Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 1-4
“Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize”
Komeza kuba maso nka Yeremiya
4 Yeremiya ashobora kuba yari hafi kugira imyaka 25 igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuba umurinzi (Yer 1:1, 2). Ariko yumvaga akiri umwana, adakwiriye rwose kugira icyo abwira abakuru b’iryo shyanga, bari bakuze kandi bari mu myanya y’ubuyobozi (Yer 1:6). Hari ubutumwa bukaze n’imanza ziteye ubwoba yagombaga gutangariza cyane cyane abatambyi, abahanuzi b’ibinyoma, abatware, hamwe n’abantu bakurikiraga ‘inzira ya benshi’ kandi ‘bahoraga ari abahemu’ (Yer 6:13; 8:5, 6). Urusengero rw’akataraboneka rwubatswe n’Umwami Salomo, rwari rumaze hafi ibinyejana bine ari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri, rwari kurimburwa. Yerusalemu n’u Buyuda byari guhinduka umusaka, kandi abaturage baho bakajyanwa mu bunyage. Birumvikana rero ko ubutumwa Yeremiya yagombaga gutangaza bwihutirwaga cyane!
Mbese wumvira Imana cyangwa wumvira abantu?
18 Imana yabwiye umuhanuzi wayo Yeremiya iti “ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore” (Yeremiya 1:8). Ni gute muri iki gihe Yehova ashobora kudukiza abadutoteza? Ashobora gutuma habaho umucamanza ushyira mu gaciro umeze nka Gamaliyeli. Ashobora no gutuma umutegetsi mubi waturwanyaga asimburwa mu buryo butunguranye n’undi ushyira mu gaciro. Rimwe na rimwe ariko, Yehova ashobora kureka ibyo bitotezo bigakomeza kugera ku bwoko bwe (2 Timoteyo 3:12). Niba Imana yemeye ko dutotezwa, izajya iduha imbaraga zo kwihanganira ibyo bitotezo (1 Abakorinto 10:13). Kandi icyo Imana yareka kikatugeraho cyose, icyo tuzi cyo ni uko abarwanya ubwoko bw’Imana baba ari yo barwanya, kandi ko amaherezo abayirwanya batazatsinda.
“Ubugingo bunaniwe nzabuhaza”
ESE UZAHEMBURA UBUGINGO BUNANIWE?
14 Byaba byiza dutekereje uko Yeremiya yatewe inkunga ndetse n’uko yakomeje ‘ubugingo bunaniwe’ (Yer 31:25). Yehova yafashije cyane uwo muhanuzi. Tekereza ukuntu wakumva umeze Yehova akubwiye ati “nanjye uyu munsi nkugize nk’umugi ugoswe n’inkuta, . . . Na bo bazakurwanya, ariko ntibazagutsinda, kuko ‘ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga” (Yer 1:18, 19). Yeremiya yari afite impamvu zo kuvuga ko Yehova ari ‘imbaraga ze n’igihome cye, n’uwo yahungiragaho mu gihe cy’amakuba.’—Yer 16:19.
15 Birashishikaje kuba Yehova yarabwiye Yeremiya ati “ndi kumwe nawe.” Ese waba wabonye urugero rw’icyo wakora mu gihe hari umuntu uzi ukeneye guterwa inkunga? Kumenya ko umuvandimwe cyangwa mushiki wanyu cyangwa se mwene wanyu afite ikibazo ntibihagije, ahubwo uba ukwiriye kugira icyo ukora. Akenshi birushaho kuba byiza iyo umubaye hafi, nk’uko Imana yabigenje kuri Yeremiya. Niba ubona bikwiriye, jya umubwira amagambo make yo kumuhumuriza. Gutoranya amagambo make atanga icyizere kandi yo kumukomeza, bizarushaho kumufasha. Si ngombwa ko ayo magambo aba arimo ubuhanga buhanitse. Mubwire amagambo yoroheje agaragaza ko umwitayeho, ko umuhangayikiye kandi ko umukunda. Amagambo nk’ayo ashobora kumufasha cyane.—Soma mu Migani 25:11.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yeremiya
2:13, 18. Hari ibintu bibiri bibi Abisirayeli b’abahemu bakoze. Bataye Yehova, ari we wari isoko nyayo y’imigisha, akaba ari we wabayoboraga kandi akabarinda. Kandi, bikorogoshoreye ibitega mu buryo bw’ikigereranyo binyuze mu kugirana na Misiri na Ashuri amasezerano yo mu rwego rwa gisirikare. Muri iki gihe, umuntu ataye Imana y’ukuri agakurikira filozofiya n’ibitekerezo by’abantu ndetse na politiki yo muri iyi si, yaba asimbuje ‘isoko y’amazi y’ubugingo’ “ibitega bitobotse.”
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yeremiya
8 4:10; 15:18—Ni mu buhe buryo Yehova yashutse ubwoko bwe bwamwigometseho? Mu gihe cya Yeremiya, hariho abahanuzi ‘bahanuraga ibinyoma’ (Yeremiya 5:31; 20:6; 23:16, 17, 25-28, 32). Yehova ntiyababujije gutangaza ubutumwa bw’ibinyoma.
“Baretse gukora ibyo Imana ishaka”
Umuhanuzi utarishimirwaga yatangaje imanza Imana yaciye
7 Bibiliya igira iti “na bo bazakurwanya, ariko ntibazagutsinda, . . . ni ko Yehova avuga” (Yeremiya 1:19). None se kuki Abayahudi n’abayobozi babo barwanyaga Yeremiya? Ni uko ubutumwa bwe bwashyiraga ahabona imyifatire yabo yo kwidamararira no gusenga Imana by’umuhango. Yavuze adaciye ku ruhande ati “dore amatwi yabo ni amatwi atarakebwe, ku buryo badashobora kumva. Ijambo rya Yehova ryabaye igitutsi kuri bo, ntibaryishimira. Buri wese muri bo, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye, yishakira indamu mbi; uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi [bagombye gushyigikira amahame mbwirizamuco yo mu Ijambo ry’Imana], buri wese akora iby’uburiganya.”—Yeremiya 6:10, 13.
8 Ni iby’ukuri ko bafashaga abari bagize iryo shyanga gutamba ibitambo. Urebye, bagaragazaga ko basenga Imana by’ukuri, ariko ntibyabaga bibavuye ku mutima. Bibandaga ku migenzo aho guharanira kugira imyifatire myiza. Nanone abayobozi b’idini ry’Abayahudi bumvishaga abantu ko hari umutekano, bakavuga bati “ni amahoro! Ni amahoro!” kandi mu by’ukuri nta mahoro ariho (Yeremiya 6:14; 8:11). Bashukaga abantu babizeza ko babanye neza n’Imana, kandi atari byo. Bumvaga ko nta wagombye kugira ubwoba kuko bari ubwoko Yehova yacunguye, batuye mu murwa wera wubatsemo urusengero. Yehova we se yabibonaga ate?
Umuhanuzi utarishimirwaga yatangaje imanza Imana yaciye
9 Yehova yategetse Yeremiya guhagarara ku karubanda mu marembo y’urusengero, agatangariza ubutumwa abantu bose baruzagamo. Yagombaga kubabwira ati “ntimukiringire amagambo y’ibinyoma, ngo muvuge muti ‘urusengero rwa Yehova, urusengero rwa Yehova, uru ni urusengero rwa Yehova!’ . . . Kandi rwose nta cyo bizabamarira.” Abo Bayahudi biratanaga urusengero rwabo, mu by’ukuri ntibayoborwaga n’ukwizera, ahubwo bayoborwaga n’ibyo babona. Bari baribagiwe ibyo Yehova yari yarababwiye agira ati “ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, naho isi ikaba intebe y’ibirenge byanjye. None se muzanyubakira inzu bwoko ki?” Yehova Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, ntiyari kuguma muri urwo rusengero rwabo gusa, nubwo bo barufataga nk’igitangaza.—Yeremiya 7:1-8; Yesaya 66:1.
10 Yeremiya yakomeje kubatamaza ari ku karubanda, agira ati “mbese muzakomeza kwiba no kwica no gusambana no kurahira ibinyoma no kosereza Bayali ibitambo no gukurikira izindi mana mutigeze kumenya, . . . muvuga muti ‘tuzakizwa nta kabuza,’ kandi mukora ibyo byose byangwa urunuka?” Abayahudi bibwiraga ko kuba bari ubwoko Imana yatoranyije, byari gutuma yihanganira imyifatire yabo mibi, igihe cyose bari kuba batura ibitambo mu rusengero. Icyakora niba barabonaga ko Yehova ari nk’umubyeyi utetesha umwana umwe afite, baribeshyaga cyane.—Yeremiya 7:9, 10; Kuva 19:5, 6.
Umuhanuzi wahanuye “mu minsi ya nyuma”
12 Mu ntangiriro z’ingoma ya Yehoyakimu, Yehova yabwiye Yeremiya ngo ajye mu rusengero maze acireho iteka Abayuda ku mugaragaro bitewe n’ibikorwa byabo bibi. Bibwiraga ko kuba bari bafite urusengero rwa Yehova ubwabyo byari kubarinda. Nyamara iyo batareka “kwiba no kwica no gusambana no kurahira ibinyoma no kosereza Bayali ibitambo no gukurikira izindi mana,” Yehova yari kureka urusengero rwe rukarimbuka. Ibyo ni na byo yari gukorera indyarya zarusengeragamo, nk’uko yaretse ihema ry’ibonaniro ryari i Shilo mu gihe cy’Umutambyi Mukuru Eli. Igihugu cy’u Buyuda cyari ‘guhinduka amatongo gusa’ (Yer 7:1-15, 34; 26:1-6). Tekereza uburyo Yeremiya yasabwaga kugira ubutwari ngo atangaze ubwo butumwa. Ashobora kuba yarabutangarije mu ruhame, imbere y’abantu bakomeye kandi bafite ububasha. Muri iki gihe, bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu na bo byabasabye kugira ubutwari kugira ngo babwirize mu mihanda cyangwa babwirize abantu bakomeye cyangwa b’abakire. Icyakora, twiringiye tudashidikanya ko Imana izadushyigikira, nk’uko yashyigikiye Yeremiya.—Heb 10:39; 13:6.
Mbese uzagendana n’Imana?
11 Ese koko tujya twemera ko Ijambo ry’Imana rituyobora muri ubwo buryo? Birakwiriye ko rimwe na rimwe twajya dufata igihe cyo kwigenzura tutibereye. Zirikana umurongo w’Ibyanditswe uzabidufashamo, ugira uti “Uwiteka avuga atya ati ‘nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu’” (Yeremiya 6:16). Ayo magambo ashobora kutwibutsa umugenzi uhagarara mu mahuriro y’inzira ashaka kuyoboza. Mu buryo bw’umwuka, ubwoko bwa Yehova bw’Abisirayeli bwari bwarigometse bwasabwaga gukora ibintu nk’ibyo. Bwagombaga gushaka ‘inzira ya kera’ bukongera kuyigenderamo. Iyo ‘nzira nziza’ ni yo ba sekuruza babo bari baragendeyemo, ari na yo iryo shyanga ritakomeje kugenderamo bitewe n’ubupfapfa bwaryo. Ikibabaje ni uko Abisirayeli binangiye bakanga kumva ibyo Yehova yabibutsaga abigiranye urukundo. Uwo murongo ukomeza ugira uti “ariko barahakana bati ‘ntituzayinyuramo.’” Icyakora, muri iki gihe ubwoko bw’Imana bwitabiriye iyo nama mu buryo bunyuranye n’ubwo.
Umuhanuzi utarishimirwaga yatangaje imanza Imana yaciye
U Buyuda buhanwa
15 Ahagana mu wa 632 Mbere ya Yesu, Abanyababuloni bigaruriye Ashuri bafatanyije n’Abamedi, kandi Egiputa yari mu majyepfo y’u Buyuda nta mbaraga yari igifite. Abari gutera u Buyuda bari guturuka mu majyaruguru. Ni yo mpamvu hari inkuru mbi Yeremiya yari afitiye Abayahudi bagenzi be. Yarababwiye ati “dore hari ubwoko buje buturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru . . . Ni ishyanga ry’abagome, kandi nta we bazagirira impuhwe. . . . Biteguye urugamba nk’umugabo w’intwari kugira ngo bakurwanye, yewe mukobwa w’i Siyoni we.” Igihugu cy’igihangange cyariho icyo gihe ni Babuloni. Ni cyo Imana yari gukoresha kugira ngo ihane Abayuda b’abahemu.—Yeremiya 6:22, 23; 25:8, 9.
“Abantu nta cyo bageraho batisunze Yehova”
it-1 555
Imyungu
Iyo babaga bamaze guhinga, bashingaga inkingi cyangwa ibindi bintu mu mirima kugira ngo inyamaswa zitinye. Umuhanuzi Yeremiya yagereranyije izo nkingi n’ibigirwamana byakorwaga n’amahanga. Yavuze ko bimeze nka “kadahwema mu murima w’imyungu.”—Yer 10:5.
Ni bande bahesha Imana icyubahiro muri iki gihe?
10 Wakwitegereza ikirere cyangwa ibyaremwe biri hano ku isi, uhita wibonera ibihamya by’uko hariho Umuremyi (Yeremiya 10:12). Twagombye kwemeranya tubivanye ku mutima n’ibiremwa byo mu ijuru bigira biti “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose” (Ibyahishuwe 4:11). Ariko kandi, n’ubwo abahanga benshi mu bya siyansi batangazwa n’imiterere y’ibyaremwe babonesha amaso y’umubiri wabo, ntibarebesha “amaso y’imitima” yabo ngo babone ibihamya by’uko hariho Umuremyi (Abefeso 1:18). Ibyo twabitangira urugero muri ubu buryo bukurikira: kwishimira ubwiza bw’ibyaremwe no gutangazwa n’imiterere yabyo ukarenga ugahakana ko hariho Umuremyi Ukomeye, ni ubupfu kimwe no kwishimira igishushanyo cyiza cyane ariko ugahakana ko nta munyabugeni wafashe umwenda uriho ubusa, agashushanyaho icyo gishushanyo cy’akataraboneka. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko abanga kwemera ko Imana ibaho ‘batagira icyo kwireguza!’
Ese wumva waratakarije Imana icyizere?
Ibibazo duhura na byo muri iki gihe bigaragaza neza ko ubutegetsi bw’abantu nta cyo bwagezeho. Uretse kuba abantu barananiwe kuzana amahoro, umutekano n’ibyishimo, bageze n’aho bashaka kurimbura isi. Ibyo bishimangira ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya agira ati “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ubutegetsi bw’Imana ni bwo bwonyine buzatuma abantu bagira amahoro arambye n’ibyishimo, kandi batunge batunganirwe nk’uko n’ubundi Imana yari yarabigambiriye.—Yesaya 45:18.
Komeza kwegera Yehova
16 Twagombye guterwa ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova (Yer 9:24). Ibyo bituma duhora tugerageza gufata imyanzuro myiza no gukurikiza amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Ariko twishyize hejuru tukumva ko hari ibyo tuzi kurusha Yehova, bishobora kudutandukanya na we.—Zab 138:6; Rom 12:3.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yeremiya
2 3:11-22; 11:10-12, 17—Kuki mu butumwa bw’urubanza Yeremiya yatanze yashyizemo n’ubwami bwo mu majyaruguru bwari bugizwe n’imiryango cumi kandi Samariya yari yarafashwe mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu? Ibyo byatewe n’uko irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, ryari urubanza Yehova yari yaraciriye ishyanga ryose rya Isirayeli aho kuba u Buyuda gusa (Ezekiyeli 9:9, 10). Ikindi kandi, nyuma yo gufatwa k’ubwami bwari bugizwe n’imiryango cumi, ubutumwa bwahabwaga Yerusalemu bwarimo n’uko abagize ubwami bw’imiryango cumi bari kongera kugarurwa, kubera ko abahanuzi b’Imana banavugagamo Abisirayeli.
“Abisirayeli bibagiwe Yehova”
Ntukemere ko umutima wawe ugushuka
17 Inshingano Yeremiya yari afite yamusabaga kumvira ubuyobozi buturuka ku Mana. Ese iyo uza kuba mu mwanya wa Yeremiya, uba waremeye amabwiriza yose yahawe? Igihe kimwe Yehova yamutegetse gushaka umukandara w’ubudodo maze akawukenyera. Hanyuma Imana yamutegetse kujya ku ruzi rwa Ufurate. Nureba ku ikarita, urabona ko urwo rugendo rwareshyaga n’ibirometero hafi 500. Igihe Yeremiya yageragayo, Imana yamutegetse guhisha uwo mukandara mu isenga ryo mu rutare, hanyuma agasubira i Yerusalemu. Nyuma yaho Imana yamutegetse gusubirayo akazana uwo mukandara. (Soma muri Yeremiya 13:1-9.) Urwo rugendo rwose Yeremiya yakoze rwageraga ku birometero 2.000. Abantu bajora Bibiliya ntibemera ko Yeremiya yakoze urugendo rungana rutyo, rwamutwaye amezi menshi (Ezira 7:9). Nyamara, ibyo ni byo Imana yategetse Yeremiya kandi ni ko yabigenje.
Ntukemere ko umutima wawe ugushuka
18 Ngaho sa n’ureba uwo muhanuzi arimo agenda ashakisha inzira mu misozi y’i Buyuda, wenda akambukiranya ubutayu kugira ngo agere ku ruzi rwa Ufurate. Ibaze nawe urwo rugendo rwose yakoze ajyanywe gusa no guhisha umukandara w’ubudodo! Birashoboka ko igihe cyose yamaze adahari, abaturanyi bibazaga aho yari yaragiye. Igihe yagarukaga, ntiyari agifite wa mukandara. Hanyuma Imana yamutegetse kongera gukora urwo rugendo, kugira ngo ajye kuzana uwo mukandara wari warangiritse, “nta cyo ukimaze.” Tekereza ukuntu byoroshye guhita uvuga uti ‘oya rwose, ubundi se bimaze iki?’ Icyakora kubera ko yemeye ko Imana imubumba, si uko yabigenje. Aho kugira ngo Yeremiya yitotombe, yakoze ibyo yategetswe.
Ntukemere ko umutima wawe ugushuka
19 Yeremiya amaze gukora urwo rugendo ku ncuro ya kabiri, ni bwo Imana yamusobanuriye impamvu. Ibyo Yeremiya yakoze byatumye abona urugero akoresha atangaza ubutumwa bukomeye, agira ati “aba bantu babi banga kumvira amagambo yanjye bakagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye, bagakomeza gukurikira izindi mana kugira ngo bazikorere kandi bazikubite imbere, na bo bazamera nk’uwo mukandara utagifite icyo umaze” (Yer 13:10). Mbega ukuntu Yehova yigisha abagize ubwoko bwe mu buryo buhebuje! Kuba Yeremiya yarumviye Yehova abikuye ku mutima, mu bintu bisa n’aho bidakomeye, byamufashije kugera abantu ku mutima.—Yer 13:11.
20 Muri iki gihe Imana ntisaba Abakristo kugenda ibirometero byinshi ishaka kugira amasomo ibigisha. Ese birashoboka ko kuba uri Umukristo, bituma abaturanyi bawe cyangwa abo mubana bakwibazaho cyangwa bakakunenga? Ibyo bishobora kuba bikubiyemo imyambarire yawe, uko wirimbisha, amashuri wahisemo kwiga, akazi wahisemo gukora ndetse n’uko ubona ibirebana no kunywa inzoga. Ese wiyemeje gukurikiza ubuyobozi buturuka ku Mana nk’uko Yeremiya yabigenje? Iyo wemeye ko Imana ikubumba, ibyo uhitamo byose bishobora gutuma ubera abandi urugero rwiza. Nukurikiza ibyo Yehova akubwira binyuze mu Ijambo rye, kandi ugakurikiza ubuyobozi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa, bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose. Uzigane Yeremiya, aho gushukwa n’umutima wawe. Bityo rero, jya wemera ko Yehova akubumba, ureke akubumbemo igikoresho cyiza kizamara igihe kirekire gikoreshwa iby’icyubahiro.
it-1 1121 par. 2
Urukenyerero
2 Yehova yavuze ko Abisirayeli n’Abayuda bari bameze nk’umukandara akenyeye. Bari baromatanye na we, kugira ngo bamubere ubwoko bw’ishimwe n’ubwiza (Yer 13:11). Ubuhanuzi buvuga ko ubwami bwa Yesu Kristo bwari kuzarangwa no gukiranuka nk’umukandara akenyeza, n’ubudahemuka bukaba nk’umukandara mu rukenyerero rwe. Ibyo bisobanura ko igihe cyose, Yesu Kristo akoresha ubushobozi bwe mu buryo burangwa no gukiranuka n’ubudahemuka. Nk’uko umukandara ufata umuntu, umuco wo gukiranuka utuma agira imbaraga zo guca imanza, kuko ari Umucamanza washyizweho na Yehova.—Yes 11:1, 5.
Ese buri munsi urabaza uti “Yehova ari he?”
11 Yeremiya yari ahangayitse igihe yabonaga ababi baguwe neza. (Soma muri Yeremiya 12:1, 3.) Nubwo atigeze na gato ashidikanya ku butabera bwa Yehova, uwo muhanuzi yashakaga ko Imana yumva ibyari bimuhangayikishije. Kuba yaravuze ibyari bimuri ku mutima byagaragaje ko yari afitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi, nk’iyo umwana agirana n’umubyeyi we akunda cyane. Ikibazo cyari uko gusa Yeremiya atari asobanukiwe impamvu abenshi mu Bayahudi bari baguwe neza kandi barakoraga ibibi. Ese Yeremiya yaba yaranyuzwe n’igisubizo yahawe? Yehova yamwijeje ko yari kuzarandura ababi (Yer 12:14). Yeremiya amaze kubona uko byari kuzagenda ku kibazo yari yagejeje ku Mana binyuze mu isengesho, yarushijeho kwiringira ubutabera bw’Imana. Ibyo bishobora kuba byaratumye Yeremiya arushaho gusenga Imana, akabwira Se ibyari bimuri ku mutima.
Gira ubutwari nka Yeremiya
Tugire amakenga ku bantu twifatanya na bo
16 Hari ikindi kintu Yeremiya yavuze cyamufashije kugira ubutwari. Yagize ati “sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari” (Yeremiya 15:17). Yeremiya yari yarahisemo kuba wenyine aho kugira ngo azononwe n’incuti mbi. Natwe muri iki gihe ni uko tubibona. Tuzi neza umuburo intumwa Pawulo yatanze w’uko “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza,” ndetse n’ingeso nziza twari tumaranye imyaka myinshi.—1 Abakorinto 15:33.