Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
GASHYANTARE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 47-51
“Kumvira Yehova bihesha imigisha”
Yehova atwigisha ibitugirira umumaro
‘Umvira amategeko yanjye’
18 Uwo muhanuzi abifashijwemo n’umwuka wa Yehova yaravuze ati “Uwiteka Imana intumanye n’[u]mwuka wayo. Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati ‘ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo’” (Yesaya 48:16b, 17). Ayo magambo yuje urukundo Yehova yabwiye ishyanga rya Isirayeli agaragaza ko aryitaho, yagombaga gutuma ryumva ko yari kuzaribohora akarivana i Babuloni. Ni we wari Umucunguzi waryo (Yesaya 54:5). Ikintu Yehova yifuzaga n’umutima we wose ni uko Abisirayeli bongera kugirana na we imishyikirano kandi bakumvira amategeko ye. Gusenga by’ukuri bishingiye ku kumvira amategeko y’Imana. Abisirayeli bari kugendera mu nzira ikwiriye ari uko gusa bigishijwe ‘inzira bakwiriye kunyuramo.’
Yehova atwigisha ibitugirira umumaro
19 Icyifuzo Yehova yari afite cy’uko ubwoko bwe bwakwirinda kugerwaho n’akaga ahubwo bugakomeza kubaho kigaragazwa neza muri aya magambo ngo “iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja” (Yesaya 48:18). Mbega ukuntu Umuremyi ushobora byose yabingingaga abikuye ku mutima (Gutegeka 5:29; Zaburi 81:14)! Aho kujyanwa mu bunyage, Abisirayeli bashoboraga kugira amahoro yari kuba ari menshi nk’amazi atemba mu ruzi (Zaburi 119:165). Ibikorwa byabo byo gukiranuka byari kuba byinshi kimwe n’imiraba yo mu nyanja (Amosi 5:24). Kuko Yehova yari yitaye rwose ku Bisirayeli, yarabingingaga, akabereka inzira bakwiriye kunyuramo abigiranye urukundo. Iyo gusa baza kumwumvira!
Yehova atwigisha ibitugirira umumaro
20 Ni iyihe migisha yari kugera ku Bisirayeli iyo baza kwihana? Yehova yaravuze ati “urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye” (Yesaya 48:19). Yehova yibukije ubwoko bwe bw’isezerano ko urubyaro rwa Aburahamu rwari kuzagwira, ‘rugahwana n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi rugahwana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja’ (Itangiriro 22:17; 32:12). Ariko rero, urwo rubyaro rwa Aburahamu rwari rwarigometse, kandi ntirwari rugifite uburenganzira bwo gusohorerwaho n’ayo masezerano. Mu by’ukuri, bari barakoze ibikorwa bibi cyane, ku buryo ukurikije Amategeko ya Yehova ubwayo, batari bakwiriye gukomeza kubarwa nk’ishyanga (Gutegeka 28:45). Icyakora, Yehova ntiyashakaga ko ubwoko bwe burimbuka kandi ntiyashakaga no kubuta burundu.
21 Amahame akubiye muri uwo murongo w’Ibyanditswe areba n’abasenga Yehova muri iki gihe. Yehova ni we Soko y’ubuzima, kandi azi kuruta undi muntu uwo ari we wese uko dukwiriye gukoresha ubuzima bwacu (Zaburi 36:9). Yaduhaye amabwiriza tugenderaho, atari ukugira ngo atubuze ibyishimo ahubwo agira ngo atugirire umumaro. Abakristo b’ukuri bitabira ibyo bashaka kwigishwa na Yehova (Mika 4:2). Amategeko aduha araturinda mu buryo bw’umwuka kandi akabungabunga imishyikirano dufitanye na we ndetse akaturinda ibishuko bya Satani bishobora kutugiraho ingaruka mbi. Iyo tumaze kumenya amahame yihishe inyuma y’amategeko ya Yehova, tubona rwose ko atwigisha ibitugirira umumaro. Dusanga ko ‘amategeko ye atarushya.’ Ikindi kandi, bizaturinda kurimbuka.—1 Yohana 2:17; 5:3.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya II
49:6—Ni gute Mesiya ari ‘umucyo uvira amahanga,’ kandi igihe yari ku isi yarakoreye umurimo we mu Bisirayeli gusa? Ibyo ni ko biri umuntu akurikije ibyabaye nyuma y’urupfu rwa Yesu. Bibiliya igaragaza ko uwo murongo werekeza ku bigishwa be (Ibyakozwe 13:46, 47). Muri iki gihe, Abakristo basizwe, bafashijwe n’imbaga y’abantu benshi basenga Yehova, ni ‘umucyo uvira amahanga,’ umurikira abantu ‘kugeza ku mpera y’isi.’—Matayo 24:14; 28:19, 20.
it-1 643 par. 4-5
Ubutane
Ubutane bw’ikigereranyo. Ibyanditswe bikoresha amagambo arebana n’abashakanye mu buryo bw’ikigereranyo (Ye 54:1, 5, 6; 62:1-6). Nanone ivuga ibyo gutana no gusenda umugore.—Yr 3:8.
Yerusalemu yarimbutse mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu maze ubwami bw’u Buyuda bwigarurirwa n’abanzi, hanyuma abaturage babwo bajyanwa mu bunyage i Babuloni. Imyaka runaka mbere yaho, Yehova yari yaravuze ko Abayahudi bari kuzajyanwa mu bunyage. Yagize ati “icyemezo cy’ubutane nahaye nyoko ubwo namusendaga kiri he?” (Ye 50:1) Nyina cyangwa igihugu muri rusange cyari cyarahawe akato, bidatewe n’uko Yehova yasheshe amasezerano yari afitanye n’iryo shyanga agashaka gutana na ryo, ahubwo bitewe n’uko ryari ryarishe isezerano ry’Amategeko. Icyakora Abisirayeli basigaye barihannye, basenga Yehova bamusaba kongera kugirana isezerano na we bari mu gihugu cyabo, mbese nk’aho yaba yongeye kuba umugabo wabo. Nyuma y’imyaka 70 igihugu cyabo gihindutse umusaka, ni ukuvuga mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Yehova yabagaruye mu gihugu cyabo nk’uko yari yarabibasezeranyije, ariko abikora abigiriye izina rye.—Zb 137:1-9.
“Kristo yababajwe ku bwacu”
“Ibicumuro byacu ni byo [umugaragu wa Yehova] yaterewe icumu”
‘Yarasuzuguwe’ kandi ‘ntiyubahwa’
3 Soma muri Yesaya 53:3. Ngaho tekereza ukuntu Umwana w’Imana w’ikinege yigomwe cyane igihe yarekaga ibyishimo yakeshaga gukorera iruhande rwa Se, maze akaza ku isi gutanga ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo avane abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Fili 2:5-8)! Igitambo cye cyari kigamije gutuma abantu bababarirwa ibyaha mu buryo bwuzuye. Ibitambo by’amatungo byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose byari igicucu gusa cy’icyo gitambo (Heb 10:1-4). Ese abantu ntibagombye kuba baramwakiriye neza kandi bakamwubaha, nibura akabikorerwa n’Abayahudi bari bategereje Mesiya wasezeranyijwe (Yoh 6:14)? Ibinyuranye n’ibyo, Kristo ‘yasuzuguwe’ n’Abayahudi kandi ‘ntibamwubaha,’ nk’uko Yesaya yari yarabihanuye. Intumwa Yohana yaranditse ati “yaje mu rugo rwe, ariko abantu be ntibamwakira” (Yoh 1:11). Intumwa Petero yabwiye Abayahudi ati ‘Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yesu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato igihe yari yiyemeje kumurekura. Koko rero, mwihakanye uwo muntu wera kandi w’umukiranutsi.’—Ibyak 3:13, 14.
4 Nanone kandi, Yesaya yahanuye ko Yesu yari ‘kumenyera intimba [“indwara,” NW].’ Nta gushidikanya ko mu gihe Yesu yakoraga umurimo we, rimwe na rimwe yananirwaga, ariko nta kintu kigaragaza ko yigeze arwara (Yoh 4:6). Icyakora, yari amenyereye guhura n’abantu babaga bafite indwara zitandukanye babaga bari mu bo yabwirizaga. Yabagiriraga impuhwe, kandi yakijije benshi (Mar 1:32-34). Muri ubwo buryo, Yesu yashohoje ubuhanuzi bugira buti “ni ukuri intimba [“indwara,” NW] zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye.”—Yes 53:4a; Mat 8:16, 17.
Yabaye “nk’uwakubiswe n’Imana”
5 Soma muri Yesaya 53:4b. Abenshi mu bantu bari bariho mu gihe cya Yesu ntibigeze basobanukirwa impamvu yababaye kandi agapfa. Bumvaga ko Imana yarimo imuhana, mbese nk’aho yarimo imuteza indwara iteye ishozi (Mat 27:38-44). Abayahudi bareze Yesu ko yatukaga Imana (Mar 14:61-64; Yoh 10:33). Birumvikana ko Yesu atari umunyabyaha cyangwa ngo abe umuntu utuka Imana. Ahubwo urebye ukuntu yakundaga Se cyane, kumva ko yagombaga gupfa aregwa gutuka Imana bigomba kuba byarongereye imibabaro yamugezeho azira ko ari Umugaragu wa Yehova. Nyamara kandi, yari yiteguye kuganduka agakora ibyo Yehova ashaka.—Mat 26:39.
Ibicumuro byacu ni byo [umugaragu wa Yehova] yaterewe icumu”
“Yabaye nk’“umwana w’intama bajyana kubaga”
10 Soma muri Yesaya 53:7, 8. Igihe Yohana Umubatiza yabonaga Yesu aza amusanga, yaratangaye maze aravuga ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi!” (Yoh 1:29). Igihe Yohana yitaga Yesu Umwana w’Intama, ashobora kuba yarazirikanaga amagambo y’umuhanuzi Yesaya agira ati ‘yabaye nk’umwana w’intama bajyana kubaga’ (Yes 53:7). Yesaya yarahanuye ati ‘yasutse [cyangwa yamennye] ubugingo bwe ageza ku gupfa’ (Yes 53:12). Birashishikaje kuba mu ijoro Yesu yatangijemo Urwibutso rw’urupfu rwe, yarahaye intumwa ze zizerwa 11 igikombe cya divayi maze akavuga ati “iki kigereranya ‘amaraso yanjye y’isezerano,’ agomba kumenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.”—Mat 26:28.
Ibicumuro byacu ni byo [umugaragu wa Yehova] yaterewe icumu”
Umugaragu atuma “benshi baheshwa gukiranuka”
13 Soma muri Yesaya 53:11, 12. Yehova yavuze yerekeza ku Mugaragu we yatoranyije ati “Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka.” Mu buhe buryo? Umurongo wa 12 urangira utanga igisubizo cy’icyo kibazo ugira uti ‘[Umugaragu] yasabiye abagome.’ Abakomotse kuri Adamu bose bavuka ari abanyabyaha, ni ukuvuga “abagome,” maze ku bw’ibyo bakabona “ibihembo by’ibyaha,” ari byo rupfu (Rom 5:12; 6:23). Ni ngombwa ko abantu b’abanyabyaha biyunga na Yehova. Ubuhanuzi bwa Yesaya dusanga mu gice cya 53 buvuga neza ukuntu Yesu ‘yasabiye’ abantu b’abanyabyaha bugira buti “igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”—Yes 53:5.
“Inkuru ifite icyo ishushanya” idufitiye akamaro
None se ni iki “umugeni” cyangwa umugore w’isezerano ari we Sara n’umuhungu we Isaka bashushanya? Pawulo yavuze ko Sara, wari umugore w’‘ingumba,’ agereranya umugore w’Imana, ni ukuvuga umuteguro wa Yehova wo mu ijuru. Uwo mugore wo mu ijuru yari ingumba mu buryo bw’uko mbere y’uko Yesu aza, uwo mugore atari afite “abana” basizwe ku isi (Abagalatiya 4:27; Yesaya 54:1-6). Ariko kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, umwuka wera wasutswe ku itsinda rigizwe n’abagabo n’abagore, maze baba bavutse ubwa kabiri, ari abana b’uwo mugore wo mu ijuru. Abana babyawe n’uwo mugore bahise bahinduka abana b’Imana, kandi baba abaraganwa na Yesu Kristo binyuze ku isezerano rishya (Abaroma 8:15-17). Umwe muri abo bana, ari we intumwa Pawulo, yaranditse ati “Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese.”—Abagalatiya 4:26.
Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri
Urugero ruruta izindi zose rwo kwicisha bugufi
3 Gukomera n’icyubahiro bya Yehova ntibirondoreka, nyamara ‘amaso ye ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye’ (2 Ngoma 16:9). Yehova akora iki iyo abonye abagaragu be boroheje bihebye bitewe n’ibibazo binyuranye? Mu buryo runaka, ‘abana’ n’abantu nk’abo binyuriye ku mwuka wera we, ‘kugira ngo ahembure imyuka y’abicisha bugufi, ahembure n’abafite imitima imenetse’ (Yesaya 57:15). Bityo iyo abagaragu be bamaze guhemburwa, baba bafite ibikwiriye byose kugira ngo bongere kumukorera bishimye. Rwose Imana yicisha bugufi!
“Mutangaze umwaka wo kwemererwamo na Yehova”
Gukiranuka kumera muri Siyoni
“Umwaka w’imbabazi”
4 Yesaya yaranditse ati ‘umwuka w’Umwami Imana uri kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe’ (Yesaya 61:1). Ni nde wari watumwe kuvuga ubutumwa bwiza? Uko bigaragara mbere na mbere yari Yesaya, we wahumekewe n’Imana kugira ngo yandike ubutumwa bwiza bwagombaga kumenyeshwa abari i Babuloni mu bunyage. Icyakora, Yesu yerekeje ku isohozwa ry’ingenzi kurushaho igihe yiyerekezagaho ayo magambo ya Yesaya (Luka 4:16-21). Koko rero, Yesu yatumwe kugeza ubutumwa bwiza ku boroheje, kandi ibyo ni byo yasigiwe igihe yabatizwaga.—Matayo 3:16, 17.
13 Kuva kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C., Imana yateye “ibiti byo gukiranuka” nk’ibyo, ni ukuvuga Abakristo basizwe b’abanyamwete, mu murima wo mu buryo bw’umwuka w’ishyanga ryayo rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Nyuma y’ibinyejana byinshi, ibyo ‘biti’ byaje kuba 144.000, byera imbuto zo gukiranuka kugira ngo birimbishe cyangwa biheshe ikuzo Yehova Imana (Ibyahishuwe 14:3). Aba nyuma mu bagize ibyo ‘biti’ by’inganzamarumbo barakuze barashisha uhereye mu mwaka wa 1919, igihe Yehova yongeraga guha ubuzima abari basigaye bo muri Isirayeli y’Imana, akabakura mu mimerere bari bamazemo igihe gito urebye ari nta cyo bakora. Binyuriye mu kubaha amazi menshi yo mu buryo bw’umwuka, Yehova yamejeje ishyamba ryo gukiranuka ry’ikigereranyo, ishyamba ry’ibiti byera imbuto nyinshi.—Yesaya 27:6.
14 Yesaya yakomeje atsindagiriza umurimo ibyo ‘biti’ bikora agira ati “nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare” (Yesaya 61:4). Umwami Kuro w’u Buperesi amaze guca iteka, Abayahudi bari indahemuka bavuye i Babuloni bongeye kubaka Yerusalemu n’urusengero rwaho, byari bimaze igihe kirekire ari amatongo. Hari n’indi mirimo yo gusubiza ibintu mu buryo yari gukorwa nyuma y’umwaka wa 33 I.C. na nyuma y’uwa 1919.
15 Mu wa 33 I.C., abigishwa ba Yesu bari bababajwe cyane no kuba yari yafashwe, agacirwa urubanza akanicwa (Matayo 26:31). Ariko uko babonaga ibintu byarahindutse igihe yababonekeraga amaze kuzuka. Hanyuma igihe bari bamaze gusukwaho umwuka wera, bahise batangira gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Bityo batangiye gusubizaho ugusenga kutanduye. Mu buryo nk’ubwo, kuva mu wa 1919, Yesu Kristo yatumye abavandimwe be basigaye basizwe bongera kubaka ‘imidugudu yamaze ibihe byinshi ari imyirare.’ Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bari bamaze ibinyejana byinshi barananiwe kugeza ku bantu ubumenyi ku bihereranye na Yehova, barabushimbuje imihango yashyizweho n’abantu n’inyigisho zidashingiye ku Byanditswe. Abakristo basizwe bavanye mu matorero yabo ibikorwa byari bifite inkomoko mu madini y’ikinyoma kugira ngo ugusenga k’ukuri gutere imbere. Ikindi kandi batangiye umurimo nyuma yaho wari kuzaba umurimo wo gutanga ubuhamya, wakozwe mu buryo bwagutse kuruta undi uwo ari wo wose.—Mariko 13:10.
“Abashyitsi” bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri
5 Ariko kandi, hari ushobora kwibaza ku bivugwa mu gice cya 61 cy’igitabo cya Yesaya, ahari ubuhanuzi busohorera ku itorero rya gikristo. Umurongo wa 6 w’icyo gice uvuga ibirebana n’abazaba “abatambyi ba Yehova.” Icyakora, umurongo wa 5 wo uvuga iby’“abanyamahanga” bari gufasha abo ‘batambyi’ kandi bagakorana na bo. Ibyo bisobanura iki?
6 Tuzi ko abo ‘batambyi ba Yehova’ ari Abakristo basutsweho umwuka bazuka “mu muzuko wa mbere.” Ikindi kandi, “bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi” (Ibyah 20:6). Nanone hari Abakristo b’indahemuka benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Nubwo abo bakorana n’abazajya mu ijuru kandi bakabafasha, ni abanyamahanga mu buryo bw’ikigereranyo. Bishimira gushyigikira “abatambyi ba Yehova” no gukorana na bo, ‘bakabahingira’ kandi ‘bagakorera inzabibu’ zabo mu buryo bw’ikigereranyo. Bafasha abasutsweho umwuka guhesha Imana ikuzo babwiriza kandi bigisha abandi ukuri. Abasutsweho umwuka hamwe n’abagize “izindi ntama” bigisha abandi ukuri, kandi bakabafasha kubaho mu buryo buhuje na ko babigiranye urukundo.—Yoh 10:16.
Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?
14 Abakristo benshi bakuze bo mu matorero yacu bagiye bibonera bimwe mu bintu byanonosowe byatumye igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova kirushaho kuba cyiza. Bibuka igihe amatorero yayoborwaga n’uwitwaga umukozi w’itorero aho kuyoborwa n’inteko y’abasaza, n’igihe ibihugu byabaga bifite umukozi w’ibiro by’ishami aho kugira Komite y’Ibiro by’Ishami. Nanone bibuka igihe Abahamya bayoborwaga na perezida aho kuyoborwa n’Inteko Nyobozi. Nubwo abo bose babaga bafite abavandimwe b’indahemuka babafashaga, mu by’ukuri umuntu umwe ni we wafataga imyanzuro mu itorero, ku biro by’ishami no ku cyicaro gikuru. Nyuma y’umwaka wa 1970, ibintu byaranonosowe maze imyanzuro ikajya ifatwa n’itsinda ry’abasaza aho gufatwa n’umuntu umwe.
15 Ese kuba ibyo bintu byaranonosowe hari akamaro byagize? Byarakagize rwose, kuko abavandimwe babinonosoye bashingiye ku Byanditswe. Aho kugira ngo umuntu umwe abe ari we ufata imyanzuro, abasaza bose, ari zo ‘mpano zigizwe n’abantu’ twahawe na Yehova, bafatira imyanzuro hamwe. Ibyo bituma imico myiza yabo bose igirira akamaro umuryango wa Yehova.—Efe 4:8; Imig 24:6.
16 Nanone tekereza ibintu biherutse guhinduka ku birebana n’ibitabo byacu. Mu gihe tubwiriza, twishimira guha abantu ibitabo birimo inama z’ingirakamaro kandi bisa neza. Tekereza n’ukuntu dukoresha ikoranabuhanga rigezweho tubwiriza ubutumwa bwiza. Urugero, abantu bakoresha urubuga rwacu rwa interineti bashaka ibisubizo by’ibibazo bibaza, bagenda barushaho kwiyongera. Ibyo bintu byose byanonosowe bitwereka ukuntu Yehova yita cyane ku bantu n’ukuntu abakunda.
17 Nanone kandi, twishimira ibyahindutse ku birebana na gahunda y’amateraniro, kugira ngo tugire gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa iyo kwiyigisha Bibiliya. Twishimira n’ibyahindutse ku birebana na gahunda z’amakoraniro. Ubona buri mwaka ibintu birushaho kuba byiza. Nanone twishimira imyitozo tubonera mu mashuri menshi atwigisha Bibiliya. Ibyo bintu byose byagiye binonosorwa bigaragaza ko Yehova ari we uyobora umuryango w’Abahamya be, kandi ko akomeza gutuma paradizo turimo y’ikigereranyo irushaho kuba nziza.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya II
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
61:8, 9—“Isezerano rihoraho” ni iki, kandi se “urubyaro” ni bande? Iryo ni isezerano rishya Yehova yagiranye n’Abakristo basizwe. Urwo ‘rubyaro’ ni “izindi ntama,” ni ukuvuga abantu babarirwa muri za miriyoni bitabira ubutumwa bwabo.—Yohana 10:16.
“Ijuru rishya n’isi nshya bizadushimisha cyane”
“Mujye mwishimira ibyo ndema”
23 Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ku byo intumwa Yohana yeretswe bifitanye isano no kuza k’umunsi wa Yehova, igihe ubutegetsi bw’iyi si buzakurwaho. Nyuma y’ibyo, Satani azafungirwa ikuzimu (Ibyahishuwe 19:11–20:3). Nyuma yo kuvuga iby’uwo munsi, Yohana yasubiyemo amagambo ya Yesaya y’ubuhanuzi, maze arandika ati “mbona ijuru rishya n’isi nshya.” Imirongo ikomeza ivuga iby’iryo yerekwa rishishikaje cyane ivuga ku gihe Imana izaba yahinduye ibintu byose kuri iyi si bikaba byiza (Ibyahishuwe 21:1, 3-5). Birumvikana rwose ko isezerano Yehova yatanze binyuriye kuri Yesaya ry’uko hazabaho “isi nshya n’ijuru rishya,” rizagira isohozwa rishimishije cyane mu isi nshya y’Imana! Mu gihe cy’ubutegetsi bw’ijuru rishya, umuryango mushya w’abantu bazaba bagize isi nshya uzishimira kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka no muri paradizo nyaparadizo. Duhumurizwa rwose n’isezerano ry’uko ‘ibya kera [uburwayi, imibabaro, ndetse n’ibindi bintu bibabaje byose abantu bahura na byo] bitazibukwa kandi bitazatekerezwaho.’ Ikintu cyose tuzibuka icyo gihe ntikizadutera intimba n’umubabaro bishengura imitima ya benshi muri iki gihe.
“Mujye mwishimira ibyo ndema”
25 Muri iki gihe na bwo, i Yerusalemu Yehova ‘yahagize ibyishimo.’ Mu buhe buryo? Nk’uko twamaze kubibona, ijuru rishya ryatangiye kubaho mu mwaka wa 1914 amaherezo ryari kuzaba rigizwe n’abantu 144.000 bazategekana na Kristo mu butegetsi bwe bwo mu ijuru. Mu buryo bw’ubuhanuzi bitwa “Yerusalemu nshya” (Ibyahishuwe 21:2). Iyo Yerusalemu Nshya ni yo Yehova yavuzeho ati “ndarema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.” Imana izakoresha Yerusalemu Nshya kugira ngo ihundagaze imigisha myinshi itagereranywa ku bantu bumvira. Nta jwi ryo kurira cyangwa gutaka rizongera kumvikana, kuko Yehova azaduha ‘ibyo imitima yacu isaba.’—Zaburi 37:3, 4.
Amahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho
‘BAZUBAKA AMAZU, KANDI BAZATERA INZABIBU’
4 Ni nde utakwishimira kugira inzu ye bwite, aho we n’umuryango we baba, bafite amahoro n’umutekano? Icyakora, muri iyi si ya none kubona ahantu heza ho kuba ni ikibazo gikomeye. Abantu benshi baba mu migi ituwe cyane. Mu duce twinshi abantu baba mu tuzu tudafashije, turi mu kajagari. Baba bumva batazigera bagira inzu yabo bwite.
5 Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, icyifuzo cya buri muturage cyo kugira inzu ye bwite kizahazwa, kuko Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo” (Yes 65:21). Ariko icyo cyifuzo si cyo cyonyine kizahazwa. Muri iki gihe, hari abantu baba mu mazu yabo bwite, ndetse hari n’abashobora kuba bafite amazu manini cyane. Ariko kandi, bahangayikishwa n’uko habayeho ibibazo by’ubukungu bayatakaza, cyangwa ko abajura babatera. Uko si ko ibintu bizaba bimeze mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami. Umuhanuzi Mika yaranditse ati “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:4.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya II
63:5—Ni gute uburakari bw’Imana buyirengera cyangwa buyishyigikira? Imana itegeka uburakari bwayo bukiranuka. Ubwo burakari burayishyigikira kandi bukayitera guca imanza zikiranuka.
Jya wemera kugororwa n’igihano Yehova aguhaye
UKO UMUBUMBYI AKORESHA UBUBASHA BWE
3 Muri Yesaya 64:8 hasobanura mu buryo bw’ikigereranyo ububasha Yehova afite ku bantu n’amahanga, hagira hati “Yehova, uri Data. Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu. Twese turi umurimo w’amaboko yawe.” Umubumbyi aba afite ububasha busesuye bwo gufata ibumba akarikoramo igikoresho cyose ashatse. Iryo bumba nta cyo ryabikoraho. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’umuntu n’Imana. Umuntu ntashobora kugisha Imana impaka, nk’uko ibumba na ryo ridashobora kugisha impaka umubumbyi.—Soma muri Yeremiya 18:1-6.
4 Yehova yagaragarije Isirayeli ya kera ko yari afite ububasha bwo kubakorera nk’ibyo umubumbyi akorera ibumba. Ariko kandi, Yehova afite aho atandukaniye n’umubumbyi. Umubumbyi ashobora kuvana mu mugoma igikoresho cyose ashatse. Ese Yehova abumba abantu cyangwa amahanga uko yishakiye, bamwe akabagira beza, abandi akabagira babi? Bibiliya igaragaza ko atari ko biri. Yehova yahaye abantu impano nziza cyane yo kwihitiramo ibibanogeye. Ntakoresha ububasha bwe bw’ikirenga mu buryo butesha agaciro iyo mpano. Abantu baba bagomba kwihitiramo kugororwa n’Umuremyi, ari we Yehova.—Soma muri Yeremiya 18:7-10.
5 Bigenda bite iyo abantu binangiye bakanga kugororwa n’Umubumbyi Mukuru? Icyo gihe se, Imana ikoresha ite ububasha bwayo? Tekereza uko byagenda ibumba ribaye ridakwiriye kugira ngo umubumbyi arikoremo igikoresho ashaka. Icyo gihe yaribumbamo ikindi gikoresho cyangwa akarita. Ariko kandi, akenshi iyo ibumba ritagize akamaro, umubumbyi ni we uba ufite ikosa. Uko si ko bimeze ku Mubumbyi wacu (Guteg 32:4). Iyo umuntu atemeye ko Yehova amugorora, uwo muntu ni we uba ufite ikosa. Yehova akoresha ububasha afite ku bantu bugereranywa n’ubw’umubumbyi, akabagorora akurikije uko bitwara mu gihe abagorora. Abemera ko abagorora bavamo ibikoresho bifite akamaro. Urugero, Abakristo basutsweho umwuka ni ‘inzabya z’imbabazi’ zabumbwemo ‘inzabya zikoreshwa iby’icyubahiro.’ Ku rundi ruhande, abinangira bakanga kumvira Imana, amaherezo baba ‘inzabya z’umujinya zikwiriye kurimbuka.’—Rom 9:19-23.