Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
3-9 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAGALATIYA 4-6
“‘Ibintu bifite ikindi bigereranya’ bidufitiye akamaro”
it-1-F 56 par. 1
Hagari
Intumwa Pawulo yagaragaje ko mu bintu bifite icyo bigereranya, Hagari yagereranyaga ishyanga rya Isirayeli. Iryo shyanga ryagiranye na Yehova isezerano ry’amategeko ku Musozi wa Sinayi, ni ukuvuga isezerano ryabyaye “abana bavukira mu bubata.” Kubera ko abagize iryo shyanga bakoze icyaha bananiwe kubahiriza ibyari bikubiye muri iryo sezerano. Igihe Isirayeli yari ikigendera kuri iryo sezerano, ntiyigeze igira umudendezo, ahubwo yaciriweho iteka ry’urupfu, kuko yari imbata (Yh 8:34; Rm 8:1-3). Yerusalemu yo mu gihe cya Pawulo ifite aho ihuriye na Hagari, bitewe n’uko yari ihagarariye ishyanga rya Isirayeli, yo n’abana bayo bisanze mu bubata. Icyakora Abakristo babyawe binyuze ku mwuka bo ni abana ba “Yerusalemu yo hejuru,” ni ukuvuga umugore w’Imana w’ikigereranyo. Iyo Yerusalemu ntiyigeze ijya mu bubata. Igereranywa na Sara kuko yari umugore ufite umudendezo. Nk’uko Isaka yatotejwe na Ishimayeli, ni na ko abana ba “Yerusalemu yo hejuru” babatuwe n’Umwana, batotejwe n’abana ba Yerusalemu yari mu bubata. Kuba Hagari n’umuhungu we barirukanwe, bigereranya ukuntu Yehova yanze ishyanga rya Isirayeli.—Gl 4:21-31; reba nanone Yh 8:31-40.
Izere Ubwami mu buryo bwuzuye
11 Isezerano rya Aburahamu ryasohoye bwa mbere igihe abamukomokagaho baragwaga Igihugu cy’Isezerano. Ariko Ibyanditswe bigaragaza ko iryo sezerano ryari kugira irindi sohozwa ryo mu buryo bw’umwuka (Gal 4:22-25). Nk’uko intumwa Pawulo yabisobanuye ahumekewe, muri iryo sohozwa rikomeye kurushaho, igice cy’ibanze cy’urubyaro rwa Aburahamu ni Kristo, naho igice cya kabiri kikaba kigizwe n’Abakristo 144.000 basutsweho umwuka (Gal 3:16, 29; Ibyah 5:9, 10; 14:1, 4). Umugore wibarutse urwo rubyaro ni “Yerusalemu yo hejuru,” ari yo gice cyo mu ijuru cy’umuteguro w’Imana, kigizwe n’ibiremwa by’umwuka by’indahemuka (Gal 4:26, 31). Nk’uko isezerano rya Aburahamu ryabigaragaje, urubyaro rw’umugore rwari guhesha abantu imigisha.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese wari ubizi?
Kuki Yesu yasenze Yehova amwita “Abba, Data”?
Ijambo ry’Icyarameyi ʼab·baʼʹ rishobora gusobanura “data” cyangwa “nyamuneka data.” Iryo jambo riboneka incuro eshatu mu Byanditswe, kandi aho riboneka hose riba riri mu isengesho, ryerekeza kuri Data wo mu ijuru, ari we Yehova. None se iryo jambo risobanura iki?
Hari igitabo cyagize kiti “mu mvugo yari imenyerewe cyane igihe Yesu yari ku isi, mbere na mbere ijambo ʼabbāʼ ryakoreshwaga n’abana babaga bafitanye ubucuti bwihariye na ba se. Nanone iryo jambo ryagaragazaga ko abo bana bubahaga ba se” (The International Standard Bible Encyclopedia). Iryo jambo ryagaragazaga urukundo rwinshi abana babaga bakunda ba se, kandi ryari rimwe mu magambo umwana yamenyaga acyiga kuvuga. Mu buryo bwihariye, Yesu yakoreshaga iryo jambo iyo yabaga asenga Se ashyizeho umwete. Igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani, hasigaye amasaha make ngo apfe, yasenze Yehova agira ati “Abba, Data.”—Mariko 14:36.
Cya gitabo twavuze cyakomeje kivuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abagiriki n’Abaroma, ijambo “ʼAbbāʼ ryakoreshejwe incuro nke cyane mu bitabo by’Abayahudi ryerekeza ku Mana, kubera ko abantu bibwiraga ko kuvugana n’Imana ukoresheje imvugo nk’iyo ya gicuti byari agasuzuguro.” Icyakora, ‘kuba Yesu yarakoresheje iryo jambo mu isengesho bishyigikira ibyo yajyaga yivugaho, agaragaza ko yari afitanye n’Imana ubucuti bwihariye.’ Iryo jambo “Abba” rigaragara ahandi hantu habiri mu Byanditswe, kandi hombi ni mu nyandiko z’intumwa Pawulo. Ibyo rero bigaragaza ko n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barikoreshaga mu masengesho yabo.—Abaroma 8:15; Abagalatiya 4:6.
Ese wari ubizi?
Ni iki intumwa Pawulo yerekezagaho, igihe yavugaga ko ku mubiri we hariho ‘ibimenyetso by’inkovu z’ubushye, bigaragaza ko yari imbata ya Yesu’?—Abagalatiya 6:17.
▪ Abantu bo mu kinyejana cya mbere Pawulo yabwiraga, bashobora kuba barumvise ayo magambo ye mu buryo butandukanye. Urugero, kera iyo babaga bagiye gushyira ikimenyetso ku mfungwa z’intambara, ku babaga bibye mu rusengero no ku bagaragu babaga batorotse, bakoreshaga icyuma bacaniriye kigatukura. Gushyirwaho ikimenyetso nk’icyo byabaga ari igisebo.
Icyakora si ko buri gihe gushyirwaho icyo kimenyetso byabonwaga nabi. Abantu benshi ba kera bishyiragaho icyo kimenyetso, kugira ngo bagaragaze ko ari abo mu bwoko runaka cyangwa idini runaka. Urugero, hari igitabo cyagize kiti “Abasiriya bagaragazaga ko biyeguriye imana yitwaga Hadad n’iyitwaga Atargatis bishyira ikimenyetso mu bujana cyangwa ku gikanu. . . . Naho uwabaga yariyeguriye imana yitwaga Dionysos yishushanyagaho ikibabi cy’agati karandaranda.”—Theological Dictionary of the New Testament.
Abantu bo muri iki gihe batanga ibisobanuro kuri Bibiliya, batekereza ko icyo gihe Pawulo yerekezaga ku nkovu yagiye agira mu bihe bitandukanye bitewe no gukubitwa, igihe yakoraga umurimo wa gikristo w’ubumisiyonari (2 Abakorinto 11:23-27). Icyakora, birashoboka ko Pawulo aterekezaga ku nkovu izi zisanzwe, ahubwo ko yashakaga kuvuga ko imibereho ye yagaragazaga ko ari Umukristo.
10-16 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABEFESO 1-3
“Ubuyobozi bwa Yehova n’ibyo bukora”
it-2-F 858 par. 2
Ibanga ryera
Ubwami bwa Mesiya. Mu nyandiko Pawulo yanditse yasobanuye neza iby’ibanga ryera rya Kristo. Mu Befeso 1:9-11 yavuze ko Imana yamenyekanishije “ibanga ryera” ry’ibyo ishaka maze yongeraho ati: “Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane yagambiriye muri yo, igamije gushyiraho ubuyobozi, kugira ngo ibihe byagenwe nibigera ku ndunduro, ibintu byose bizongere guteranyirizwa hamwe muri Kristo, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi. Yee, biteranyirizwe muri we. Natwe twahawe kuba abaraganwa na we twunze ubumwe na we, kuko twatoranyijwe mbere y’igihe bihuje n’umugambi w’ukora ibintu byose nk’uko abishaka.” Iryo ‘banga ryera’ rikubiyemo ubutegetsi, ari bwo Bwami bw’Imana buyobowe na Mesiya. Ibintu ‘byo mu ijuru’ Pawulo yavuze ni abazaraganwa na Kristo Ubwami bwo mu ijuru. “Ibyo mu isi” ni abayoboke b’ubwo Bwami bazaba hano ku isi. Yesu yabwiye abigishwa be ko ibanga ryera rifitanye isano n’Ubwami igihe yababwiraga ati: “Mwebweho mwahawe gusobanukirwa ibanga ryera ry’ubwami bw’Imana.”—Mr 4:11.
Yehova ateranyiriza hamwe umuryango we
3 Ibyo Yehova akora byose biba bihuje n’umugambi we. Ku bw’ibyo rero, ‘ibihe byagenwe bigeze ku ndunduro,’ yashyizeho “ubuyobozi,” ni ukuvuga gahunda yo guteranyiriza hamwe ibiremwa bye byose bifite ubwenge. (Soma mu Befeso 1:8-10.) Ubwo buyobozi buzagera ku ntego yabwo mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere gitegurira abagize itorero ry’abasutsweho umwuka kuba mu ijuru, bayobowe na Yesu Kristo, we Mutware wabo wo mu buryo bw’umwuka. Icyo cyiciro cyatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe Yehova yatangiraga guteranyiriza hamwe abari kuzategekana na Kristo mu ijuru (Ibyak 2:1-4). Imana ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo, ibona ko abasutsweho umwuka ari abakiranutsi kandi ko bakwiriye kubona ubuzima. Bazi ko bagizwe “abana b’Imana.”—Rom 3:23, 24; 5:1; 8:15-17.
4 Icyiciro cya kabiri gitegura abazaba muri Paradizo ku isi bayobowe n’Ubwami bwa Mesiya. “Imbaga y’abantu benshi” ni yo gice cy’i banze cy’abazaba muri Paradizo (Ibyah 7:9, 13-17; 21:1-5). Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, baziyongeraho abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka (Ibyah 20:12, 13). Tekereza ukuntu umuzuko na wo uzagaragaza ko twunze ubumwe! Ku mpera y’imyaka igihumbi, abazaba bagize ‘ibintu byo mu isi’ bazahura n’ikigeragezo cya nyuma. Abazaba abizerwa bazahinduka “abana b’Imana” bo ku isi.—Rom 8:21; Ibyah 20:7, 8.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ntukemere ko hagira ikikubuza guhabwa icyubahiro
15 Iyo twihanganye tugakomeza gukora ibyo Yehova ashaka, bituma abandi bahabwa ikuzo. Pawulo yandikiye itorero ryo muri Efeso agira ati “ndabasaba ngo mwe gucogora bitewe n’iyo mibabaro ingeraho ku bwanyu, kuko iyo mibabaro ibahesha ikuzo” (Efe 3:13). Ni mu buhe buryo imibabaro ya Pawulo ‘yahesheje ikuzo’ Abefeso? Kuba Pawulo yari yiteguye gukomeza gukorera Abefeso nubwo yahuraga n’ibigeragezo, byabagaragarije ko gukorera Imana ari cyo kintu Umukristo yagombye guha agaciro kuruta ibindi. Ese iyo Pawulo aza gucika intege kubera ibigeragezo, ntibyari kugaragaza ko imishyikirano abo Bakristo bari bafitanye na Yehova, umurimo bamukoreraga ndetse n’ibyiringiro byabo nta gaciro byari bifite? Kuba Pawulo yarakomeje kwihangana, byagaragarije abavandimwe ko kuba umwigishwa wa Kristo nta cyo wabinganya na cyo.
‘Kumenya Urukundo rwa Kristo’
21 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kumenya,’ risobanura kumenya “mu buryo bw’ingirakamaro, binyuriye ku bintu byabaye ku muntu cyangwa ku byo yiboneye.” Mu gihe tugaragaje urukundo nk’uko Yesu yabigenje—ni ukuvuga binyuriye mu kwitangira abandi mu buryo buzira ubwikunde, tukita ku byo bakeneye tubigiranye impuhwe kandi tukabababarira tubivanye ku mutima—icyo gihe dushobora rwose kumenya ibyiyumvo yabaga afite. Muri ubwo buryo, binyuriye ku bintu tuzi twagiye tubona, ‘tuzamenya urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa.’ Nimucyo twe kuzigera na rimwe twibagirwa ko uko tuzagenda turushaho kumera nka Kristo, ari na ko tuzarushaho kwegera uwo Yesu yiganye mu buryo butunganye, ari we Mana yacu yuje urukundo, Yehova.
17-23 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABEFESO 4-6
“Mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana”
Rubyiruko, murwanye Satani
INTUMWA PAWULO yagereranyije ubuzima bw’Abakristo n’abasirikare bari ku rugamba. Birumvikana ko intambara turwana atari intambara isanzwe. Ni intambara yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora abanzi duhanganye na bo barakomeye. Satani n’abadayimoni be ni abarwanyi b’abahanga kandi bamaze imyaka myinshi barwana. Ibyo bishobora gutuma dutekereza ko tudashobora kubatsinda. Abo banzi bakunda kwibasira abakiri bato. Ese abakiri bato bashobora gutsinda intambara barwana n’abo banzi bakomeye? Cyane rwose! Ni iki cyabafasha? Ni ‘ugukomeza kugwiza imbaraga mu Mwami.’ Icyakora kugira imbaraga zituruka ku Mana ntibihagije. Bagomba no kwitegura kurwana, ‘bakambara intwaro zuzuye ziva ku Mana,’ nk’uko abasirikare batojwe neza babigenza.—Soma mu Befeso 6:10-12.
Rubyiruko, murwanye Satani
4 Kimwe n’uwo mukandara, ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kuturinda inyigisho z’ikinyoma zishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka (Yoh 8:31, 32; 1 Yoh 4:1). Uko tugenda turushaho gukunda ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ni na ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, ari byo bigereranywa no kwambara “icyuma gikingira igituza,” birushaho kutworohera (Zab 111:7, 8; 1 Yoh 5:3). Byongeye kandi, iyo dusobanukiwe neza inyigisho z’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, tuba dushobora kuzisobanurira neza abaturwanya.—1 Pet 3:15.
7 Birakwiriye rero ko icyo cyuma kigereranywa n’amahame akiranuka ya Yehova arinda umutima wacu w’ikigereranyo (Imig 4:23). Nk’uko umusirikare atashoboraga guhindura icyo cyuma ngo agisimbuze igikozwe mu byuma bidakomeye, natwe ntitugomba kureka amahame ya Yehova agenga ikiza n’ikibi, ngo tugendere ku mitekerereze yacu. Ntidufite ubwenge buhagije bwarinda umutima wacu w’ikigereranyo (Imig 3:5, 6). Ni yo mpamvu tugomba guhora tugenzura ko “icyuma gikingira igituza” kikiri mu mwanya wacyo, kugira ngo kirinde umutima wacu w’ikigereranyo.
10 Nk’uko inkweto umusirikare w’Umuroma yambaraga zamufashaga ku rugamba, inkweto z’ikigereranyo Abakristo bambara zibafasha gutangaza ubutumwa bw’amahoro (Yes 52:7; Rom 10:15). Icyakora gutangaza ubwo butumwa bisaba ubutwari. Umuvandimwe witwa Bo ufite imyaka 20 agira ati: “Natinyaga kubwiriza abanyeshuri twiganaga. Byanteraga ipfunwe. Ariko mpora nibaza impamvu byanteraga ipfunwe. Ubu nishimira kubwiriza abo tungana.”
Rubyiruko, murwanye Satani
13 Ni iyihe ‘myambi yaka umuriro’ Satani ashobora kukurasaho? Ni ibinyoma ku byerekeye Yehova. Satani aba ashaka kukumvisha ko Yehova atagukunda kandi ko nta n’undi muntu ukwitayeho. Hari igihe Ida ufite imyaka cumi n’ikenda yumva nta gaciro afite. Agira ati: “Hari ubwo numva Yehova ari kure yange kandi nkumva ko adashaka kuba inshuti yange.” Ni iki kimufasha? Akomeza agira ati: “Amateraniro ni yo ahanini akomeza ukwizera kwange. Najyaga njya mu materaniro nkiyicarira gusa, sinsubize, numva ko ntawukeneye kumva ibyo mvuga. Ariko ubu, ndategura kandi nkagerageza gusubiza inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Nubwo biba bitanyoroheye, biramfasha. Abavandimwe na bashiki bacu na bo bantera inkunga cyane. Buri gihe mva mu materaniro numva ko Yehova ankunda.”
16 Nk’uko iyo ngofero yarindaga ubwonko bw’umusirikare, “ibyiringiro by’agakiza” birinda ubwenge bwacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu (1 Tes 5:8; Imig 3:21). Ibyo byiringiro bituma dukomeza kwibanda ku masezerano y’Imana, bikaturinda gucika intege mu gihe dufite ibibazo (Zab 27:1, 14; Ibyak 24:15). Ariko niba dushaka ko “ingofero” yacu iturinda, tugomba guhora tuyambaye, aho kuyitwara mu ntoki.
20 Pawulo yagereranyije Ijambo ry’Imana n’inkota Yehova yaduhaye. Ariko tugomba kwitoza kuyikoresha neza dusobanura imyizerere yacu cyangwa dukosora imitekerereze yacu (2 Kor 10:4, 5; 2 Tim 2:15). Twakora iki ngo twongere ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana? Sebastian ufite imyaka 21 agira ati: “Iyo nsoma Bibiliya, muri buri gice ntoranyamo umurongo umwe nkawandika ahantu. Ndashaka gukora urutonde rw’imirongo yose nkunda. Ibyo bimfasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona.” Daniel twigeze kuvuga agira ati: “Iyo nsoma Bibiliya, ntoranya imirongo nafashisha abantu mu murimo wo kubwiriza. Nabonye ko iyo abantu babona ko ukunda gukoresha Bibiliya kandi ugakora ibishoboka byose kugira ngo ubafashe, bakira neza ubutumwa.”
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-F 859-860 par. 6
Kwera
Umwuka wera. Ni imbaraga Yehova akoresha, kandi buri gihe azikoresha kugira ngo asohoze umugambi we. Uwo mwuka uratunganye, kandi awukoresha mu bintu byiza. Ni yo mpamvu witwa “umwuka wera” (Zb 51:11; Lk 11:13; Rm 1:4; Ef 1:13). Umwuka wera ukorera ku muntu, ni imbaraga zituma aba umuntu wera cyangwa uboneye. Iyo uwo muntu akoze ibintu byanduye cyangwa bibi, aba yanze uwo mwuka cyangwa akaba ‘awuteye agahinda’ (Ef 4:30). Nubwo uwo mwuka atari umuntu, ugaragaza imico y’Imana akaba ari yo mpamvu umuntu ashobora kuwutera “agahinda.” Ibikorwa bibi bishobora ‘kuzimya umuriro w’umwuka’ (1Ts 5:19). Iyo umuntu akomeje gukora ibikorwa nk’ibyo ababaza umwuka w’Imana kandi ibyo bishobora gutuma Imana yanga uwo muntu wigometse (Ye 63:10). Umuntu utera agahinda umwuka wera, ashobora kugera naho awutuka, icyo kikaba ari icyaha Yesu Kristo yavuze ko kitababarirwa haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.—Mt 12:31, 32; Mr 3:28-30.
it-1-F 237 par. 4
Umururumba
Ugaragarira mu bikorwa. Umururumba ushobora kugaragazwa n’ikintu umuntu akoze ku mugaragaro kikagaragaza ibyifuzo bye bibi. Umwe mu banditsi ba Bibiliya witwa Yakobo yavuze ko iyo irari rimaze gutwita ribyara icyaha (Yk 1:14, 15). Ubwo rero umuntu ufite umururumba agaragazwa n’ibikorwa bye. Intumwa Pawulo yavuze ko umunyamururumba aba asenga ibigirwamana (Ef 5:5). Umunyamururumba icyo ararikiye kimubera nk’imana, akaba ari cyo ashyira imbere kuruta gusenga Umuremyi we no kumukorera.—Rm 1:24, 25.
24-30 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAFILIPI 1-4
“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”
“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose”
10 Ni iki cyadufasha kutagira ikintu icyo ari cyo cyose kiduhangayikisha, maze tukagira “amahoro y’Imana”? Amagambo Pawulo yandikiye Abafilipi, atwereka ko isengesho ari ryo rituma umuntu adahangayika. Bityo rero, iyo duhangayitse tuba tugomba gusenga. (Soma muri 1 Petero 5:6, 7.) Senga Yehova wizeye ko akwitaho. Musenge umushimira imigisha aguha. Nuzirikana ko Yehova ashobora “gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose,” uzarushaho kumwiringira.—Efe 3:20.
“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose”
7 Igihe abavandimwe b’i Filipi basomaga ibaruwa Pawulo yabandikiye, bibutse ibyamubayeho n’ukuntu Yehova yamukoreye ibintu batari biteze. Ni iki Pawulo yashakaga kubigisha? Yashakaga kubigisha ko batagombaga guhangayika. Ahubwo bagombaga gusenga, bakabona amahoro y’Imana. Zirikana ko “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.” Ibyo bisobanura iki? Hari Bibiliya zihindura uwo murongo zivuga ko amahoro y’Imana “asumba kure ubwenge bw’umuntu” cyangwa ko “asumba imigambi y’abantu yose.” Pawulo yababwiraga ko “amahoro y’Imana” ahebuje kuruta ibyo umuntu yatekereza byose. Nubwo hari igihe tuba tutabona uko ibibazo dufite bizakemuka, Yehova we aba abibona kandi ashobora kudukorera ibintu tutari twiteze.—Soma muri 2 Petero 2:9.
“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose”
16 Iyo dufite “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose,” bitumarira iki? Bibiliya ivuga ko ‘arinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu’ (Fili 4:7). Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo ‘kurinda,’ ryakoreshwaga mu gisirikare ryerekeza ku itsinda ry’abasirikare babaga bashinzwe kurinda umugi. Abaturage b’i Filipi bari barinzwe n’itsinda nk’iryo. Bashoboraga gusinzira nta cyo bikanga, bazi ko abasirikare barinze umugi wabo. Natwe iyo dufite “amahoro y’Imana,” imitima yacu n’ibitekerezo byacu biratuza. Tuzi ko Yehova atwitaho kandi ko atwifuriza gutsinda ibigeragezo (1 Pet 5:10). Ibyo biturinda guheranwa n’imihangayiko no gucika intege.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-F 850 par. 1
Amaturo
Ituro ry’ibyokunywa. Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu k’Isezerano ibyinshi mu bitambo batambaga babyongeragaho ituro ry’ibyokunywa (Kb 15:2, 5, 8-10). Iryo turo ryabaga ari divayi (“ibinyobwa bisindisha”) kandi ryasukwaga ku gicaniro. (Kb 28:7, 14; gereranya no Kv 30:9; Kb 15:10.) Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi ati: “Nubwo nsukwa nk’ituro ry’ibyokunywa risukwa ku gitambo no ku murimo, ari na byo ukwizera kwabagejejeho, ndanezerewe.” Aha yakoresheje imvugo y’ikigereranyo y’ituro ry’ibyokunywa kugira ngo agaragaze ko yari yiteguye kwitanga cyangwa gukorera Abakristo bagenzi be mu buryo bwuzuye (Fp 2:17). Mbere gato y’uko apfa, yandikiye Timoteyo ati: “Ubu ndasukwa nk’ituro ry’ibyokunywa, kandi igihe cyanjye gikwiriye cyo kubohorwa kiregereje.”—2Tm 4:6.
‘Umuzuko wa mbere’ urimo uraba
5 Abandi bagomba kuzuka ni abasizwe bagize ‘Isirayeli y’Imana’ bagomba gusanga Umwami Yesu Kristo mu ikuzo ryo mu ijuru, aho ‘bazabana n’Umwami iteka ryose’ (Abagalatiya 6:16; 1 Abatesalonike 4:17). Ibyo ni byo Bibiliya yita “kuzuka kwa mbere” (Ibyahishuwe 20:6). Uwo muzuko numara kurangira, igihe kizaba kigeze kugira ngo abantu babarirwa muri za miriyoni bazukire ku isi, bafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka muri Paradizo. Ku bw’ibyo, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa kuzaba ku isi, dushishikazwa cyane n’‘umuzuko wa mbere.’ Uwo muzuko uteye ute? Uzaba ryari?