhutiraho mu birebana no gutandukanya icyiza n’ikibi. Bibiliya iravuga iti “mbese wabonye umuntu uhuta amagambo? Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo” (Imigani 29:20; Umubwiriza 5:2). Mbere y’umwaka wa 1919, n’abagize ubwoko bwa Yehova wasangaga bagifite ibitekerezo byo muri Babuloni. Ariko guhera muri uwo mwaka, Yehova yabafashije gusobanukirwa neza imigambi ye. Babonye ko yabahishuriye ukuri adahubutse ko ahubwo yabanje kugutekerezaho, none basigaye bavuga ibintu bizeye badashidikanya aho kudedemanga bavuga ibyo na bo ubwabo batizeye neza.

w14 15/8 21 par. 2

Jya wumva ijwi rya Yehova aho waba uri hose

2 Muri iki gihe, Yehova ayobora ubwoko bwe binyuze kuri Bibiliya, ku mwuka wera we no ku itorero (Ibyak 9:31; 15:28; 2 Tim 3:16, 17). Ubuyobozi aduha buba busobanutse neza ku buryo ari nk’aho ‘amatwi yacu yumva ijambo riduturutse inyuma rigira riti “iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo” ’ (Yes 30:21). Nanone kandi, Yehova akoresha Yesu kugira ngo atumenyeshe ijambo rye. Yamuhaye inshingano yo kuyobora itorero binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:45). Tugomba gufatana uburemere ubwo buyobozi, kuko kumvira ari byo bizatuma tubona ubuzima bw’iteka.—Heb 5:9.

w14 15/10 14 par. 4

Muzaba “ubwami bw’abatambyi”

4 Isezerano ry’Amategeko ryatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, ku musozi wa Sinayi. Binyuze kuri iryo sezerano, ishyanga rya Isirayeli ya kera ryabaye ishyanga ryatoranyijwe n’Imana. Icyo gihe Yehova yari abaye ‘Umucamanza wabo, ubashyiriraho amategeko, n’Umwami wabo’ (Yes 33:22). Amateka y’Abisirayeli agaragaza uko bigenda iyo abantu bumviye amahame akiranuka y’Imana n’uko bigenda iyo batayumviye. Kumvira Amategeko y’Imana byari gutuma Abisirayeli badashyingiranwa n’abapagani kandi bigatuma batifatanya mu gusenga kw’ikinyoma. Amategeko yari agamije kurinda abakomokaga kuri Aburahamu kugira ngo batanduzwa mu buryo bw’umwuka.—Kuva 20:4-6; 34:12-16.

“Hezekiya yaragororewe kubera ukwizera kwe”

ip-1 386-388 par. 7-14

Ukwizera k’umwami kugororerwa

Rabushake yivuga imyato

7 Senakeribu yohereje Rabushake (iryo zina ni ipeti rya gisirikare, si izina bwite ry’umuntu) n’abandi bantu babiri bari bakomeye, bajya i Yerusalemu kubasaba ko bashyira intwaro hasi (2 Abami 18:17). Bahuriye hanze y’umujyi n’intumwa eshatu za Hezekiya, ari zo Eliyakimu wari umunyarugo, Shebuna wari umwanditsi na Yowa mwene Asafu wari umucurabwenge.—Yesaya 36:2, 3.

8 Rabushake yari afite intego imwe gusa: kumvisha abantu b’i Yerusalemu ko bakwiriye gushyira intwaro hasi batiriwe barwana. Yatangiye avuga n’ijwi rirenga mu Ruheburayo ati “ibyiringiro byawe ni byiringiro ki? . . . Uwo wiringiye ni nde watumye ungandira” (Yesaya 36:4, 5)? Hanyuma Rabushake yatangiye gutuka Abayahudi bari bahiye ubwoba, abibutsa ko nta ho bari bari. Bari kwiyambaza nde se? Ni “urubingo rusadutse ari rwo Egiputa” se (Yesaya 36:6)? Icyo gihe koko Misiri yari imeze nk’urubingo rusadutse; icyo gihugu cyari cyarahoze ari igihangange cyamaze igihe gito cyaraneshejwe na Etiyopiya kandi Umwami Tiruhaka wari Farawo wa Misiri icyo gihe, ntiyari Umunyamisiri ahubwo yari Umunyetiyopiya. Kandi hari hasigaye igihe gito akaneshwa n’Abashuri (2 Abami 19:8, 9). Kubera ko Misiri itashoboraga kwitabara, ntiyari kugira icyo imarira u Buyuda.

9 Rabushake yakomeje ababwira ko Yehova atari kubarwanirira kuko yari yarabarakariye. Yaravuze ati “kandi nimuvuga muti ‘twiringiye Uwiteka Imana yacu,’ mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo” (Yesaya 36:7)? Birumvikana ariko ko igihe Abayahudi basenyaga ingoro n’ibicaniro byari mu gihugu batari bateye Yehova umugongo ahubwo bari bamugarukiye.

10 Hanyuma Rabushake yibukije Abayahudi ko mu rwego rwa gisirikare yabarushaga imbaraga bidasubirwaho. Yabiraseho arababwira ati “ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho” (Yesaya 36:8). Ariko se koko, ku Bayahudi kugira amafarashi menshi cyangwa make yatojwe urugamba, hari icyo byari bivuze? Ashwi da! U Buyuda ntibwari gukizwa n’uko bufite ingabo zikomeye. Mu Migani 21:31 habisobanura hagira hati “ifarashi irindirijwe umunsi w’urugamba, ariko kunesha kuva ku Uwiteka.” Rabushake yanihandagaje avuga ko Abashuri ari bo Yehova yahaga umugisha, ko atawuhaga Abayahudi. Yanavuze ko iyo bitaba ibyo Abashuri bataba barashoboye kugera mu ntara za kure z’u Buyuda.—Yesaya 36:9, 10.

11 Intumwa za Hezekiya zari zihangayikishijwe n’ingaruka amagambo ya Rabushake yari kugira ku bantu bari hejuru y’inkike z’uwo murwa bayumvaga. Abo bakuru b’Abayahudi baramubwiye bati “turakwinginze, vugana n’abagaragu bawe mu Runyarameya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve” (Yesaya 36:11). Rabushake yanze kuvuga mu rurimi rw’Abashuri. Intego ye yari ugutera Abayahudi ubwoba no gushidikanya kugira ngo bazemere ko batsinzwe maze Yerusalemu ifatwe nta mirwano ibaye (Yesaya 36:12). Ni yo mpamvu uwo Mwashuri yakomeje avuga mu “rurimi rw’Abayuda.” Yabwiye abaturage b’i Yerusalemu ati “Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.” Hanyuma yagerageje gushukashuka abamwumvaga asobanura ukuntu Abayahudi bari kumererwa neza bategekwa n’Abashuri agira ati “mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye, kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu.”—Yesaya 36:13-17.

12 Uwo mwaka Abayahudi ntibari gusarura, kubera ko igitero cy’Abashuri cyababujije guhinga. Ubwo rero kubabwira ngo bari kurya imizabibu iryoshye cyane bakanywa n’amazi afutse, bigomba kuba byarashishikaje cyane abari bicaye ku nkike bateze amatwi. Ariko Rabushake yari atararangiza kugerageza guca intege Abayahudi.

13 Mu ntwaro za Rabushake z’amagambo asesereza, yakuyemo indi. Yabwiye Abayahudi ngo ntibemere ko Hezekiya ababwira ngo “Uwiteka azadukiza.” Rabushake yibukije Abayahudi ko imana z’i Samariya zitabashije gukiza iyo miryango cumi Abashuri. Yanababajije icyo imana z’andi mahanga Ashuri yigaruriye zakoze, agira ati “imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab’i Samariya amaboko yanjye?”—Yesaya 36:18-20.

14 Rabushake yasengaga imana z’ibinyoma; birumvikana rero ko atari azi ko hari itandukaniro rinini cyane hagati ya Samariya yari yarigize abahakanyi na Yerusalemu yategekwaga na Hezekiya. Imana z’ibinyoma z’i Samariya nta bubasha zari zifite bwo gukiza ubwo bwami bw’imiryango cumi (2 Abami 17:7, 17, 18). Ariko Yerusalemu yo ku ngoma ya Hezekiya yo yari yarateye umugongo imana z’ibinyoma maze yongera gukorera Yehova. Icyakora, za ntumwa eshatu z’Abayahudi ntiziriwe zisobanurira Rabushake ibyo byose. “Baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati ‘ntimugir[e] icyo mumusubiza’” (Yesaya 36:21). Eliyakimu, Shebuna na Yowa basubiye kwa Hezekiya bamubwira ibyo Rabushake yababwiye byose.—Yesaya 36:22.

ip-1 389-391 par. 15-17

Ukwizera k’umwami kugororerwa

Hezekiya afata umwanzuro

15 Igihe cyari kigeze ngo Umwami Hezekiya afate umwanzuro. Mbese Yerusalemu yari kwishyira mu maboko y’Abashuri? Yari kwishyira hamwe na Misiri se? Cyangwa yari kwihagararaho ikarwana na bo? Hezekiya ntiyari yorohewe na busa. Yohereje Eliyakimu na Shebuna bajyana n’abakuru b’abatambyi bajya kubaza Yehova binyuriye ku muhanuzi Yesaya, maze we ajya mu rusengero (Yesaya 37:1, 2). Intumwa z’umwami zagiye kwa Yesaya zambaye ibigunira maze ziramubwira ziti “uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagura . . . Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise” (Yesaya 37:3-5). Koko rero, Abashuri bari bashotoye Imana ihoraho! Yehova se yaba yari yumvise ibyo bitutsi bari bamututse? Yijeje Abayahudi binyuriye kuri Yesaya ati “ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse. Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.”—Yesaya 37:6, 7.

16 Hagati aho, Rabushake baje kumutumaho ngo asange umwami Senakeribu i Libuna aho yari ku rugamba. Senakeribu yari kuzasuzuma ibya Yerusalemu hanyuma (Yesaya 37:8). Icyakora n’ubwo Rabushake yagiye, ntibyatumye Hezekiya ashyira agatima hamwe. Senakeribu yoherezaga inzandiko zo kumutesha umutwe avuga ibyari kugera ku baturage b’i Yerusalemu iyo banga kwishyira mu maboko ye: “wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? Mbese imana z’abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije? . . . Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi, n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva” (Yesaya 37:9-13)? Urebye, uwo Mwashuri yashakaga kubumvisha ko kwihagararaho byari ubupfu, kuko byari gutuma biba bibi kurushaho!

17 Kubera ko Hezekiya yari ahangayikishijwe cyane n’ingaruka z’umwanzuro yagombaga gufata, yafashe za nzandiko za Senakeribu azirambura imbere ya Yehova mu rusengero (Yesaya 37:14). Yasenze Yehova isengesho rivuye ku mutima amusaba ngo yumve ibitutsi by’Abashuri, maze arisoza agira ati “nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine” (Yesaya 37:15-20). Duhereye kuri ayo magambo ya Hezekiya, turabona ko icyari kimuhangayikishije mbere na mbere atari uko we yakizwa ahubwo yari ahangayikishijwe n’ukuntu izina rya Yehova ryari gutukwa iyo Ashuri inesha Yerusalemu.

ip-1 391-394 par. 18-22

Ukwizera k’umwami kugororerwa

18 Yehova yashubije Hezekiya binyuriye kuri Yesaya. Yerusalemu ntiyagombaga kwishyira mu maboko y’Abashuri; yagombaga kwihagararaho. Yesaya yabwiye Abashuri ubutumwa Yehova yari yamuhaye asa n’aho abwira Senakeribu ubwe, ati “umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe [aguseka]” (Yesaya 37:21, 22). Ni nk’aho Yehova yongeyeho ati ‘wowe uri nde wihandagaza ugatuka Uwera wa Isirayeli? Ibyawe ndabizi. Ufite umururumba mwinshi; urirarira cyane. Wiringiye ingabo zawe maze unesha ibihugu byinshi. Ariko ntugire ngo ntiwaneshwa. Nzahindura ubusa imigambi yawe yose. Nzakunesha; nkugirire nk’ibyo wagiriye abandi. Nzashyira inzuma mu mazuru yawe ngusubize muri Ashuri!’—Yesaya 37:23-29.

“Iki ni cyo kizakubera ikimenyetso”

19 Ni iki cyari kwemeza Hezekiya ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwari gusohora nta kabuza? Yehova yaramushubije ati “nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzasarura ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo” (Yesaya 37:30). Yehova yari guha ibyokurya Abayahudi bari baragoswe. N’ubwo batari barashoboye guhinga bitewe n’uko Abashuri bari barabateye, bari kurya ibyo bahumbye mu mirima byari byarasigaye mu isarura ry’umwaka wabanjirije uwo. Umwaka wari gukurikiraho wari isabato, bakaba bari kuraza imirima yabo n’ubwo bwose bari mu bihe bitoroshye (Kuva 23:11). Yehova yabasezeranyije ko iyo bamwumvira, imyaka myinshi yari kwimeza mu mirima yabo bakabona ibyo barya. Umwaka wa gatatu ni bwo noneho bari guhinga nk’uko bisanzwe, ubundi bakazasarura imyaka yabo bishimye.

20 Yehova yagereranyije ubwoko bwe n’ikimera utapfa kurimbura, agira ati “kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye . . . bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto” (Yesaya 37:31, 32). Abari biringiye Yehova nta mpamvu n’imwe bari bafite yo kugira ubwoba. Bo n’urubyaro rwabo bari gushorera imizi mu gihugu cyabo.

21 None se ko Umwashuri yari yugarije Yerusalemu? Yehova yaravuze ati “ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho. Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa” (Yesaya 37:33, 34). Yerusalemu ntiyari kurwana na Ashuri. Igitangaje rero, ni uko Abashuri ari bo bari kuneshwa batarwanye aho kuba Abayahudi.

22 Nk’uko Yehova yari yabivuze, yohereje umumarayika we aragenda ajya mu ngabo zikomeye za Senakeribu yicamo 185.000. Ibyo bigomba kuba byarabereye i Libuna, nuko Senakeribu abyutse asanga abakuru b’ingabo n’abasirikare b’intwari ari imirambo. Yabinze amatwi asubira i Nineve, ariko n’ubwo yari yatsinzwe bidasubirwaho yarinangiye akomeza gukorera imana ye y’ikinyoma yitwaga Nisiroki. Imyaka mike nyuma y’aho, ubwo Senakeribu yari mu rusengero aramya Nisiroki, abahungu be babiri baraje barahamutsinda. Ubwo bwari ubwa kabiri icyo gishushanyo Nisiroki kinanirwa kumukiza.—Yesaya 37:35-38.

w08 15/5 26 par. 4

Dukurikirane ‘kwera dutinya Imana’

‘Hazabayo inzira yo kwera’

Yehova yari yaravuze mbere y’igihe ko abagize ubwoko bwe bari mu bunyage i Babuloni bari gusubira mu gihugu cyabo. Ubuhanuzi bwavuze ibihereranye n’uko kugarurwa bwari bukubiyemo amagambo atanga icyizere kidashidikanywaho agira ati “hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera” (Yes 35:8a). Ayo magambo agaragaza ko Yehova atafunguriye Abisirayeli inzira yo gusubira iwabo gusa, ahubwo ko yanabasezeranyije kuzabarinda mu rugendo bari gukora.

w08 15/5 27 par. 1

Dukurikirane ‘kwera dutinya Imana’

‘Abanduye imitima ntibazayicamo’

Hari ikintu cy’ingenzi Abayahudi bagaruwe mu mwaka 537 Mbere ya Yesu basabwaga gukora. Muri Yesaya 35:8b havuga iby’abantu bari kuba bujuje ibisabwa kugira ngo banyure mu ‘nzira yo kwera’ hagira hati ‘abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi n’aho baba ari abaswa ntibazayiyoba.’ Kubera ko intego yo kugarura Abayahudi i Yerusalemu yari ukugira ngo basubizeho ugusenga k’ukuri, abantu bari bafite umutima w’ubwikunde, abasuzuguraga ibintu byera, cyangwa abakoraga ibintu byanduye mu buryo bw’umwuka, nta mwanya bari bahafite. Abagaruwe bagombaga gukomeza kubaha amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco. Muri iki gihe na bwo, abashaka kwemerwa na Yehova bagomba kubigenza batyo. Bagomba gukomeza ‘ukwera kwabo batinya Imana’ (2 Kor 7:1). None se, ni ibihe bikorwa byanduye twagombye kwirinda?

w07 15/1 8 par. 6

36:2, 3, 22. Nubwo Shebuna yari yakuwe ku nshingano yo kuba umunyabintu, yemerewe gukomeza gukorera umwami ari umwanditsi w’uwamusimbuye (Yesaya 22:15, 19). None se niba dukuwe ku nshingano mu muteguro wa Yehova kubera impamvu runaka, ntitwagombye gukomeza gukorera Imana ahandi yadushyira hose?

“Yehova aha imbaraga abananiwe”

ip-1 409-410 par. 23-25

“Nimuhumurize abantu banjye”

“Ni nde waremye biriya?”

23 Icyakora, hari n’indi mpamvu yagombaga gutuma Abayahudi bari mu bunyage badacika intege. Uwari warabasezeranyije ko azabakiza ni Umuremyi w’ibintu byose kandi akaba ari na we Soko y’imbaraga zose. Kugira ngo Yehova atsindagirize ukuntu yari afite ububasha bukomeye, yagarutse ku bushobozi yagaragaje igihe yaremaga ibintu agira ati “‘mwangereranya na nde twahwana?’ Ni ko Uwera abaza. Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”—Yesaya 40:25, 26.

24 Uwera wa Isirayeli yari atangiye kwivugira. Kugira ngo Yehova agaragaze ko ari nta we bahwanye, yavuze ku nyenyeri zo mu ijuru. Kimwe n’umugaba w’ingabo ushoboye kuyobora ingabo ze, Yehova na we ategeka inyenyeri. Bibaye ngombwa ko zose azikusanyiriza hamwe, ‘nta n’imwe yazimira.’ N’ubwo inyenyeri ari nyinshi cyane, buri nyenyeri ayiha izina, ryaba izina bwite ryayo cyangwa se inyito runaka ifite icyo isobanuye. Kubera ko umuyobozi w’inyenyeri afite “imbaraga nyinshi” kandi “akagira amaboko n’ububasha,” ziguma mu myanya yazo kuri gahunda, nk’abasirikare bumvira. Ibyo byagombaga gutuma Abayahudi bari mu bunyage babona icyo baheraho bamugirira icyizere. Umuremyi utegeka inyenyeri afite n’ububasha bwo gutabara abagaragu be.

25 Ni nde se muri twe ushobora kwanga gukora ibyo muri Yesaya 40:26 hadusaba ngo “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru”? Ibintu abahanga mu by’ikirere bamaze kuvumbura byagaragaje ko iki kirere cyacu gihunze inyenyeri usanga gitangaje cyane kuruta uko abantu bo mu gihe cya Yesaya babibonaga. Abahanga mu by’ikirere bakirebamo bakoresheje ibyuma byabo bireba kure bavuga ko aho bashobora kubona harimo amatsinda y’inyenyeri agera kuri miriyari 125. Tekereza ko rimwe muri ayo matsinda ryitwa Inzira Nyamata, bavuga ko ucishirije ririmo inyenyeri zisaga miriyari 100! Kumenya ibyo byagombye gutuma dutinya Umuremyi wacu kandi tukiringira rwose ibyo adusezeranya.

ip-1 413 par. 27

“Nimuhumurize abantu banjye”

27 Yesaya yanditse amagambo ya Yehova agaragaza ibyiyumvo by’abanyagano bari i Babuloni, kure cyane y’igihugu cyabo. Hari bamwe batekerezaga ko “inzira” zabo, cyangwa ingorane bari bafite, Imana itazibonaga cyangwa itari izizi. Batekerezaga ko Yehova atari yitaye ku karengane kabo. Yabibukije ibintu bagombaga kuba bari bazi, wenda bahereye ku byari byarababayeho cyangwa bagahera ku byo bumvise. Yehova ashoboye kandi afite ubushake bwo gukiza ubwoko bwe. Ni Imana ihoraho iteka kandi ni n’Umuremyi w’isi yose. Ku bw’ibyo rero, nta ho imbaraga yagaragaje arema ibintu zari zaragiye, kandi n’iyo Babuloni yitwaga ko yari igihangange kuri we ntiyarimo umutamiro. Iyo Mana ntinanirwa kandi ntishobora gutenguha abantu bayo. Ntibagombaga kwitega ko bari gusobanukirwa n’ibikorwa bya Yehova mu buryo bwuzuye, kuko batashoboraga no kwiyumvisha ingano y’ubumenyi, ubushishozi n’imitekerereze bye.

ip-1 413-415 par. 29-31

“Nimuhumurize abantu banjye”

29 Igihe Yehova yavugaga ibyo guha intege abananiwe, agomba kuba yaratekerezaga ku rugendo rutoroshye Abayahudi bari mu bunyage bagombaga gukora basubira iwabo. Yehova yibukije ubwoko bwe ko afasha abacogoye bamwitabaza. Yemwe n’abantu bafite imbaraga, nk’“abasore” bashobora kunanirwa, imbaraga zikabashiramo neza. Nyamara Yehova yabasezeranyije ko azajya yongerera abamwiringira bose imbaraga zo kongera kwiruka no gukomeza urugendo. Urugero rw’igisiga gifite imbaraga cyitwa kagoma, ubona iyo kiguruka kidakoresha imbaraga nyinshi kandi gishobora kumara amasaha n’amasaha mu kirere, ni rwo rwakoreshejwe mu kugaragaza ukuntu Yehova yongerera imbaraga abagaragu be. Abayahudi bari mu bunyage nta mpamvu yo kwiheba bari bafite kubera ko Imana yari yarabasezeranyije ko izabafasha.

30 Iyo mirongo isoza igice cya 40 cya Yesaya ikubiyemo amagambo ahumuriza Abakristo b’ukuri bariho muri iyi minsi y’imperuka. Kubera ko hariho ingorane n’ibibazo byinshi bijya bishaka kuduca intege, kumenya ko imibabaro yose n’akarengane duhura na ko Imana yacu ibibona biduha icyizere. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe nikigera, Umuremyi w’ibintu byose, ufite ‘ubwenge butagira akagero,’ azakuraho akarengane kose (Zaburi 147:5, 6). Hagati aho ariko, duhabwa imbaraga kugira ngo tubashe kubyihanganira. Yehova, we ufite ibigega bidakama, ashobora guha abagaragu be imbaraga, ndetse rwose “imbaraga zisumba byose” iyo bageze mu bigeragezo.—2 Abakorinto 4:7.

31 Tekereza kuri abo Bayahudi bari i Babuloni mu bunyage mu kinyejana cya 6 M.I.C., Yerusalemu yabo bakundaga cyane yari mu birometero byinshi yarasenyutse n’urusengero rwaho ari amatongo. Ubwo buhanuzi bwa Yesaya bwari bukubiyemo isezerano ryiza kandi ritanga icyizere ry’uko Yehova yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo! Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yehova yashubije ubwoko bwe mu gihugu cyabwo, aba agaragaje rwose ko asohoza amasezerano. Natwe dushobora kwiringira Yehova byimazeyo. Amasezerano y’Ubwami avugwa mu buryo bushishikaje mu buhanuzi bwa Yesaya, azasohora nta kabuza. Iyo ni inkuru nziza rwose, ni ubutumwa bw’umucyo ku bantu bose!

w03 1/7 17 par. 17

“Imana ni urukundo”

17 Mu ndirimbo nziza cyane yo gushimira Hezekiya yahimbye ubwo yari amaze gukizwa indwara yari kumuhitana, yabwiye Yehova ati ‘ibyaha byanjye byose warabyirengeje’ (Yesaya 38:17). Uyu murongo ugaragaza Yehova afata ibyaha by’umunyabyaha wihannye maze akabijugunya inyuma Ye aho adashobora kongera kubibona cyangwa ngo yongere kubitekerezaho. Hari igitabo kivuga igitekerezo cyo muri uwo murongo mu yandi magambo kigira kiti “[ibyaha byanjye] wabigize nk’aho ntigeze kubikora.” Ese ibyo ntibiduhumuriza?

w15 15/2 8 par. 13

Twigane umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe

13 Amagambo ye. Kuba Yesu yaragiraga impuhwe byatumaga abwira abandi amagambo arangwa n’impuhwe, cyane cyane abakandamizwaga. Intumwa Matayo yerekeje kuri Yesu amagambo yavuzwe na Yesaya agira ati “urubingo rujanjaguritse ntazaruvuna, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya” (Yes 42:3; Mat 12:20). Yesu yavugaga amagambo yagaruriraga abantu ubuyanja, mu buryo bw’ikigereranyo babaga bameze nk’urubingo rusadutse, cyangwa nk’urutambi rw’itara ruri hafi kuzima. Yabwirizaga ubutumwa butanga icyizere kugira ngo ‘apfuke ibikomere by’abari bafite imitima imenetse’ (Yes 61:1). Yatumiriye ‘abagokaga n’abari baremerewe’ kuza bakamusanga, abizeza ko bari ‘kubona ihumure’ (Mat 11:28-30). Yijeje abigishwa be ko Imana yita cyane kuri buri wese mu bayisenga, hakubiyemo n’‘abato,’ ni ukuvuga abantu isi ishobora kuba ibona ko nta gaciro bafite.—Mat 18:12-14; Luka 12:6, 7

“Yehova ni Imana isohoza ubuhanuzi”

ip-2 71-72 par. 22-23

Imana y’ukuri ihanura ko izabohora ubwoko bwayo

22 Abahanuzi batahumekewe ntibajya batinyuka gusobanura uko buri kantu kose bahanuye kazasohora, batinya ko igihe cyazabanyomoza. Ariko Yehova we, binyuriye kuri Yesaya, yahishuye n’izina ry’umuntu yari gukoresha ngo abohore ubwoko bwe abuvana mu bunyage, kugira ngo busubire mu gihugu cyabwo bwongere bwubake Yerusalemu n’urusengero. Izina rye ni Kuro, uzwi cyane ku izina rya Kuro Mukuru w’Umuperesi. Yehova yanasobanuye neza amayeri Kuro yari gukoresha kugira ngo yinjire muri Babuloni yari irinzwe bikomeye. Babuloni yari kuba irinzwe n’inkuta ndende cyane n’amazi yanyuraga mu murwa akanawuzenguruka. Kuro yari kuzabanza akayobya Uruzi rwa Ufurate, ari cyo kintu cy’ibanze mu byari birinze Babuloni. Abahanga mu mateka ba kera bitwa Hérodote na Xénophon bavuze ko yayobereje amazi ya Ufurate ahagana haruguru y’i Babuloni, aragabanuka cyane ku buryo abasirikare be bari gushobora kuyambuka bavogera. Kubera ko uruzi runini rwa Ufurate rutari rugishoboye kurinda Babuloni, ni nk’aho rwari rwakamye.

23 Bite se bya rya sezerano ry’uko Kuro yari kubohora ubwoko bw’Imana kandi agakora ku buryo Yerusalemu n’urusengero byongera kubakwa? Kuro we ubwe, mu itangazo rye ryaje kwandikwa muri Bibiliya, yaratangaje ati “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu’ ” (Ezira 1:2, 3). Amagambo Yehova yavuze binyuriye kuri Yesaya yarasohoye yose!

ip-2 77-78 par. 4-6

Yehova, “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza”

4 Nubwo mu gihe cya Yesaya Kuro yari atarabaho, Yehova yamuvugishije binyuriye kuri Yesaya, amuvugisha nk’aho yari yaramaze kuvuka (Abaroma 4:17). Kubera ko na mbere y’igihe Yehova yari yaratoranyirije Kuro kuzakora umurimo wihariye, yashoboraga kwitwa uwo Imana ‘yimikishije amavuta.’ Imana yari kuzamuyobora akanesha amahanga, abami bakabura imbaraga zo kumurwanya. Hanyuma igihe Kuro yari kugaba igitero i Babuloni, Yehova yari gukora ku buryo inzugi z’uwo murwa zari kuba zikinguye, zisa nk’aho nta cyo zimaze mbese nk’aho zamenaguritse. Yari kuzajya imbere ya Kuro, akamuvaniraho inzitizi zose. Ingabo za Kuro amaherezo zari kwigarurira umujyi maze zigatwara “ibintu bihishwe,” ari bwo butunzi bwawo bwari bubitse ahantu hiherereye. Ibyo ni byo Yesaya yahanuye. Ibyo yavuze se byaba byarabaye impamo?

5 Mu mwaka wa 539 M.I.C., hashize imyaka igera kuri 200 Yesaya yanditse ubwo buhanuzi, ni cyo gihe rwose Kuro yageze ku nkike za Babuloni aje gutera uwo mujyi (Yeremiya 51:11, 12). Abanyababuloni ariko ibyo nta cyo byari bibabwiye. Bumvaga ko umurwa wabo utashoboraga kumenerwamo. Ibikuta byawo birebire byari birumbaraye hejuru y’imiyoboro miremire cyane yuzuyemo amazi y’Uruzi Ufurate, kimwe mu byarindaga uwo murwa. Hari hashize imyaka isaga ijana nta mwanzi n’umwe ushoboye kuwigarurira! N’ikimenyimenyi Belushazari umwami wabaga i Babuloni yumvaga umutekano ari wose ku buryo yari yibereye mu birori we n’abategetsi be b’ibwami (Daniyeli 5:1). Muri iryo joro nyir’izina ryo ku ya 5 rishyira iya 6 Ukwakira, Kuro yakoresheje amayeri ya gisirikare ahambaye cyane.

6 Abahanga mu bya gisirikare bo mu ngabo za Kuro bayobereje Uruzi rwa Ufurate mu majyaruguru ya Babuloni, maze ntirwakomeza gutemba rugana mu majyepfo, mu mujyi wa Babuloni. Bidatinze amazi y’urwo ruzi yacaga muri Babuloni hagati n’ayayizengurukaga yaragabanutse cyane, ku buryo abasirikare ba Kuro babashije kugenda muri urwo ruzi barukurikiye bavogera bagana mu mujyi rwagati (Yesaya 44:27; Yeremiya 50:38). Ikintu gitangaje rero ni uko nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, inzugi zari ku nkengero z’urwo ruzi zari zikinguye. Ingabo za Kuro zahise ziroha i Babuloni, zifata inzu y’Umwami Belushazari, na we ziramwica (Daniyeli 5:30). Mu ijoro rimwe gusa Babuloni yari ineshejwe. Babuloni iba iraguye, n’ubuhanuzi buba burasohoye uko bwakabaye!

ip-2 79-80 par. 8-10

Yehova, “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza”

Impamvu Yehova azatonesha Kuro

8 Yehova amaze kuvuga uwari kunesha Babuloni n’uko yari kubigenza, yasobanuye impamvu yari kureka Kuro agatsinda. Yehova yabwiye Kuro ariko mu buryo bw’ubuhanuzi ati “kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli” (Yesaya 45:3b). Byari bikwiriye ko umwami w’ubutegetsi bw’igihangange bwa kane bw’isi buvugwa mu mateka ya Bibiliya amenya ko kuba yaranesheje mu buryo bukomeye cyane byatewe n’uko yari ashyigikiwe n’undi mutegetsi ukomeye kumurusha, ari we Yehova Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Kuro yagombaga kumenya ko uwamuhamagaye cyangwa uwamutumye ari Yehova Imana ya Isirayeli. Bibiliya igaragaza ko Kuro yemeye rwose ko gutsinda kwe gukomeye kwaturutse kuri Yehova.—Ezira 1:2, 3.

9 Yehova yasobanuye impamvu ya kabiri yatumye areka Kuro akanesha Babuloni agira ati “ku bw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya” (Yesaya 45:4). Kuba Kuro yaranesheje Babuloni byatumye habaho ihinduka rikomeye mu rwego rw’isi. Byasobanuraga kugwa k’ubutegetsi bw’igihangange bumwe hakajyaho ubundi, kandi byari kuzagira ingaruka zikomeye ku mateka y’abantu bari kuzabaho nyuma y’aho. Icyakora abantu bo mu mahanga yari akikije Babuloni bakurikiraniraga ibintu hafi bari gutangazwa no kumenya ko ibyo byose byabaye ku bw’abantu babarirwa mu bihumbi bike “batagize icyo bavuze” bari i Babuloni mu bunyage, ari bo Bayahudi bakomokaga kuri Yakobo. Nyamara ariko, abo bantu bari bararokotse bo mu ishyanga rya Isirayeli ya kera bari bafite agaciro mu maso ya Yehova. Bari “umugaragu” we. Mu mahanga yose yo ku isi ni bo bonyine yari ‘yaratoranije.’ N’ubwo mbere Kuro atari azi Yehova, yamukoresheje nk’uwo yasize kugira ngo arimbure umujyi wari waranze kurekura abanyagano bawo. Ntibyari biri mu mugambi w’Imana ko ubwoko yitoranyirije bugokera mu gihugu cy’amahanga ubuziraherezo.

10 Hari indi mpamvu ya gatatu ndetse y’ingenzi kuruta izindi, yatumye Yehova akoresha Kuro ngo arimbure Babuloni. Yehova yaravuze ati “ni jye Uwiteka [“Yehova,” “NW”] nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho” (Yesaya 45:5, 6). Koko rero, kugwa k’Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Babuloni byari ikimenyetso cy’uko Yehova ari Imana nyamana; byabereye buri muntu wese igihamya cy’uko ari we wenyine ukwiriye gusengwa. Kubera ko ubwoko bw’Imana bwari bubohowe, abantu bo mu mahanga menshi, uhereye mu burasirazuba ukageza mu burengerazuba, bari kumenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine.—Malaki 1:11.

w14 15/11 21-22 par. 14-16

“Ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo”

ISHYANGA RY’ABAHAMYA

14 Abisirayeli basengaga Imana yabo Yehova, mu gihe andi mahanga yo yasengaga imana zayo. Ku bw’ibyo, ikibazo cy’ingenzi gikurikira cyagombaga kubonerwa igisubizo: Imana y’ukuri yari iyihe? Mu gihe cya Yesaya, Yehova yavuze ko icyo kibazo cyagombaga gusubizwa kimwe n’uko ikibazo cyashyikirijwe urukiko gisubizwa. Yavuze ko niba izo mana z’amahanga zari imana nyakuri, zagombaga kuzana abahamya bo kubyemeza. Yagize ati ‘ngaho nizizane abahamya bazo kugira ngo zibarweho gukiranuka; biti ihi se, nizumve maze zivuge ziti “ibi ni ukuri!” ’—Yes 43:9.

15 Imana z’amahanga ntizashoboye gutanga gihamya y’uko zari imana nyakuri. Zari ibigirwamana gusa bitavuga kandi byabaga bikeneye guterurwa (Yes 46:5-7). Ku rundi ruhande, Yehova yabwiye abari bagize ubwoko bwe bwa Isirayeli ati “muri abahamya banjye; ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije kugira ngo mumenye, munyizere, kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi. Mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi na nyuma yanjye nta yindi izigera ibaho. Ni jye Yehova kandi nta wundi mukiza utari jye. . . . Ni yo mpamvu muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana.”—Yes 43:10-12.

16 Kimwe n’abahamya bahamagawe mu rukiko, abari bagize ubwoko bwa Yehova na bo bagombaga guhamya ko Yehova ari we Mana y’ukuri. Yavuze ko bari ‘ubwoko yihangiye kugira ngo bwamamaze ishimwe rye’ (Yes 43:21). Bari ubwoko bwitirirwaga izina rye. Kubera ko Yehova yari yarabacunguye akabavana muri Egiputa, bagombaga kugaragariza andi mahanga ko bashyigikiye ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Mu by’ukuri, bagombaga kugira imyifatire nk’iyo abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe bari kugaragaza nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Mika, we wagize ati “amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo, ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.”—Mika 4:5.

ip-2 60 par. 24

“Muri abagabo bo guhamya ibyanjye”

24 Zirikana ariko ko Yehova atari guha Abisirayeli imbabazi kubera gusa ko bihannye, ahubwo yari kuzibaha ku bw’izina rye. Iyo aza kurekera Abisirayeli mu bunyage, abari kubibona bari gutuka izina rye (Zaburi 79:9; Ezekiyeli 20:8-10). Muri iki gihe na bwo, kwezwa kw’izina rya Yehova no kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga biza mu mwanya wa mbere, hanyuma gukizwa kw’abantu bikaza nyuma. Icyakora Yehova akunda abantu bemera gucyahwa kandi bakamusenga mu mwuka no mu kuri. Abagaragariza urukundo, baba abasizwe cyangwa abo mu zindi ntama, akabakuriraho ibicumuro byabo ashingiye ku gitambo cya Yesu Kristo.—Yohana 3:16; 4:23, 24.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze