UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 63-66
Ijuru rishya n’isi nshya bizadushimisha cyane
Isezerano Imana yatanze muri Yesaya 65 rivuga ko ibintu bizahinduka bishya rizasohora nta kabuza, kuko yabivuze nk’aho byamaze kuba
Yehova arema ijuru rishya n’isi nshya, aho ibya kera bitazibukwa
Ijuru rishya ni iki?
Ni ubutegetsi bushya buzatuma ku isi haba ubutabera
Bwashyizweho mu mwaka wa 1914, igihe Kristo yimikwaga akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana
Isi nshya ni iki?
Ni abantu bakomoka mu bihugu byose, mu ndimi zose no mu moko yose, bagandukira ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru
Ni mu buhe buryo ibya kera bitazibukwa?
Ibintu bibi twahuye na byo bikadutera agahinda, bikatubabaza kandi bikadutesha umutwe ntibizongera kubaho
Abantu b’indahemuka bazagira ubuzima bwiza, bajye bibuka ibintu byiza gusa bazajya babona uko bwije n’uko bukeye