Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | DANIYELI 7-9
“Daniyeli yahanuye ko Mesiya azaza”
it-2 902 par. 2
Ibyumweru mirongo irindwi
Ibicumuro birangire n’ibyaha bikurweho. Igihe Yesu yapfaga, akazuka maze akajya mu ijuru, byatumye ‘ibicumuro birangira n’ibyaha bikurwaho, [kandi] gukiranirwa gutangirwa impongano’ (Dn 9:24). Isezerano ry’Amategeko ryibutsaga Abayahudi ko ari abanyabyaha. Bagiye bahanwa kandi bakagerwaho n’imivumo bitewe no kwica iryo sezerano. Ariko aho ibyaha “byagwiriye,” imbabazi n’ubuntu butagereranywa bw’Imana na byo byarushijeho kugwira binyuze kuri Mesiya (Rm 5:20). Igitambo cya Mesiya gishobora gutuma abantu bihannye bababarirwa ibyaha kandi bagakurirwaho igihano cy’urupfu.
it-2 900 par. 7
Ibyumweru mirongo irindwi
Mesiya yari kuza nyuma y’‘ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda.’ “Ibyumweru mirongo itandatu na bibiri” byakurikiyeho (Dn 9:25), biri mu byumweru 70 byavuzwe ubwa kabiri, byari gutangira nyuma y’“ibyumweru birindwi.” Ubwo rero, ‘uhereye igihe hatangiwe itegeko’ ryo kongera kubaka Yerusalemu kugeza kuri “Mesiya Umuyobozi,” hari “ibyumweru” 7 kongeraho “ibyumweru” 62, bikaba “ibyumweru” 69, ni ukuvuga imyaka 483. Iyo myaka yatangiye mu wa 455 Mbere ya Yesu, irangira mu wa 29. Mu mwaka wa 29, Yesu yabatirijwe mu mazi menshi, asukwaho umwuka wera, maze atangira umurimo we ari “Mesiya Umuyobozi.”—Lk 3:1, 2, 21, 22.
it-2 901 par. 2
Ibyumweru mirongo irindwi
Mesiya yari ‘kuzakurwaho’ hagati mu cyumweru. Gaburiyeli yabwiye Daniyeli ati: “ibyo byumweru mirongo itandatu na bibiri nibirangira, Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azasigarana” (Dn 9:26). Nyuma y’‘ibyumweru birindwi n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri,’ ni ukuvuga imyaka itatu n’igice nyuma yaho, Kristo yakuweho amanikwa ku giti cy’umubabaro, asiga byose maze atanga igitambo k’inshungu (Ye 53:8). Hari ibimenyetso bigaragaza ko igice cya mbere k’icyumweru Yesu yakimaze abwiriza. Hari igihe yavuze iby’ishyanga ry’Abayahudi, bikaba bishoboka ko hari mu mwaka wa 32, abagereranya n’igiti cy’umutini (Gereranya na Mt 17:15-20; 21:18, 19, 43) cyamaze “imyaka itatu” kitera imbuto. Uwakoreraga urwo ruzabibu yabwiye nyirarwo ati: “databuja, wureke uyu mwaka na wo, mbanze ncukure iruhande rwawo nshyiremo ifumbire. Hanyuma niwera imbuto bizaba ari byiza, ariko nutera uzawuteme” (Lk 13:6-9). Yesu ashobora kuba yarerekezaga ku gihe yamaze abwiriza iryo shyanga ryari ryarinangiye, uwo murimo ukaba warakomeje mu gihe k’imyaka igera kuri itatu, ndetse ukaza kumara imyaka ine.
it-2 901 par. 5
Ibyumweru mirongo irindwi
Mu ‘cyumweru hagati’ ni hagati mu myaka irindwi cyangwa nyuma y’imyaka itatu n’igice, muri icyo cyumweru k’imyaka. Kuva icyumweru cya 70 gitangira mu mwaka wa 29, igihe Yesu yabatizwaga akanasukwaho umwuka akaba Kristo, kimwe cya kabiri k’icyo cyumweru (imyaka itatu n’igice) cyari kugeza mu mwaka wa 33, cyangwa kuri Pasika (14 Nisani) y’uwo mwaka. Birashoboka ko uwo munsi hari ku itariki ya 1 Mata 33, ukurikije karendari tugenderaho. Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ‘yazanywe no gukora ibyo Imana ishaka,’ ari byo ‘gukuraho ibya mbere’ [ibitambo n’amaturo byatambwaga hakurikijwe Amategeko] kugira ngo ashyireho ibya kabiri. Ibyo yabikoze atanga ubuzima bwe ho igitambo.—Hb 10:1-10.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
Ni ryari “Ahera Cyane” hasutsweho amavuta, nk’uko byahanuwe muri Daniyeli 9:24?
Muri Daniyeli 9:24-27, havugwamo ubuhanuzi bwerekeranye no kuboneka kwa “Mesiya Umuyobozi” ari we Kristo. Ku bw’ibyo, kuba “Ahera Cyane” harasutsweho amavuta, ntibyerekeza ku gikorwa cyo gusuka amavuta Ahera Cyane h’urusengero rw’i Yerusalemu. Ahubwo, imvugo ngo “Ahera Cyane” yerekeza ku rusengero rw’Imana rwo mu ijuru, ni ukuvuga Ahera Cyane ho mu ijuru, mu rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova.—Abaheburayo 8:1-5; 9:2-10, 23.
Ni ryari urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka rwatangiye gukora? Reka turebe ibintu byabaye igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29. Kuva icyo gihe mu buzima bwe, Yesu yashohoje ubuhanuzi buvugwa muri Zaburi 40:6-8. Nyuma y’aho, intumwa Pawulo yagaragaje ko Yesu yari yarasenze Imana agira ati “ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri” (Abaheburayo 10:5). Yesu yari azi ko Imana ‘itashatse’ ko ibitambo by’amatungo bikomeza gutambirwa mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ahubwo, Yehova yari yarateguye umubiri utunganye wa Yesu kugira ngo uzatambweho igitambo. Mu kugaragaza ikifuzo cye kivuye ku mutima, Yesu yakomeje agira ati “dore ndaje, Mana (mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), nzanywe no gukora ibyo ushaka” (Abaheburayo 10:7). Hanyuma se, Yehova yabyakiriye ate? Ivanjiri ya Matayo igira iti: “Yesu amaze kubatizwa, uwo mwanya ava mu mazi: ijuru riramukingukira, abona umwuka w’Imana umanuka, usa n’inuma, umujyaho: maze ijwi rivugira mu ijuru riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’”—Matayo 3:16, 17.
Kuba Yehova Imana yaremeye ko umubiri wa Yesu utangwaho igitambo, byasobanuraga ko hari hashyizweho igicaniro gikomeye kurusha igicaniro nyagicaniro cyari mu rusengero rw’i Yerusalemu. Icyo cyari igicaniro cy’‘ugushaka kw’Imana,’ cyangwa gahunda yo kwemera igitambo cy’ubuzima bwa kimuntu bwa Yesu (Abaheburayo 10:10). Igihe Yesu yasukwagaho umwuka wera, byasobanuraga ko noneho Imana ishyizeho gahunda yose uko yakabaye y’urusengero rwayo rwo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, igihe Yesu yabatizwaga, ubuturo bw’Imana bwo mu ijuru bwasutsweho umwuka, cyangwa bwashyizwe ku ruhande, kugira ngo buzabe “Ahera Cyane” muri gahunda y’urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka.
9:27—Ni irihe sezerano ryakomeje kugira agaciro kuri benshi kugeza ku iherezo ry’icyumweru cya 70 k’imyaka cyangwa mu mwaka wa 36? Isezerano ry’amategeko ryakuweho mu mwaka wa 33 igihe Yesu yamanikwaga. Ariko kugira ngo isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu rirebana n’Abisirayeli kavukire rigumeho kandi rigire agaciro ndetse rigeze mu mwaka wa 36, Yehova yongereye igihe cyo gutonesha Abayahudi mu buryo bwihariye kubera ko bakomotse kuri Aburahamu. Isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu rirebana na “Isirayeli y’Imana” ryakomeje kugira agaciro.—Abagalatiya 3:7-9, 14-18, 29; 6:16.
9-15 Ukwakira
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | DANIYELI 10-12
“Yehova yavuze mbere y’igihe ibizaba ku bami”
Abami Babiri Bashyamiranye
5 Abami batatu ba mbere bari Kuro Mukuru, Cambyse wa II na Dariyo wa I. Kubera ko Bardiya (cyangwa wenda umuntu warwaniraga ubutegetsi witwaga Gaumata) yategetse amezi arindwi gusa, ubwo buhanuzi ntibwitaye kuri iyo ngoma ye yamaze igihe gito. Mu mwaka wa 490 Mbere ya Yesu, umwami wa gatatu witwaga Dariyo wa I yagerageje gutera u Bugiriki ku ncuro ya kabiri. Ariko kandi, Abaperesi baje kunesherezwa ahitwa i Marathon maze basubira muri Aziya Ntoya. N’ubwo Dariyo yakoze imyiteguro abyitondeye kugira ngo azongere gutera u Bugiriki, yapfuye atarabutera, nyuma y’imyaka ine. Ibyo byasigaye bireba umwana we Xerxès wa I ari na we wamusimbuye, aba umwami ‘wa kane.’ Uwo ni we Mwami Ahasuwerusi washakanye na Esiteri.—Esiteri 1:1; 2:15-17.
6 Koko rero, Xerxès wa I ‘yahagurukije ingabo ze zose kurwanya ubwami bw’u Bugiriki,’ ni ukuvuga za leta za Kigiriki zigenga zose hamwe. Hari igitabo cyavuze kiti “Xerxès yasunitswe n’ibyegera bye byarangwaga no kurarikira, agaba igitero aciye iy’ubutaka no mu mazi.” (The Medes and Persians—Conquerors and Diplomats.) Hérodote, umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki wo mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, yanditse avuga ko “nta kindi gitero kizwi cyigeze kimera nk’icyo.” Inkuru ye ivuga ko ingabo zirwanira mu mazi, “zose hamwe zageraga ku bantu 517.610. Abasirikare bigenza bageraga kuri 1.700.000; abagendera ku mafarashi bari 80.000; kuri abo hakaba hagomba kongerwaho n’Abarabu bagenderaga ku ngamiya, n’Abanyalibiya barwaniraga mu magare y’intambara, ngereranyije bakaba barageraga ku 20.000. Ku bw’ibyo rero, ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu mazi zose hamwe zageraga ku bantu 2.317.610.”
Abami Babiri Bashyamiranye
8 Wa mumarayika yagize ati “hazima umwami ukomeye, uzatege[ke]sha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye” (Daniyeli 11:3). Mu mwaka wa 336 Mbere ya Yesu, Alexandre wari ufite imyaka makumyabiri ‘yarimye’ aba umwami wa Macédoine. Yabaye “umwami ukomeye”—Alexandre le Grand (Alexandre Mukuru). Yasunitswe n’umugambi se Philippe wa II yari asanganywe, maze afata intara z’u Buperesi zari mu Burasirazuba bwo Hagati. Ingabo ze zari zigizwe n’abantu 47.000 zambutse uruzi rwa Ufurate na Tigre, zitatanya ingabo za Dariyo wa III zari zigizwe n’abantu 250.000 ahitwa i Gaugamèles. Ku bw’ibyo, Dariyo yarahunze hanyuma aza kwicwa, maze urutonde rw’abami b’Abaperesi rurangira rutyo. Icyo gihe, u Bugiriki bwahindutse ubutegetsi bw’igihangange bw’isi, maze Alexandre ‘atege[ke]sha imbaraga nyinshi, agenza uko yishakiye.’
Abami Babiri Bashyamiranye
11 Nyuma y’urupfu rwa Alexandre, ubwami bwe ‘bwagabanyijwe mu birere bine.’ Abagaba benshi b’ingabo ze basubiranyemo bapfa uturere bagendaga bikubira. Antigonus wa I, Umujenerali wari upfuye ijisho, yagerageje kwigarurira ubwami bwose bwa Alexandre. Ariko kandi, yaguye ku rugamba ahitwa Ipsus ho muri Phrygie. Mu mwaka wa 301 Mbere ya Yesu, bane mu bagaba b’ingabo ba Alexandre ni bo bayoboraga akarere kagari shebuja yari yarigaruriye. Cassandre yategekaga Macédoine n’u Bugiriki. Lysimaque yafashe Aziya Ntoya na Thrace. Séleucus wa I Nicator yari afite Mezopotamiya na Siriya. Naho Ptolémée Lagus we yafashe Misiri na Palesitina. Byagenze nk’uko ijambo ry’ubuhanuzi ryari ryarabivuze, ubwami bugari bwa Alexandre bugabanywamo ubwami bune bwa Kigiriki.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
w13 15/7 13 par. 16, ibisobanuro by’inyongera
“Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”
Muri Daniyeli 12:3 havuga ko “abafite ubushishozi [ni ukuvuga Abakristo basutsweho umwuka] bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure.” Ibyo babikora bifatanya mu murimo wo kubwiriza mu gihe bakiri ku isi. Icyakora, muri Matayo 13:43 herekeza ku gihe bazarabagirana mu Bwami bwo mu ijuru. Mu bihe byashize, twumvaga ko iyo mirongo y’Ibyanditswe yombi yerekeza ku murimo wo kubwiriza.
Yehova asezeranya Daniyeli ingororano ihebuje
18 Igitabo cya Daniyeli gisozwa na rimwe mu masezerano ahebuje kurusha ayandi yose Imana yahaye abantu. Umumarayika wa Yehova yabwiye Daniyeli ati “uzahagarara mu mugabane wawe, iyo minsi nishira.” Ni iki uwo mumarayika yashakaga kuvuga? Kubera ko ‘kuruhuka’ yari amaze kwerekezaho byavugaga gupfa, isezerano ry’uko igihe runaka nyuma y’aho Daniyeli yari ‘kuzahagarara’ ryashoboraga gusobanura ikintu kimwe gusa—ni ukuvuga kuzuka! Mu by’ukuri, abahanga bamwe na bamwe bemeje ko muri Daniyeli igice cya 12 ari ho ha mbere havuzwe umuzuko mu buryo bugaragara mu Byanditswe bya Giheburayo (Daniyeli 12:2). Ariko kandi, baba bibeshya. Daniyeli yari asobanukiwe neza ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko.
16-22 Ukwakira
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | HOSEYA 1–7
“Ese ugira urukundo rudahemuka nk’urwa Yehova?”
Jya ureka “itegeko ry’ineza yuje urukundo” ririnde ururimi rwawe
18 Urukundo rudahemuka rwagombye kugaragarira mu mishyikirano tugirana n’abasenga Yehova. Nubwo twaba turi mu mimerere igoranye, ururimi rwacu ntirwagombye kureka gukurikiza itegeko ry’ineza yuje urukundo. Igihe ineza yuje urukundo y’Abisirayeli yabaga nk’“ikime gitonyorotse hakiri kare” byababaje Yehova (Hos 6:4, 6). Ariko kandi, Yehova yishimira ineza yuje urukundo tugaragaza buri gihe. Reka dusuzume uko aha imigisha abakomeza kuyigaragaza.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hoseya
6:6. Kugira akamenyero ko gukora ibyaha ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu adakunda Imana mu buryo burangwa n’ubudahemuka. Uko ibitambo byo mu buryo bw’umwuka dutamba byaba bingana kose ntibishobora gusimbura urwo rukundo.
Kuba wumvira, Yehova abiha agaciro
7 Tukizirikana ibyo, twibuke ko mu gihe cyashize Yehova yahishuriye ubwoko bwe bwa kera ko kumvira byari bifite agaciro cyane kuruta ibitambo by’amatungo (Imigani 21:3, 27; Hoseya 6:6; Matayo 12:7). Kuki byari bimeze bityo kandi Yehova ari we wari warategetse ubwoko bwe kumutura ibitambo? None se ni iki cyateraga umuntu gutamba igitambo? Ese yabikoreraga gushimisha Imana? Cyangwa kwari ugukurikiza umuhango runaka gusa? Niba umugaragu w’Imana ashaka koko kuyishimisha, azakora uko ashoboye yumvire ibyo imusaba byose. Imana ntikeneye ibitambo by’amatungo, ariko kumvira kwacu ni ikintu gifite agaciro dushobora kuyiha.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hoseya
1:7—Ni ryari Yehova yababariye inzu ya Yuda kandi akayikiza? Ibyo byasohoye mu mwaka wa 732 Mbere ya Yesu, ku ngoma y’Umwami Hezekiya. Icyo gihe, Yehova yashoje ubushotoranyi Abashuri bagiriraga Yerusalemu, igihe Marayika umwe gusa yicaga ingabo z’Abashuri 185.000 mu ijoro rimwe (2 Abami 19:34, 35). Ni muri ubwo buryo Yehova yarokoye Yuda adakoresheje “umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi,” ahubwo akoresheje umumarayika.
Ubuhanuzi bwa Hoseya budufasha kugendana n’Imana
16 Nanone, Imana yashohoje isezerano rigira riti ‘uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryama amahoro’ (Hoseya 2:18). Abayahudi basigaye basubiye mu gihugu cyabo babayeho mu mahoro, badatinya inyamaswa. Ubwo buhanuzi bwongeye gusohora mu mwaka wa 1919, ubwo Abisirayeli basigaye bo mu buryo bw’umwuka bavanwaga mu bubata bwa ‘Babuloni Ikomeye,’ ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Ubu bafite amahoro kandi bo na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Nta mico ya kinyamaswa irangwa muri abo Bakristo b’ukuri.—Ibyahishuwe 14:8; Yesaya 11:6-9; Abagalatiya 6:16.
g05 8/9 12 par. 2
Amahoro azaganza ku isi hose
Abazaba batuye ku isi bazunga ubumwe, kuko Imana izigisha abayoboke bayo kwita ku mubumbe w’isi. Nanone Imana izatuma inyamaswa zose z’inkazi zibana amahoro n’abantu, kandi bazitegeke.—Hoseya 2:18; Intangiriro 1:26-28; Yesaya 11:6-8.
23-29 Ukwakira
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | HOSEYA 8-14
“Jya uha Yehova ibyiza kuruta ibindi” (Hoseya 14:2)
Duture ibitambo bishimisha Imana
Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko ishimwe ryacu ari nk’igitambo dutura Yehova. Umuhanuzi Hoseya yakoresheje amagambo agira ati “ibimasa bikiri bito by’iminwa yacu,” agaragaza ko Imana ibona ko kuyisingiza dukoresheje iminwa yacu ari bimwe mu bitambo byiza kuruta ibindi byose dushobora kuyiha (Hoseya 14:2). Intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo b’Abaheburayo agira ati “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Ubu, Abahamya ba Yehova barakorana ishyaka cyane mu kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Barimo baratura Imana ibitambo by’ishimwe, amanywa n’ijoro, ku isi yose.—Ibyahishuwe 7:15.
Kwemerwa n’Imana biyobora ku buzima bw’iteka
15 Ikimasa ni ryo ryari itungo rihenze cyane Umwisirayeli yashoboraga gutambira Yehova. Ku bw’ibyo, “ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu,” byerekeza ku magambo avuye ku mutima kandi twabanje gutekerezaho neza, tuvuga dusingiza Imana y’ukuri. Yehova yabonaga ate abamutambiraga ibyo bitambo? Yaravuze ati “nzabakunda ku bushake bwanjye” (Hos 14:4). Yehova yababariye abantu bamutambiraga ibitambo nk’ibyo, arabemera kandi abagira incuti ze.
Korera Yehova uhuje n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru
11 Nanone muri Hoseya 14:9 hatugaragariza inyungu zo kugendera ku mahame atunganye. Hari imigisha n’inyungu bibonerwa mu gukurikiza ibyo Imana idusaba. Kubera ko ari Umuremyi azi uko turemwe. Ibyo atwitezeho ni ibitugirira umumaro. Kugira ngo dutange urugero rw’imishyikirano dufitanye n’Imana, dushobora gutekereza ku modoka n’uwayikoze. Uwakoze imodoka aba azi ibiyigize n’uko iteranyijwe. Aba azi ko imodoka ikenera guhindurirwa amavuta buri gihe. Byagenda bite uramutse wirengagije iryo hame, wenda utekereza ko ubwo imodoka igenda nta kibazo? Mu gihe gito cyane, imodoka yahura n’ikibazo; moteri yakwangirika ubundi igahagarara. Ibyo ni na ko bimeze ku bantu. Umuremyi wacu yaduhaye amategeko. Iyo tuyakurikije ni twe bigirira akamaro (Yesaya 48:17, 18). Iyo dusobanukiwe ko bitugirira akamaro, biduha indi mpamvu yo kubaho mu buryo buhuje n’amahame ye kandi tugakurikiza amategeko ye.—Zaburi 112:1.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Inzira z’Uwiteka ziratunganye”
7 Niba dusenga Yehova nta buryarya kandi mu buryo bukiranuka, azatugaragariza ineza ye yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka. Abisirayeli bari barayobye barabwiwe ngo “mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.”—Hoseya 10:12.
Bari bategereje Mesiya
10 Kimwe n’Abisirayeli, Mesiya yari guhamagarwa akava muri Egiputa (Hos 11:1). Mbere y’uko Herode atanga itegeko ryo kwica abana b’abahungu, umumarayika yategetse ko Yozefu, Mariya na Yesu bajya muri Egiputa. Bagumyeyo “kugeza igihe Herode yapfiriye, kugira ngo ibyo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we [Hoseya] bisohore, ngo ‘nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa’” (Mat 2:13-15). Birumvikana ko Yesu atari kugira icyo akora kugira ngo ibintu byari byarahanuwe ku birebana n’ivuka rye n’ibyamubayeho akiri umwana, bisohore.
30 Ukwakira–5 Ugushyingo
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOWELI 1-3
“Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura” (Yoweli 2:28, 29)
“Ibitangaza by’Imana” byatumye bagira icyo bakora
4 Abigishwa bamaze guhabwa umwuka wera, bahise batangira kugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bantu b’i Yerusalemu, bahereye ku mbaga y’abantu yari iri aho muri icyo gitondo cyo ku munsi wa Pentekote. Umurimo wo kubwiriza bakoze wasohoje ubuhanuzi bukomeye, bwari bwaranditswe na Yoweli, mwene Petuweli, mu binyejana umunani mbere y’aho, bugira buti “nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi . . . uwo munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba, utaraza.”—Yoweli 1:1; 2:28, 29, 31; Ibyakozwe 2:17, 18, 20.
5 Mbese, ibyo byaba byarasobanuraga ko Imana yari gushyiraho abandi bahanuzi bashya, abagabo n’abagore, bari kuba bameze nka Dawidi, Yoweli na Debora, maze bagahanura ibintu byari kuba mu gihe cyari kuza? Oya rwose. ‘Abahungu n’abakobwa, abagaragu n’abaja’ b’Abakristo, bari guhanura mu buryo bw’uko umwuka wa Yehova wari gutuma bamamaza “ibitangaza by’Imana,” ibyo yari yarakoze ndetse n’ibyo yari kuzakora. Bityo bari kuba abavugizi b’Isumbabyose. Ariko se, ya mbaga y’abantu yakoze iki?—Abaheburayo 1:1, 2.
“Nimutangaze Ibi Bikurikira Mu Mahanga”
4 Tekereza kuri icyo kibazo mu bundi buryo. Yehova Imana yabwiye umuhanuzi Yoweli ko hari igihe abantu b’ingeri zose bari ‘guhanura,’ agira ati “nyuma yaho nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abasaza banyu bazarota. Abasore banyu bazerekwa” (Yoweli 2:28-32). Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yahuje uwo murongo no gusukwa k’umwuka wera ku bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru muri Yerusalemu, hamwe n’umurimo wo gutangaza “ibitangaza by’Imana” bakoze nyuma yaho (Ibyakozwe 1:12-14; 2:1-4, 11, 14-21). Noneho tekereza iki gihe turimo. Ubuhanuzi bwa Yoweli bwagize isohozwa ryagutse guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Abakristo basutsweho umwuka, abagabo n’abagore, abakuru n’abato, bose batangiye “guhanura,” ni ukuvuga gutangaza “ibitangaza by’Imana,” hakubiyemo n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ubu bwamaze kwimikwa mu ijuru.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yoweli n’icya Amosi
2:32—‘Kwambaza izina’ rya Yehova bisobanura iki? Kwambaza izina ry’Imana bisobanura kumenya iryo zina, kuryubaha mu buryo bwimbitse, kwishingikiriza kuri nyir’iryo zina ndetse no kumwiringira.—Abaroma 10:13, 14.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
2:12, 13. Kwicuza by’ukuri byagombye kuba biturutse ku mutima. Bikubiyemo ‘gutanyura imitima yacu,’ si ‘ugutanyura imyenda yacu’ y’inyuma.’
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yoweli n’icya Amosi
3:14—“Ikibaya cy’imanza ni iki?” Ni ahantu h’ikigereranyo Imana izasohoreza imanza zayo. Mu gihe cy’Umwami Yehoshafati w’u Buyuda, izina rye rikaba risobanurwa ngo “Yehova ni Umucamanza,” Imana yabohoye u Buyuda ibukiza amahanga yari abukikije. Ibyo yabikoze igihe yatumaga ingabo z’ayo mahanga zisubiranamo. Bityo rero, aho hantu nanone hitwa ‘igikombe cya Yehoshafati’ (Yoweli 3:2, 12). Muri iki gihe, icyo gikombe ni ahantu h’ikigereranyo Yehova azamenagurira amahanga nk’uwengesha ibirenge mu muvure w’inzabibu.—Ibyahishuwe 19:15