Ubuselibateri: Imibereho itanga ibyiza byinshi
‘Nta kimubuza gucyurwa n’uw’ashaka; icyakor’iy’ar’uri mu Mwami wacu. Ariko nagum’ukw’ari, nihw’azarushaho guhirwa.’—1 ABAKORINTO 7:39, 40
1. Twaba twarashyingiranywe cyangwa tutarashyingiranywe ni izihe nshingano dufite imbere ya Yehova?
YEHOVA akwiye ko abamwiyeguriye bose bamusenga n’ubugingo bwabo bwose. Twaba twarashyingiranywe cyangwa tukiri abaselibateri dufite inshingano zo gukunda Imana n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose. (Mariko 12:30) Ni koko Umukristo w’umuselibateri arangazwa buhoro mu murimo w’Imana kurusha Umukristo washyingiranywe. Ariko se ashobora kugira umunezero koko?
2, 3. (a) Mu magambo. make Paulo avuga iki mu 1 Abakorinto 7:39, 40? (b) Ni ibihe bibazo bikwiye gusuzumwa?
2 Intumwa Paulo arabyemera. Ku byerekeye abigeze gushyingiranywa hanyuma bigahinduka arandika ngo: “Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho: arik’iy’umugab’apfuye, nta kimubuza gucyurwa n’uw’ashaka; icyakor’iy’ar’uri mu Mwami wacu. Ariko n’agum’ukw’ari, ni hw’azarushaho guhirwa; uko ni ko nibgira kubganjye, kandi ngira ngo nanjye mfit’Umwuka w’Imana.”—1 Abakorinto 7:39, 40.
3 Kubera ko Paulo yerekana ko abatarashakanye bashobora kugira umunezero, mbese bamwe ntibashobora kuba abaselibateri byibuze mu gihe runaka? Mbese ni iki gituma Abakristo batashyingiranywe bagira umunezero? Mbese ni mu biki ubuselibateri bushobora kuba imibereho itanga ibyiza byinshi?
Imyaka y’ubuselibateri itanga ibyiza byinshi
4. Ni ibiki biranga imyaka y’ubuto?
4 Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ngo: “Ujye wibuk’ Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bgawe, iminsi mib’ itaraza, n’imyak’itaragera, ubg’uzab’uvug’uti: sinejejwe na byo.” (Umubgiriza 12:1) Mu busore akenshi umuntu yuzuye imbaraga n’ubuzima bwiza. Mbega ukuntu ari byiza umuntu gukoresha ibyo byiza aba yarahawe mu gukorera Yehova, nta kindi gihugije umuntu! Birakwiye gukoresha imyaka y’ubusore mu gushaka ubumenyi no kutagira igihungabanya umuntu. Ariko kandi ni muri iyo myaka abato benshi batangira incuti zo mu kindi gitsina. Hari iperereza ryakozwe ku bato 1.079 bari hagati y’imyaka 18 na 24 ryerekanye ko bari baragize buri wese mu buzima bwe “imishyikirano n’abo mu kindi gitsina.” Ubwo bavugaga ko ibyo barimo muri icyo gihe ari urukundo atari ubucuti gusa.
5. Ni ibihe bibazo bya bwite byerekeranye n’ugushyingiranwa abato bashobora kwibaza mu buryo byabagirira akamaro?
5 Imibare yerekeranye n’ugusenyuka kw’imiryango kimwe n’ibindi bituma imiryango ivurungana byerekanye ko atari ubwenge gushyingiranywa abantu bakiri bato. Aho kwirukira kugirana imishyikirano no gushyingirwa, Abakristo b’abana bafite ubwenge bakwiye kwibaza cyane ku buryo bashobora kuvana inyungu nyinshi mu myaka y’ubuto bwabo kugira ngo bakorere Yehova nta kibarangaza. Mwebwe abakiri bato mu gihe mutekereza imimerere yanyu mwibaze ibibazo nk’ibi ngo: Kuri ubu mbese ndakuze mu byerekeranye n’urukundo kandi nshobora gutekereza iby’ishyingiranywa? Mbese ubu nzi byinshi byerekeranye n’ubuzima kugira ngo mbe umugore cyangwa umugabo mwiza? Mbese nshobora kuzuza mu buryo bukwiye inshingano z’urugo n’izo gutanga ingufu zanjye zose n’imbaraga zose mfite mu buto bwanjye ntazitiwe n’inshingano z’urugo?
Ibyiza bitangwa n’ubuselibateri bw’ubwizige
6, 7. (a) Mu buryo rusange ubuselibateri bufite ibyiza bihe? (b) Kuri ibyo umumisiyoneri umwe w’umuselibateri uba muri Afurika yavuze ibiki?
6 Abakristo b’abaselibateri ntabwo bahura n’ingorane z’urugo kandi bashobora ‘kurushaho iteka gukora imirimo y’Umwami.’ (1 Abakorinto 7:32-34; 15:58) Aho kwita mu buryo bwihariye ku muntu w’ikindi gitsina, umuselibateri aba afite umwanya wose wo kwagura urukundo rwa Gikristo yita kuri bagenzi be benshi bo mu itorero harimo abasheshe akanguhe cyangwa bakeneye kwitabwaho mu rukundo. (Zaburi 41:1) Mu buryo rusange Abakristo b’abaselibateri baba bafite igihe cyo kwiga no gutekereza ko Ijambo ry’Imana. (Imigani 15:28) Mu buryo bworoheje bashobora kugirana na Yehova imishyikirano ya hafi cyane, bakitoza kumwiringira mu buryo bwuzuye no gushaka ubuyobozi bwe. (Zaburi 37:5; Abafilipi 4:6,7; Yakobo 4:8) Umuselibateri wakoreye Yehova ari umumisiyoneri muri Afurika mu gihe cy’imyaka myinshi yaravuze ngo:
7 “Mu gihe cy’imyaka myinshi ubuzima mu byaro byo muri Afurika bwari bucishije bugufi cyane nta birangaza biranga amajyambere y’ubu. Kubera ibyo nabonye ubushobozi buhagije bwo kwiga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Bwatumye numva nkomeye. Ni koko, ubuzima bw’ubumisiyoneri bwabaye imigisha no kurindwa kwifuza iby’ubutunzi. Mu migoroba myiza yo muri icyo gice cya Afurika umuntu aba afite igihe gihagije cyo gutekereza no kwibaza ku biremwa bya Yehova no kumwegera kurushaho. Umunezero wanjye w’agahebuzo uza buri mugoroba iyo ndi jyenyine, mu mutwe hameze neza ngafata igihe cyo kugenda munsi y’ijuru ritatse inyenyeri maze nkavugana na Yehova. Ibyo byatumye numva mwegereye cyane.”
8. Umukristokazi umwe utarashyingiranywe wakoze imyaka myinshi ku cyicaro gikuru cya Sosayiti yavuze iki ku buselibateri?
8 Umukristokazi w’umuselibateri wakoze igihe kirekire ku cyicaro gikuru cya Sosayiti Watch Tower aratubwira aya magambo ngo: “Nahisemo kuba jyenyine kugira ngo nkorere Yehova. Ariko se nari jyenyine koko? Oya da! Mu by’ukuri ibihe narimo jyenyine ni byo byari byiza kurushaho. Nabonye ubushobozi bwo kuvugana n’Imana mu isengesho, no gutekereza no kwiga nta kindangaza. . . Ubuselibateri bwampaye ibyishimo byinshi.”
9. Vuga ibintu by’igikundiro mu murimo bishobora kugerwaho n’Abakristo b’abaselibateri?
9 Abaselibateri bashobora kwemera ibikundiro byo mu murimo bidashobora kugerwaho n’Abakristo bafite urugo baba bafite inshingano z’umuryango. Urugero akenshi baba bashobora kuba abakozi ba buri gihe ari nk’abapayiniya mu bice bikenewemo mu buryo bwite Ababwiriza b’Ubwami. Umuselibateri ukiri umusore ashobora guhabwa igikundiro cyo kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli ku cyicaro cya Sosayiti Watch-Tower cyangwa muri rimwe mu mashami yayo. Umukobwa azagira ibyishimo byo gufatanya n’umukristokazi usheshe akanguhe w’umupayiniya wo mu itorero rye cyangwa mu tundi turere tudasurwa cyane.
Ni kuki se umugenzuzi w’akarere adashobora kugezwaho icyo kibazo kugira ngo arebe niba bishoboka? Bakristo b’abaselibateri, mujye mwitanga kugira ngo umurimo wanyu mu guhimbaza Yehova wiyongere. Nimugenza mutyo azabahundagazaho imigisha.—Malaki 3:10.
Ingero zo mu bihe bya kera
10. Ni uruhe rugero rw’ibanze rw’umugaragu wa Yehova w’umuselibateri, kandi ni kuki dushobora kuvuga ko ubuselibateri bwe bwari bumufitiye inyungu nyinshi?
10 Yesu Kristo yabaye urugero rw’ibanze rw’umugaragu wa Yehova utarashyingiranywe. Yari yaritangiye gukora ubushake bw’Imana. Yaravuze ngo: “Ibyo kurya byanjye n’ ugukor’ iby’ uwantumy’ ashaka no kurangiz’ umurimo we.” (Yohana 4:34) Yari ahugijwe cyane no kubwiriza no gukiza abarwayi no gukora ibindi byiza byinshi. (Matayo 14:14) Yakundaga kwita ku bandi kandi yumvaga amerewe neza imbere y’abantu ari abagabo abagore kimwe n’abana bato cyane. Nta gushidikanya ubuselibateri bwari bufitiye umumaro Yesu. Umurimo we watumye agendana n’abantu benshi. (Luka 8:1-3) Ariko uwo murimo wari kumubera ingorane iyo aza kuba afite umugore n’abana bakiri bato! Nta gushidikanya ubuselibateri bwari bufitiye Yesu umumaro. No muri iki gihe cyacu bushobora kugirira umumaro Umukristo w’ubu, cyane cyane iyo ahamagariwe kujya gutangaza iby’Ubwami mu turere twa kure cyangwa tubi.
11, 12. Ni izihe ngero nziza z’Abakristo b’abaselibateri bakorera Yehova mu gihe cyacu bakwiriye gusuzuma?
11 Hari n’abandi bantu babonye ko ubuselibateri ari imibereho yungura byinshi kandi itanga ibyiza byinshi. Umukobwa wa Yefuta yakoranye umutima ukunze ubushake bwa se aguma mu buselibateri mu bantu bahaga umwanya wa mbere ugushyingiranywa no kubyara. Yabonye ibyishimo byo gukorera Yehova kandi tuzi neza ko buri gihe yabonaga inkunga kuko “inkumi z’Abisiraeli zikajya kwibuk’ uwo mukobga wa Yefuta w’Umugaleadi imins’ ine mu mwaka.” (Abacamanza 11:34-40) Ni kimwe no mu gihe cyacu, abagaragu ba Yehova bashyingiranywe hamwe n’abandi, bagomba gushimira no gutera inkunga Abakristokazi b’abaselibateri bakorera Yehova mu butwari.
12 Abakobwa bane b’i Filipi ‘barahanuraga.’ (Ibyakozwe 21:8, 9) Abo bakobwa bashoboye kwishimira cyane uwo murimo wuzuye imihate bakoraga kugira ngo bahimbaze Yehova. No muri iki gihe abato benshi b’abaselibateri bafite igikundiro cyo kuba abapayiniya cyangwa ababwiriza b’ubwami ba buri gihe. Ni koko abakristokazi bagize ‘ingabo z’abagore bamamaza ubutumwa bwiza bakwiye gushimwa cyane.—Zaburi 68:11.
13. Ibya Paulo byerekana bite ko ubuselibateri bushobora kuba imibereho itanga ibyiza byinshi?
13 Intumwa Paulo yo yabonye ko ubuselibateri ari bwo bumufitiye inyungu kurushaho. Mu gihe yakoraga umurimo we yagenze ibilometero byinshi ahura n’ingorane nyinshi hamwe n’ibyago byinshi, yamaze amajoro menshi adasinzira kandi yicwa n’inzara. (2 Abakorinto 11:23-27) Mu by’ukuri ntabwo yari gushobora kwihanganira ibyo byose iyo aza kuba afite urugo. Ikindi kandi birashoboka ko atari guhabwa igikundiro yari afite ari “intumwa ku banyamahanga” iyo aza kuba afite umuryango agomba kwitaho. (Abaroma 11:13) N’ubwo yahuye n’ibigeragezo byinshi Paulo yiboneye ko ubuselibateri ari imibereho itanga ibyiza byinshi.
Ingero zo muri iki gihe cyacu
14. Abakoluporuteri bari bafite iyihe mibereho?
14 Hari abagaragu b’Imana bameze nka Paulo kimwe n’abandi Bakirsto ba mbere bari batarashyingiranywe bakoze umurimo w’ubukoruporuteri (watangiwe muri 1881) bari abaselibateri badafite undi muntu bashinzwe. Babyishakiye bajyaga mu midudugudu mito n’iminini, mu turere two mu byaro batazi kugira ngo bashake abantu banyuzwe maze bakabasigira amagazeti n’ibitabo. Bagenderaga muri gari la moshi ku igare, ku igare rikururwa n’amafarashi cyangwa mu mamodoka. Abenshi muri bo babyishimiye bagendaga n’amaguru bajya ku nzu n’inzu. (Ibyakozwe 20:20, 21) Umuhamya wa Yehova umwe aravuga ngo: “Akenshi twaguranaga tugatanga ibitabo bakaduha amata n’ibiyakomokaho, inkoko, amasabune ibyo tukabibika cyanga tukabigurisha. Mu turere tudatuwe cyane hari igihe bacumbikirwaga n’abahinziborozi ndetse no mu biraro by’amatungo. .. . Abo Bakristo b’indahemuka [abenshi bakaba bari abaselibateri, bakomeje kugira umurego mu myaka myinshi kugeza igihe imyaka ibasaba guhagarara.” Hari umukristokazi wavuze ibyiyumvo by’abakoruporuteri bose b’icyo gihe agira ati: “Twari tukiri bato dufite umunezero mu murimo, kandi twitangaga n’ibyishimo byinshi kugira ngo dukorere Yah.”
15. Ni irihe rembo riganisha ku murimo wagutse ryugururiwe abapayiniya b’abaselibateri benshi dore ubu hashize imyaka 45?
15 Bugufi yacu hari abapayiniya, izina ryahawe ababwiriza b’Ubwami ba buri gihe, muri bo naho harimo abaselibateri benshi. Bakunda gutanga ubuhamya mu turere twatereranywe, bagashinga amatorero mashya kandi bakaba baragize ibyishimo mu murimo wa Yehova. Bamwe muri bo bagize ibyishimo byo kubona urugi rundi rubakingurirwa bakongera umurimo wabo igihe Ishuri rya Bibiliya rya Watch Tower, Ishuri rya Gileadi rikingura inzugi muri 1943 mu gihe intambara ya kabiri, y’isi yari ikomeye. (1 Abakorinto 16:9) Ni koko abenshi muri abo Bahamya b’abaselibateri baje mu Ishuri ry’i Gileadi kugira ngo babe abamisiyoneri hanyuma bihutira gutangaza ubutumwa bw’Ubwami mu turere dushya, kubera ko batarebwaga n’inshingano z’umuryango bitangiye umurimo wa Yehova. Bamwe mu babonye dipolomi bwa mbere ubu baracyari abaselibateri kandi bafite umwete mu murimo w’ubumisiyoneri cyangwa mu wundi murimo wa buri gihe.
16. Ni ibiki byerekana ko abaselibateri bagize umuryango w’i Beteli babonye ko ubuselibateri ari imibereho itanga ibyiza byinshi?
16 Abakristo benshi b’abaselibateri ubu bamaze imyaka bari mu miryango ya Beteli ari ku cyicaro gikuru cya Sosayiti cyangwa mu yandi mashami yo mu isi. Mbese nabo bazi ko ubuselibateri ari imibereho itanga ibyiza byinshi? Ni byo rwose. Dore urugero rw ’ibyo Umuhamya w’umuselibateri umaze imyaka myinshi muri Beteli i Brokulini yavuze ngo: “Ibyishimo byo kubona amamiliyoni y’amagazeti n’ibindi bitabo bitwaye Ijambo ry’Imana bikaba bitangwa kugeza mu mpera z’isi na byo ni igihembo gishimishije cyane.” Hari undi muselibateri wari umaze imyaka 45 akora kuri Beteli wavuze ngo: “Buri munsi mu isengesho mbwira Data wa twese wo mu ijuru nsaba ko ampa ubufasha n’ubwenge kugira ngo nkomeze ngire imbaraga n’ubuzima bwiza ari mu mwuka ari no ku mubiri kugira ngo nkomeze kugira mwete mu murimo we. . . . Nagize imibereho myiza cyane, yuzuye imigisha myinshi kandi yampaye ibyishimo byinshi.”
Abaselibateri baguma mu bwizige
17. Vuga ibintu bibiri bishobora gufasha Abakristo b’abaselibateri kuguma mu bwizige?
17 Nk’uko twabibonye dufite ingero nyinshi ari izo muri Bibiliya ari izo muri ibi bihe byacu zemeza ko ubuselibateri bushobora gutanga imibereho itanga ibyiza byinshi. Ariko nanone Umukristo mu gihe cyose cy’ubuselibateri bwe agomba ‘kumaramaza mu mutima we.’ (1 Abakorinto 7:37) Mbese ni iki kizamufasha gukomeza kuba umwizige? Ni Yehova ‘wumva ibyo asabwa,’ ushobora kumuha ubufasha busumbye ubundi. (Zaburi 65:2) Bakristo b’abaselibateri, mujye buri gihe mugeza amasengesho yanyu kuri Yehova. “Mukomeze gusenga mushikamye,” mumusabe ko abaha umwuka we kandi abafashe kugaragaza imbuto zawo cyane cyane amahoro no kwirinda. (Abaroma 12:12; Luka 11:13; Abagalatia 5:22, 23) Ikindi kandi mujye mutekereza ubudasiba ku nama ziva mu ijambo ry’Imana mu isengesho kandi muzishyire mu bikorwa.
18. Inama ikubiye muri 1 Abakorinto 14:20 ishobora gufasha ite umuselibateri kuguma mu bwizige?
18 Ubundi buryo buzabafasha kuba abizige ni ukwirinda ikintu cyose cyababyutsamo ibyifuzo byerekeranye n’igitsina harimo za filimi zerekana iby’ubusambanyi hamwe n’iyindi myidagaduro yose iganisha ku busambanyi. Paulo yaravuze ngo: “Bene Data, ntimub’ abana bato ku bgenge, ahubgo mub’ abana b’impinja ku bibi; ariko ku bgenge mube bakuru.” (1 Abakorinto 14:20) Ntuzifuze kumenya cyangwa gukora ikiri ikibi, ahubwo ufashijwe n’Imana ujye werekana ko uzi ubwenge mu gihe werekana ko ntacyo uzi kandi ko nta nenge ufite umeze nk’akana gato muri ibyo. Kandi ntimukajye mwibagirwa ko Yehova yanga urunuka ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zose.
19. Ni ayahe masomo yandi yo muri Bibiliya atanga inama zishobora gufasha abasilibateri kuguma mu bwizige?
19 Bizagushobokera gukomeza kuba umwizige nusuzuma neza abantu mugenderana na bo. (1 Abakorinto 15:33) Mujye mwirinda abantu baha umwanya wa mbere ibyerekeranye n’ibitsina no gushyingiranwa ari mu mibereho yabo ari no mu biganiro byabo. Mwirinde ibiganiro byanduye byose. Paulo aratanga iyi nama ngo: “Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk’uko bikwiriy’ abera: cyangw’ ibitey’ isoni, cyangw’ amagambo y’ubupfu, cyangw’ amashyengo mabi, kukw’ ibyo bidakwiriye; ahubgo mushim’ Imana.”—Abefeso 5:3, 4.
Ibihe bizaza byuzuye umunezero
20. Abaselibateri bakoresha neza imyaka yabo y’ubuselibateri kugira ngo bakorere Yehova kurushaho baronka ibihe byiza?
20 Abakristo b’abaselibateri babona mu mimerere uburyo bwo gukorera Yehova kurushaho kuva ubu babona ibyishimo byinshi n’amahoro ku mutima. Ibyo bituma bakura kandi bakomera mu by’umwuka. Iyo bakomeje kuba abaselibateri kubera Ubwami kugeza ku mperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu Yehova ntabwo azibagirwa imihati yabo bazaba barakoranye urukundo rudashaka inyungu mu murimo wera.
21. Niba ufashe icyemezo cyo gushyingiranwa umaze kugirirwa umumaro n’imyaka yawe y’ubuselibateri mu bwizige, ni mu yihe mimerere uzabikoramo?
21 Bagaragu ba Yehova b’abaselibateri, hari ibyiza byinshi bibategereje nimukomeza gukorera inyungu z’Ubwami n’umuhati wanyu wose. (Imigani 10:22) Nimugeraho mugafata icyemezo cyo gushyingiranwa, muzabikora mumaze gukura mu by’umwuka kandi mumaze kwibonera ibintu byinshi. Ikindi kandi nk’uko Ibyanditswe bitanga inama, muzatoranya uwo muzabana wiyeguriye Imana kandi w’indahemuka uzabafasha gukorera Yehova mu bwizerwa. Mu gihe mukimeze mutyo muzibonera ko ubuselibateri ari imibereho itanga ibyiza byinshi igihe umuntu akorera Imana yacu idukunda Yehova.
Wasubiza ute?
◻ Ni ibihe byiza abagaragu ba Yehova bavana mu buselibateri bw’ubwizige?
◻ Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zerekana uko ubuselibateri bushobora kuba imibereho itanga ibyiza byinshi?
◻ Muri iki gihe cyacu ni izihe ngero z’abaselibateri bameze neza dufite?
◻ Ni iki gishobora gufasha Umukristo w’umuselibateri gukomeza kuba umwizige?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]
Abaselibateri Kugirango Mukomeze Kuba Abizige
◆ Musenge Imana ubutitsa kugira ngo ibahe umwuka wayo kandi ibafashe kwera imbuto zawo
◆ Mujye mutekereza cyane ku nama zikubiye mu Ijambo ry’Imana kandi muzikurikize
◆ Mujye muhunga imyidagaduro yose iganisha ku busambanyi n’iyindi yanduye yose
Murajye mwitondera abantu mugenderana
◆ Mwirinde amagambo n’ibiganiro by’ibiterasoni
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Umukobwa wa Yefuta, intumwa Paulo n’abandi bagaragu ba Yehova bagize ubuzima burimo ibyiza byinshi mu Buselibateri bwabo. Wowe se?