ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr18 Ugushyingo pp. 1-7
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
  • Udutwe duto
  • 5-11 UGUSHYINGO
  • 12-18 UGUSHYINGO
  • 19-25 UGUSHYINGO
  • 26 UGUSHYINGO–2 UKUBOZA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
mwbr18 Ugushyingo pp. 1-7

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

5-11 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 20-21

“Urankunda kurusha aya?”

nwtsty, ibisobanuro, Yh 21:15, 17

Yesu abaza Simoni Petero: Icyo kiganiro Yesu yagiranye na Petero cyabaye nyuma gato y’uko Petero amwihakanye inshuro eshatu. Yesu yabajije Petero inshuro eshatu zose ko amukunda ku buryo Petero yumvise ‘ababaye’ (Yh 21:17). Mu nkuru Yohana yanditse iri muri Yh 21:15-17, yakoresheje inshinga ebyiri z’Ikigiriki: a·ga·paʹo, na phi·leʹo, zose zihindurwamo urukundo. Yesu yabajije Petero inshuro eshatu zose ati: “Urankunda?” Izo nshuro zose Petero yashubije Yesu ko ‘amukunda.’ Yesu yagaragaje ko urwo rukundo ari rwo rwari gutuma Petero ‘aragira’ abigishwa be, ari bo yagereranyije n’“abana b’intama,” kandi akabagaburira mu buryo bw’umwuka (Yh 21:16, 17; 1Pt 5:1-3). Petero yagaragaje inshuro eshatu ko akunda Yesu, hanyuma Yesu amuha inshingano yo kuragira intama ze. Ibyo byagaragaje ko Yesu yari yarababariye Petero wari waramwihakanye inshuro eshatu.

Urankunda kurusha aya?: Hari igihe ayo magambo ngo: “Kurusha aya” ahindurwa mu buryo butandukanye. Hari abumva ko yagombye guhindurwamo ngo: “Urankunda kurusha uko ukunda abandi bigishwa?” cyangwa ngo: “Urankunda kuruta uko abandi bigishwa bankunda?” Icyakora uko bigaragara iyo mvugo yerekeza ku mafi bari bamaze kuroba cyangwa ku bindi bintu bifitanye isano n’umwuga w’uburobyi. Muri make ni nk’aho yashakaga kumubwira ati: “Urankunda kurusha uko ukunda ubutunzi? Niba ari byo gaburira abana b’intama banjye.” Byari bikwiriye ko Yesu abaza Petero icyo kibazo ukurikije ibyari byaramubayeho. Nubwo yari mu ntumwa za mbere Yesu yatoranyije (Yh 1:35-42), ntiyahise atangira kugendana na Yesu igihe cyose. Ahubwo yasubiye kuroba. Amezi make nyuma yaho Yesu yasabye Petero kureka uwo mwuga akaba ‘umurobyi w’abantu’ (Mt 4:18-20; Lk 5:1-11). Nanone nyuma gato y’urupfu rwa Yesu, Petero yavuze ko agiye kwisubirira kuroba, nuko n’izindi ntumwa ziramukurikira (Yh 21:2, 3). Ubwo rero, birashoboka ko Yesu yifuzaga ko Petero afata umwanzuro. Ese yari gukomeza umwuga we wo kuroba, akaba ari wo ashyira mu mwanya wa mbere, cyangwa yari gushyira mu mwanya wa mbere umurimo wo kugaburira abana b’intama ba Yesu, cyangwa abigishwa be?—Yoh 21:4-8.

ubwa gatatu: Petero yihakanye Yesu inshuro eshatu. Ubwo rero, Yesu na we yamuhaye uburyo bwo kwemeza ko amukunda inshuro eshatu zose. Petero amaze kubikora, Yesu yamusabye kugaragaza ko amukunda ashyira umurimo wera mu mwanya wa mbere. Petero yari gufatanya n’abandi bavandimwe bari bafite inshingano maze bakagaburira umukumbi wa Kristo ugizwe n’abigishwa b’indahemuka, bakawukomeza kandi bakawuragira. Nubwo abo bigishwa bari kuba barasutsweho umwuka, bari bagikeneye kugaburirwa mu buryo bw’umwuka.—Lk 22:32.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Yh 20:17

reka kungundira: Inshinga y’Ikigiriki haʹpto·mai ishobora gusobanura “gukora ku kintu” cyangwa “kukigundira” cyangwa se “kukizirikaho.” Hari Bibiliya zihindura ayo magambo ya Yesu ngo: “Ntunkoreho.” Icyakora, Yesu ntiyangaga ko Mariya Magadalena amukoraho, kuko atigeze yanga ko abandi bagore bamubonye amaze kuzuka “bamukora ku birenge” (Mt 28:9). Ahubwo birashoboka ko Mariya Magadalena yatinyaga ko Yesu yaba agiye gusubira mu ijuru. Kubera ko yifuzaga cyane kuba hamwe na Yesu, yaramufashe aramukomeza kugira ngo atagenda. Kugira ngo Yesu amwizeze ko atagiye kugenda, yamusabye kutamugundira ahubwo akajya kubwira abigishwa be ko yazutse.

nwtsty, ibisobanuro, Yh 20:28

Mwami wanjye, Mana yanjye!: Hari abahanga bavuga ko iyo ari imvugo igaragaza ko umuntu atangaye ariko ikaba itarerekezwaga kuri Yesu, ahubwo yarerekezwaga kuri Se. Abandi bo bavuga ko mu mu mwandiko w’umwimerere w’Ikigiriki ayo magambo yerekezwaga kuri Yesu. Ariko nubwo ibyo byaba ari ukuri, iyo mvugo ngo: “Mwami wanjye, Mana yanjye” yumvikana neza iyo umuntu asobanukiwe neza Ibyanditswe. Nta mpamvu yatuma twumva ko Tomasi yashakaga kuvuga ko Yesu yari Imana Ishoborabyose, bitewe n’uko Yesu yari yabanje kubwira abigishwa ngo: “Ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So, no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” (Reba ibisobanuro, Yh 20:17.) Tomasi yari yarumvise Yesu asenga “Se” amwita “Imana y’ukuri yonyine” (Yh 17:1-3). Ubwo rero, Tomasi ashobora kuba yarabwiye Yesu ngo: “Mana yanjye,” abitewe n’impamvu zikurikira: Yabonaga ko Yesu ari “imana” nubwo atari Imana Ishoborabyose. (Reba ibisobanuro Yh 1:1.) Cyangwa se ashobora kuba yarabivuze nk’uko n’abandi bagaragu b’Imana babibwiraga abamarayika ba Yehova mu gihe yabaga ababatumyeho, nk’uko bigaragara mu nkuru zo mu Byanditswe by’Igiheburayo. Tomasi ashobora kuba yari azi inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu umwanditsi wa Bibiliya cyangwa abandi bantu, bavuganye n’umumarayika wari utumwe na Yehova, bakamuvugisha nk’abavugisha Yehova ubwe. (Gereranya na It 16:7-11, 13; 18:1-5, 22-33; 32:24-30; Abc 6:11-15; 13:20-22.) Bityo rero, Tomasi ashobora kuba yarabwiye Yesu ngo: “Mana yanjye” ashaka kugaragaza ko Yesu yari ahagarariye Imana y’ukuri, akaba n’umuvugizi wayo.

12-18 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 1-3

“Umwuka wera usukwa ku itorero rya gikristo”

w86-F 1/12 29 par. 4-5, 7

Impano zatumye abantu bishima

Itorero rya gikristo rigitangira mu mwaka wa 33, abigishwa bashya bagera ku 3.000 barabatijwe, kandi icyo gihe ‘basaranganyaga ibyo bari bafite bagasangira ibyokurya kandi bagasenga.’ Kuki babigenje batyo? Kubera ko bari bakiri bashya, bifuzaga ‘gukomeza gushishikarira inyigisho z’intumwa’ kugira ngo zikomeze ukwizera kwabo.’—Ibk 2:41, 42.

Abayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi, bari baraje i Yerusalemu badateganya kuhatinda, ahubwo bashaka kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote gusa. Ariko abahindutse Abakristo icyo gihe bifuje kuhatinda kugira ngo bamenye byinshi, bityo bakomeze ukwizera kwabo. Ibyo rero byatumye hakenerwa ibyokurya n’amacumbi. Hari abashyitsi batari bafite amafaranga ahagije yo kugura ibyo bari bakeneye mu gihe abandi bo bari bafite ibibasagutse. Ubwo rero Abakristo batangiye gusaranganya ibyo bari bafite kugira ngo buri wese abone ibyo yari akeneye.—Ibk 2:43-47.

Abagurishaga amasambu n’abazanaga ibyabo kugira ngo basangire n’abandi, bose babikoraga ku bushake. Nta wahatirwaga gutanga cyangwa kugurisha ibye, kandi nta nubwo byari ugushishikariza abantu kuba abakene. Nanone iyo gahunda ntiyari igamije gutuma abakire bagurisha ibyabo byose ngo basigare ari abakene. Ahubwo bagiriye impuhwe abo bahuje ukwizera, bagurisha amasambu yabo maze batanga imfashanyo kugira ngo ibyari bikenewe biboneke bityo bashyigikire umurimo wo kubwiriza.—Gereranya na 2 Abakorinto 8:12-15.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2-F 25 par. 2

Yesu Kristo

“Umukozi Mukuru uhesha ubuzima.” Yesu Kristo yatanze ubuzima bwe butunganye atubera igitambo kugira ngo agaragaze ubuntu butagereranywa bwa Se. Ibyo byatumye Yesu yunga ubumwe n’abigishwa be bazategekana na we mu bwami bwo mu ijuru, kandi binatuma hategurwa abazaba abayoboke b’Ubwami bwe hano ku isi (Mt 6:10; Yh 3:16; Ef 1:7; Hb 2:5). Ibyo bituma yitwa “Umukozi Mukuru uhesha ubuzima” abantu bose (Ibk 3:15). Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ryerekeza mbere na mbere ku “mutware mukuru,” rikaba rimeze nk’iryakoreshejwe ryerekeza kuri Mose wari “umutware” muri Isirayeli (Ibk 7:27, 35).

cl 265 par. 14

Imana ‘Yiteguye Kubabarira’

14 Nanone imbabazi za Yehova zigaragazwa mu Byakozwe 3:19, hagira hati ‘mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe.’ Iyo nteruro ya nyuma ihindurwa ivanywe mu nshinga y’Ikigiriki ishobora gusobanurwa ngo “kuvanaho burundu, . . . gusiba cyangwa kurimbura.” Dukurikije intiti zimwe na zimwe, igitekerezo cyagaragajwe ni igihereranye no gusiba inyandiko yandikishijwe intoki. Ni gute ibyo byashobokaga? Wino yari isanzwe ikoreshwa mu bihe bya kera, yari uruvange rwa karuboni, amariragege hamwe n’amazi. Iyo wabaga ukimara kwandikisha iyo wino, washoboraga gufata igifufuma gitose maze ugahanagura ibyo wabaga wanditse. Urwo ni urugero rwiza cyane rugaragaza imbabazi za Yehova. Iyo atubabariye ibyaha byacu, ni nk’aho yagafashe igifufuma maze akabihanagura.

19-25 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 4-5

“Bakomeje kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga”

w08 1/9 15, agasanduku

Byavuye mu magambo biba inyandiko zera—Abakristo ba mbere n’inyandiko

Ese intumwa zari abantu batize?

Igihe abatware n’abakuru b’i Yerusalemu ‘babonaga ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bakamenya ko ari abantu batize bo muri rubanda rusanzwe, baratangaye’ (Ibyakozwe 4:13). Ariko se koko intumwa zari abantu batize? Ku birebana n’ibyo, hari igitabo cyagize kiti “birashoboka ko ayo magambo atagomba gufatwa uko yakabaye ngo twumve ko Petero [na Yohana] batize, bityo bakaba batarashoboraga gusoma no kwandika. Ahubwo agaragaza itandukaniro ryo mu rwego rw’imibereho ryari hagati y’izo ntumwa n’abaziburanyaga.”

w08 15/5 30 par. 6

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa

4:13—Ese Petero na Yohana bari abantu batari bazi gusoma no kwandika? Oya. Biswe abantu “batize bo muri rubanda rusanzwe,” kuko batari barize amashuri ya ba rabi yatozaga abantu iby’idini.

it-1-F 141 par. 1

Intumwa

Umurimo mu itorero rya gikristo. Igihe intumwa za Yesu zasukwagaho umwuka wera kuri Pentekote, byarazikomeje cyane. Ibice bitanu bibanza by’igitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa, bigaragaza ko intumwa za Yesu zagize ubutwari maze zitangaza ubutumwa bwiza zishize amanga kandi zivuga ko Yesu yazutse nubwo abategetsi bazifunze, bakazikubita kandi bakazikangisha kuzica. Nyuma gato ya Pentekote, izo ntumwa ziyobowe n’umwuka wera zageze kuri byinshi, kuko abari bagize itorero rya gikristo biyongereye mu buryo bwihuse (Ibk 2:41; 4:4). Babanje gukorera umurimo i Yerusalemu, nyuma bajya i Samariya, nyuma yaho umurimo ugera no mu tundi turere tw’isi.—Ibk 5:42; 6:7; 8:5-17, 25; 1:8.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2-F 591 par. 2

Ibuye rikomeza umutwe w’imfuruka

Muri Zaburi ya 118:22 havuga ko ibuye abubatsi banze, ari ryo ryabaye “irikomeza umutwe w’imfuruka” (mu Giheburayo, roʼsh pin·nahʹ). Yesu yasubiyemo ayo magambo kandi yiyerekezaho ubwo buhanuzi avuga ko ari we ‘buye rikomeza umutwe w’imfuruka’ (mu Kigiriki ke·pha·leʹ go·niʹas, umutwe w’imfuruka) (Mt 21:42; Mr 12:10, 11; Lk 20:17). Kimwe n’uko ibuye riri hejuru y’ayandi riba rigaragara, ni na ko Yesu Kristo ari we buye risumba ayandi ry’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rugereranya Abakristo basutsweho umwuka. Petero na we yavuze ko ibivugwa muri Zaburi ya 118 byerekeza kuri Kristo, avuga ko ari we “buye” abubatsi babonye ko ridafite umumaro ariko Imana ikaritoranya ikarigira “irikomeza umutwe w’imfuruka.”—Ibk 4:8-12; nanone reba muri 1Pt 2:4-7.

w13 1/3 15 par. 4

Petero na Ananiya barabeshye—Icyo bitwigisha

Ananiya n’umugore we na bo bagurishije igice cy’isambu yabo kugira ngo babone amafaranga yo gutunga abantu bari bamaze kubatizwa. Igihe Ananiya yazaniraga intumwa amafaranga, yavuze ko nta yandi asigaranye. Ariko yarabeshyaga. Imana yafashije Petero kubitahura. Petero yabwiye Ananiya ati “si abantu wabeshye, ahubwo ni Imana.” Akivuga atyo, Ananiya yahise yikubita hasi arapfa. Nyuma y’amasaha nk’atatu, umugore we yarinjiye. Kubera ko atari azi uko byagendekeye umugabo we, na we yarabeshye ahita yitura hasi arapfa.

26 UGUSHYINGO–2 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 6-8

“Itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa ryarageragejwe”

bt 41-42 par. 17

“Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi”

17 Itorero ryari rimaze igihe gito rivutse ryari ryugarijwe n’akaga gafifitse kariturutsemo. Ako kaga kari akahe? Abenshi mu bigishwa babatijwe bari abashyitsi bari baje i Yerusalemu kandi bifuzaga kumenya byinshi mbere yo gusubira iwabo. Abigishwa bari batuye i Yerusalemu batanze impano ku bushake kugira ngo abo bigishwa babone ibyokurya n’ibindi bintu bakeneraga (Ibyak 2:44-46; 4:34-37). Icyo gihe havutse ikibazo cyasabaga ubwitonzi. “Mu igabagabanya ry’ibyokurya bya buri munsi,” abapfakazi bavugaga ikigiriki ‘barirengagizwaga’ (Ibyak 6:1). Ariko abapfakazi bavugaga igiheburayo bo ntibirengagizwaga. Uko bigaragara icyo kibazo cyari gishingiye ku ivangura, kandi cyashoboraga guteza amacakubiri akomeye.

bt 42 par. 18

“Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi”

18 Intumwa zari zigize inteko nyobozi y’iryo torero ryagendaga ryaguka, zabonye ko bitari kuba bikwiriye ko ‘zireka ijambo ry’Imana ngo zijye kugabura ibyokurya’ (Ibyak 6:2). Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, intumwa zabwiye abigishwa gushaka abagabo barindwi “buzuye umwuka n’ubwenge” kugira ngo zibashinge uwo “murimo wa ngombwa” (Ibyak 6:3). Hari hakenewe abagabo bashoboye kubera ko uwo murimo ushobora kuba utari ukubiyemo gutanga ibyokurya gusa, ahubwo wari ukubiyemo no gucunga amafaranga, kugura ibikenewe no kwandika ibintu byose babyitondeye. Abagabo batoranyijwe bose bari bafite amazina y’ikigiriki, ibyo bikaba byari butume bemerwa n’abapfakazi bababaye. Intumwa zimaze gusuzuma abantu zari zashyikirijwe kandi zigasenga, zashyizeho abagabo barindwi bo kwita kuri uwo “murimo wa ngombwa.”

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

bt 45 par. 2

‘Sitefano yari yuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo’

2 Icyo gihe hari ikintu kidasanzwe cyagaragaye mu maso ha Sitefano. Abacamanza bamuhanze amaso, maze babona mu maso he hameze “nko mu maso h’umumarayika” (Ibyak 6:15). Abamarayika batangaza ubutumwa bwa Yehova Imana, bityo bafite impamvu yumvikana yo kutagira ubwoba, bagatuza kandi bakaba abanyamahoro. Uko ni ko Sitefano yari ameze, kandi n’abo bacamanza bari buzuye urwango barabyiboneraga. Ni iki cyatumye akomeza gutuza?

bt 58 par. 16

Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo”

16 Muri iki gihe, Abakristo bakora umurimo nk’uwo Filipo yakoze. Akenshi, bashobora kubwiriza mu buryo bufatiweho abantu bahura na bo, wenda nk’igihe bari ku rugendo. Mu mimerere imwe n’imwe, byagiye bigaragara ko kuba bahura n’abantu bafite imitima itaryarya atari ibintu bipfa kwikora gusa. Ibyo ntibitangaje kubera ko Bibiliya igaragaza neza ko abamarayika ari bo bayobora umurimo wo kubwiriza, kugira ngo ubutumwa bwiza bushobore kugera mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyah 14:6). Kuba umurimo wo kubwiriza uyobowe n’abamarayika bihuje neza n’ibyo Yesu yari yaravuze. Mu mugani wa Yesu w’urumamfu mu ngano, yavuze ko mu gihe cy’isarura, ni ukuvuga mu gihe cy’imperuka, ‘abasaruzi bari kuba ari abamarayika.’ Yongeyeho ko ibyo biremwa by’umwuka byari ‘gukusanyiriza hamwe ibintu byose bisitaza, n’abantu bose bakora ibyo kwica amategeko, bakabikura mu bwami bwe’ (Mat 13:37-41). Nanone muri icyo gihe, abamarayika bagombaga gukusanya abari kuzaba abaragwa b’Ubwami mu ijuru, hagakurikiraho “imbaga y’abantu” bagize “izindi ntama,” ari bo Yehova yifuza kurehereza mu muteguro we.—Ibyah 7:9; Yoh 6:44, 65; 10:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze