ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Kanama p. 3
  • Mwibuke umugore wa Loti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwibuke umugore wa Loti
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Mwibuke umugore wa Loti
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umugore wa Loti areba inyuma
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Navukiye mu bukene, none nsazanye ubukire
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ntukarebe ‘ibintu wasize inyuma’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Kanama p. 3
Umugore wa Loti yarebye ibyo yari asize i Sodomu ahinduka inkingi y’umunyu

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Mwibuke umugore wa Loti

Kuki umugore wa Loti yarebye inyuma igihe bavaga i Sodomu? Bibiliya nta cyo ibivugaho (It 19:17, 26). Ariko ibivugwa muri Luka 17:31, 32 bigaragaza ko ashobora kuba yarifuje ibintu yasize inyuma. Ni irihe somo twavana ku mugore wa Loti? Ntitwagombye kwemera ko gushaka ubutunzi biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Mt 6:33). Yesu yavuze ko tudashobora “kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mt 6:24). Ariko se twakora iki niba gushaka ubutunzi bitangiye kubangamira gahunda z’iby’umwuka? Dushobora gusenga Yehova kugira ngo aduhe ubwenge bwo kumenya ibyo dukwiriye kunonosora kandi aduhe ubutwari n’imbaraga zo kubikora.

MUSUBIZE IBI BIBAZO BISHINGIYE KURI VIDEWO IVUGA NGO: “MWIBUKE UMUGORE WA LOTI”:

  • Anna ari ku kazi; Gloria na nyirarume; Brian na Gloria basengera hamwe

    Nagaragaza nte ko ‘nibuka umugore wa Loti’?

    Kuba abantu barashyiraga urutoto kuri Gloria ngo ashake amafaranga menshi, byahinduye bite imitekerereze ye, ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga?

  • Ibyabaye ku mugore wa Loti byadufasha bite muri iki gihe?

  • Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byafashije bite Joe n’umuryango we?

  • Ni mu buhe buryo abakoranaga na Ana batumye atangira gucogora mu buryo bw’umwuka?

  • Kuki ari ngombwa kugira ubutwari mu gihe hari abaduhatira gushyira imbere ibyo gushaka amafaranga?

  • Ni iki Brian na Gloria bakoze ngo bongere gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere?

  • Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagaragajwe muri iyi videwo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze