ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr19 Nyakanga pp. 1-8
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2019
  • Udutwe duto
  • 1-7 NYAKANGA
  • 8-14 NYAKANGA
  • 15-21 NYAKANGA
  • 22-28 NYAKANGA
  • 29 NYAKANGA–4 KANAMA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2019
mwbr19 Nyakanga pp. 1-8

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

1-7 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAKOLOSAYI 1-4

“Mwiyambure kamere ya kera, mwambare kamere nshya”

w11 15/3 9-10 par. 12-13

Jya uyoborwa n’umwuka w’Imana aho kuyoborwa n’uw’isi

12 Kamere yanjye igaragaza ko nyoborwa n’uwuhe mwuka? (Soma mu Bakolosayi 3:8-10, 13.) Umwuka w’isi utuma abantu barangwa n’imirimo ya kamere (Gal 5:19-21). Tugaragaza niba umwuka w’isi utugiraho ingaruka cyangwa ko utazitugiraho, mu gihe duhuye n’ikigeragezo; si mu gihe nta bibazo dufite. Ibyo bigaragara nko mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’Umukristo atwirengagije, adukomerekeje cyangwa iyo adukoshereje. Nanone kandi, mu gihe turi mu ngo zacu bishobora kugaragara niba tuyoborwa n’umwuka wera cyangwa uw’isi. Byaba byiza rero umuntu yisuzumye. Ibaze uti “ese mu mezi atandatu ashize, kamere yanjye yarushijeho kumera nk’iya Kristo, cyangwa nasubiye ku mvugo n’imyitwarire bidakwiriye?”

13 Umwuka w’Imana ushobora kudufasha ‘kwiyambura kamere ya kera n’ibikorwa byayo,’ maze tukambara “kamere nshya.” Ibyo bizadufasha kurushaho kugira urukundo no kugira neza. Tuzabangukirwa no kubabarirana, ndetse n’iyo haba hari impamvu yumvikana yo kurakara. Mu gihe twumva ko twarenganyijwe, ntituzongera kujya turangwa no ‘gusharira n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana.’ Ahubwo tuzashyiraho imihati kugira ngo ‘tugirirane impuhwe.’—Efe 4:31, 32.

w13 15/9 21 par. 18-19

Ese warahindutse?

18 Kugira ngo Ijambo ry’Imana ritume tugira ihinduka rikenewe, tugomba gukora ibirenze kurisoma buri munsi no kuryiyigisha. Hari abantu benshi bajya basoma Bibiliya, bityo bakaba bazi ibintu byinshi bivugwamo. Wenda wigeze guhura n’abantu nk’abo igihe wabwirizaga. Hari bamwe bashobora no kuvuga mu mutwe imirongo ya Bibiliya. Ariko kandi, ibyo bishobora kutagira ikintu kigaragara bihindura ku mitekerereze yabo no ku mibereho yabo. Ni iki kiba kibura? Kugira ngo Ijambo ry’Imana rihindure umuntu, agomba kwemera ko rimugera ku mutima. Ku bw’ibyo, tugomba gufata igihe cyo gutekereza ku byo twiga. Byaba byiza twibajije tuti “ese nemera ntashidikanya ko ibyo niga birenze kuba inyigisho z’idini? Ese nabonye ko ari ukuri? Naba mbikurikiza mu mibereho yanjye aho kubyigisha abandi gusa? Ese mbona ko ari jye Yehova aba abwira?” Gutekereza kuri ibyo bibazo bishobora gutuma turushaho kwegera Yehova. Urukundo tumukunda ruzarushaho kwiyongera. Iyo ibyo twiga bitugeze ku mutima, tugira ihinduka.—Imig 4:23; Luka 6:45.

19 Gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe no kuritekerezaho bizatuma dukomeza ‘kwiyambura kamere ya kera n’ibikorwa byayo, maze twambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri’ (Kolo 3:9, 10). Koko rero, gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no gushyira mu bikorwa ibyo twiga bizatuma dukomeza kwambara kamere nshya ya gikristo. Ibyo bizadufasha kwirinda amayeri ya Satani.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2-F 833 par. 4-6

Ubwami bw’Imana

‘Ubwami bw’Umwana we akunda.’ Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 igihe Yesu yari amaze iminsi 10 asubiye mu ijuru, yasutse umwuka wera ku bigishwa be. Icyo gihe bari babonye ikimenyetso kigaragaza ko Yesu “yazamuwe agashyirwa iburyo bw’Imana” (Ibk 1:8, 9; 2:1-4, 29-33). Icyo gihe “isezerano rishya” ryari ritangiye kubahirizwa maze abo bigishwa baba aba mbere mu bagize “ishyanga ryera,” ari ryo Isirayeli y’umwuka.—Hb 12:22-24; 1Pt 2:9, 10; Gl 6:16.

Kristo yicaye iburyo bwa Se kandi aba umutware w’iryo torero rishya (Ef 5:23; Hb 1:3; Fp 2:9-11). Ibyanditswe bigaragaza ko kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yesu yahawe ubwami bwo mu buryo bw’umwuka agatangira kuyobora abigishwa be. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere b’i Kolosayi, yagaragaje ko Yesu Kristo yari yarahawe ubwami. Yaranditse ati: “[Data] yaraducunguye adukura mu butware bw’umwijima maze atujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.”—Kl 1:13; gereranya na Ibk 17:6, 7.

Igihe Kristo yahabwaga ubwo bwami kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, yatangiye gutegeka Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, igizwe n’Abakristo babyawe binyuze ku mwuka w’Imana maze bakaba abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka (Yh 3:3, 5, 6). Abo Bakristo nibamara guhabwa ingororano yabo mu ijuru, ntibazaba bakiri abayoboke bo ku isi b’ubwo bwami bwa Kristo bwo mu buryo bw’umwuka, ahubwo bazategekana na Kristo mu ijuru.—Ibh 5:9, 10.

w08 15/8 28 par. 8

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi n’Abakolosayi

2:8—Pawulo yagiriye abantu inama yo kwirinda ibihe ‘bintu by’ibanze by’isi’? Ibyo ni ibintu byo mu isi ya Satani, ni ukuvuga ibintu by’ibanze cyangwa amahame ayigize, ayiyobora cyangwa ayishyigikira (1 Yoh 2:16). Muri ibyo hakubiyemo za filozofiya, gukunda ubutunzi n’amadini y’ibinyoma yo muri iyi si.

8-14 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABATESALONIKE 1-5

“Mukomeze guhumurizanya no kubakana”

w11 15/6 26 par. 12

‘Mujye mwubaha abakorana umwete muri mwe’

12 ‘Kuyobora’ abagize itorero bikubiyemo ibirenze kubigisha. Iryo jambo ryanakoreshejwe muri 1 Timoteyo 3:4. Pawulo yavuze ko umugenzuzi yagombye kuba ari “umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe, ufite abana baganduka kandi bafatana ibintu uburemere.” Uko bigaragara, ijambo ‘kuyobora’ ryakoreshejwe aha ngaha ntirisobanura gusa ko agomba kwigisha abana be, ahubwo rinasobanura ko agomba gufata iya mbere mu muryango we kandi agatoza ‘abana kuganduka.’ Koko rero, abasaza bafata iya mbere mu itorero, bagafasha bose kugandukira Yehova.—1 Tim 3:5.

w11 15/6 28 par. 19

‘Mujye mwubaha abakorana umwete muri mwe’

19 Tekereza uramutse urwaye ariko abaganga bagasa n’aho badasobanukiwe indwara yawe. Nyuma yaho, umuganga umwe atahuye iyo ndwara, ariko ayikubwiye wanga kubyemera. Ese warakarira uwo muganga? Oya, ahubwo niyo yavuga ko ugomba kubagwa wabyemera, kuko uba wumva ko bizakugirira akamaro. Uburyo umuganga yakumenyeshejemo uburwayi bwawe bushobora kuba bwakubabaje. Ariko se ibyo ni byo washingiraho ufata umwanzuro? Birashoboka ko atari byo washingiraho. Mu buryo nk’ubwo, ntukemere ko uburyo wahawemo inama bukubuza gutega amatwi abo Yehova na Yesu bashobora kuba bakoresheje kugira ngo bakwereke uko wagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka cyangwa uko wakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.

w17.10 10 par. 13

“Dukundane mu bikorwa no mu kuri”

13 Jya ushyigikira abadakomeye. Iyo twumviye itegeko rya Bibiliya rigira riti: “mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose,” tuba tugaragaje ko dukundana urukundo nyakuri (1 Tes 5:14). Abantu benshi baba badakomeye mu kwizera bageraho bakagira ukwizera gukomeye, ariko abandi bo tuba tugomba gukomeza kubihanganira no kubafasha. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kubaha ibitekerezo byubaka byo mu Byanditswe, kubatumira tukajyana kubwiriza cyangwa kubatega amatwi. Nanone aho gutekereza ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu “akomeye” cyangwa ko “adakomeye,” twagombye kuzirikana ko twese hari aho tugira imbaraga n’aho tugira intege nke. Intumwa Pawulo na we yemeraga ko hari aho yari afite intege nke (2 Kor 12:9, 10). Bityo rero, twese dukeneye ko Abakristo bagenzi bacu badutera inkunga.

w15 15/2 9 par. 16

Twigane umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe

16 Amagambo yacu. Kugirira abandi impuhwe bituma ‘duhumuriza abihebye’ (1 Tes 5:14). Ni iki twavuga kugira ngo tubatere inkunga? Kubabwira amagambo agaragaza ko tubitaho by’ukuri kandi ko tubahangayikiye, bishobora kubagarurira ubuyanja. Dushobora kubashimira tubivanye ku mutima kugira ngo babone ko bafite imico myiza kandi ko hari icyo bashoboye. Dushobora kubibutsa ko Yehova yabarehereje ku Mwana we, bityo bakaba ari ab’agaciro mu maso ye (Yoh 6:44). Dushobora kubizeza ko Yehova yita cyane ku bagaragu be bafite “umutima umenetse,” cyangwa abafite “umutima ushenjaguwe” (Zab 34:18). Amagambo arangwa n’impuhwe tuvuga ashobora gufasha abakeneye guhumurizwa.—Imig 16:24.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1-F 921

Ubusambanyi

Ubusambanyi ni icyaha gishobora gutuma umuntu acibwa mu itorero (1Kr 5:9-13; Hb 12:15, 16). Pawulo yavuze ko Umukristo usambanye aba akoreye icyaha umubiri we bwite, kubera ko aba akoresheje imyanya ndangagitsina mu buryo budakwiriye. Bituma yangwa n’Imana, agashyira umugayo ku itorero ry’Imana kandi ashobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (1Kr 6:18, 19). Aba arengereye uburenganzira bw’Abakristo bagenzi be (1Ts 4:3-7) kuko (1) aba atukishije itorero kandi akarishyiraho umugayo (Hb 12:15, 16), (2) aba atumye uwo bakoranye icyo cyaha adakomeza kuba indakemwa mu by’umuco, kandi uwo basambanye yaba atarashaka akazajya gushaka atakiri isugi. (3) Nanone aba ashebeje umuryango we kandi (4) akababaza ababyeyi b’uwo basambanye cyangwa umugabo we cyangwa se uwamurambagizaga. Uwo muntu ntaba asuzuguye abantu, kuko hari abashobora kwirengagiza icyo cyaha, ahubwo aba asuzuguye Imana kandi iba izakimuhanira nta kabuza.—1Ts 4:8.

w15 15/7 18-19 par. 14-15

‘Gucungurwa kwanyu kuregereje’

14 Bizagenda bite Gogi wa Magogi amaze kugaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana? Bibiliya igira iti “[Umwana w’umuntu] azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije babakuye mu birere bine, kuva ku mpera y’isi kugeza ku mpera y’ijuru” (Mar 13:27; Mat 24:31). Guteranyiriza hamwe abatoranyijwe ntibyerekeza ku gihe Abakristo basutsweho umwuka batangiraga gutoranywa. Nta nubwo byerekeza ku gihe abasutsweho umwuka bakiri ku isi bazashyirwaho ikimenyetso cya nyuma (Mat 13:37, 38). Bazashyirwaho icyo kimenyetso cya nyuma mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira (Ibyah 7:1-4). None se uko guteranyiriza hamwe abatoranyijwe byerekeza ku ki? Byerekeza ku gihe abasigaye bo mu 144.000 bazahabwa ingororano yabo mu ijuru (1 Tes 4:15-17; Ibyah 14:1). Ibyo bizaba mu gihe runaka nyuma y’igitero cya Gogi wa Magogi (Ezek 38:11). Hanyuma, nk’uko Yesu yabivuze, “abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se.”—Mat 13:43.

15 Abantu benshi bo mu madini yiyita aya gikristo bemera ko Abakristo bazajya mu ijuru bari mu mubiri. Nanone kandi, batekereza ko bazabona Yesu n’amaso yabo agarutse gutegeka isi. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza neza ko azaza mu buryo butagaragara. Ivuga ko “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu” kizaboneka mu ijuru kandi ko azaza “ku bicu byo mu ijuru” (Mat 24:30). Bibiliya inavuga ko “umubiri n’amaraso bidashobora kuragwa ubwami bw’Imana.” Ku bw’ibyo, abazajyanwa mu ijuru bazabanza ‘guhindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda ya nyuma.’ (Soma mu 1 Abakorinto 15:50-53.) Abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi bazateranyirizwa hamwe mu kanya nk’ako guhumbya.

15-21 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABATESALONIKE 1-3

“Ukora iby’ubwicamategeko yarahishuwe”

it-1-F 221

Kwiyegurira Imana

Iyobera ry’ubwicamategeko rihabanye cyane n’“ibanga ryera” rya Yehova. Mu gihe k’intumwa Pawulo, Abakritso bari bataramenya “umuntu ukora iby’ubwicamategeko” kuko yari ataratangira gukorera ku mugaragaro. N’igihe uwo “muntu ukora iby’ubwicamategeko” yari kugaragara, abantu benshi ntibari guhita bamutahura kubera ko yari gukora ibikorwa by’ubugome yiyoberanyije kandi avuga ko akorera Imana. Ariko mu by’ukuri, uwo muntu agereranya abantu bahoze bakunda Imana ariko nyuma bagahinduka abahakanyi. Pawulo yavuze ko mu gihe ke ‘iyobera ry’ubwo bwicamategeko ryakoraga,’ kuko hari abantu bari baratangiye kuzana mu itorero ibitekerezo by’ubuhakanyi kandi amaherezo bari guhinduka abahakanyi. Amaherezo Yesu Kristo yari kwica uwo ukora iby’ubwicamategeko mu gihe cyo kuboneka k’ukuhaba kwe. Uwo muhakanyi ukoreshwa na Satani, yari kurwanya uwitwa ‘imana’ wese cyangwa “ikintu cyose gisengwa” (mu Kigiriki, seʹba·sma). Uwo muhakanyi urwanya Imana kandi ukoreshwa na Satani yari kuyobya benshi kandi abari kumukurikira bari kurimbuka. Uwo ‘muntu ukora iby’ubwicamategeko’ yari kuyobya benshi kubera ko yari kwiyoberanya agasa n’aho akorera Imana.—2Ts 2:3-12; gereranya na Mt 7:15, 21-23.

it-2-F 255 par. 7

Ikinyoma

Yehova yemeye ko “imikorere yo kuyoba” igera ku bantu bakunda ikinyoma “kugira ngo bajye bizera ibinyoma” aho kwemera ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo (2Ts 2:9-12). Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye mu bihe bya kera ku ngoma y’umwami wa Isirayeli witwaga Ahabu. Abahanuzi b’ibinyoma bijeje Ahabu ko azatsinda natera Ramoti-gileyadi, ariko umuhanuzi wa Yehova witwaga Mikaya we amuhanurira ko azatsindwa. Nk’uko Mikaya yabibonye mu iyerekwa, Yehova yemereye umumarayika we kwigira “umwuka ushukana” mu kanwa k’abahanuzi ba Ahabu bose. Uwo mumarayika yakoresheje imbaraga ze maze atuma abo bahanuzi bahanura ibinyoma kuko ari byo bashakaga kuvuga kandi na Ahabu akaba ari byo yashakaga ko bamubwira. Nubwo Ahabu yari yaburiwe, yahisemo kwemera ibinyoma byabo kandi ibyo byatumye ahasiga ubuzima.—1Bm 22:1-38; 2Ng 18.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1-F 890 par. 6

Umuriro

Petero yavuze ko ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro.’ Ukurikije imirongo y’Ibyanditswe ikikije uwo hamwe n’indi mirongo ya Bibiliya, biragaragara ko uwo atari umuriro nyamuriro yavugaga, ahubwo ugereranya irimbuka ry’iteka. Kimwe n’uko Umwuzure wo mu gihe cya Nowa utarimbuye isi n’ijuru byariho icyo gihe, ahubwo ukarimbura gusa abantu batubahaga Imana, ni na ko bizagenda igihe Yesu azahishurwa ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga mu muriro ugurumana, aje kurimbura burundu abatubaha Imana n’isi ya Satani.—2Pt 3:5-7, 10-13; 2Ts 1:6-10; gereranya na Ye 66:15, 16, 22, 24.

it-1-F 1188 par. 1

Ibyahumetswe

“Amagambo yahumetswe” y’ukuri n’ay’ikinyoma. Ijambo ry’Ikigiriki pneuʹma risobanura umwuka, rikoreshwa mu buryo bwihariye mu nyandiko zimwe na zimwe zanditswe n’intumwa. Urugero, mu 2 Abatesalonike 2:2, intumwa Pawulo yateye abavandimwe b’i Tesalonike inkunga yo kudahungabana vuba ngo batakaze ubushobozi bwo gutekereza neza cyangwa ngo usange basamaye bitewe ‘n’amagambo yahumetswe [cyangwa amagambo y’“umwuka”] cyangwa bitewe n’ubutumwa buvuzwe mu magambo cyangwa urwandiko rusa naho ruvuye ku ntumwa, bivuga ko umunsi wa Yehova waje.’ Biragaragara ko muri uwo murongo Pawulo yakoresheje ijambo pneuʹma (umwuka) yerekeza ku buryo bwo gushyikirana binyuze mu “butumwa buvuzwe mu magambo” cyangwa binyuze mu “rwandiko.” Ni yo mpamvu hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko muri uyu murongo “iyo ntumwa [Pawulo] yashakaga kumvikanisha igitekerezo cyaturutse ku mwuka, ibintu bisa n’ibyahanuwe cyangwa amagambo yavuzwe n’umuhanuzi.” Nanone hari ikindi gitabo gisobanura Isezerano rishya cyavuze ko “amagambo yahumetswe” cyangwa ayo izindi Bibiliya zihindura ngo “‘binyuze ku mwuka,’ asobanura amagambo y’ubuhanuzi abantu bavugira mu nsengero, bavuga ko bayabwiwe n’Imana.” Ubwo rero, nubwo Bibiliya zimwe na zimwe zihindura ijambo pneuʹma mo “umwuka” muri uyu murongo ndetse no mu yindi mirongo imeze nka wo, hari izindi Bibiliya zirihindura ngo: “Ubutumwa bw’umwuka, ibyahanuwe cyangwa ibyahumetswe.” Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yo irihindura ngo: “Amagambo yahumetswe.”

22-28 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 TIMOTEYO 1-3

“Mwifuze gukora umurimo mwiza”

w16.08 21 par. 3

Ese ubona impamvu wagombye kugira amajyambere?

3 Soma muri 1 Timoteyo 3:1. Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kwifuza” risobanura kurambura ukuboko kugira ngo ufate ikintu kiri kure yawe. Pawulo yarikoresheje ashaka kugaragaza ko kugira amajyambere bisaba gushyiraho imihati. Tuvuge ko umuvandimwe yifuza kuba umukozi w’itorero. Azi ko agomba kurushaho kugaragaza imico ya gikristo. Iyo amaze kuba umukozi w’itorero, akomeza gushyiraho umwete kugira ngo abe umusaza.

km-F 4/79 4 par. 7

‘Bihesha izina ryiza’

7 Impamvu Pawulo yavuze ko abo bagabo “baba bihesha izina ryiza” irumvikana. Ntiyashakaga kuvuga ko bahabwa umwanya w’icyubahiro mu idini nk’uko bamwe babitekereza. Ahubwo abakozi b’itorero “bayobora neza” baba biringiye ko Yehova na Yesu bazabaha imigisha, abagize itorero bose bakabubaha kandi bakabashyigikira. Nanone “bashobora kuvugana ubushizi bw’amanga bwinshi ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo.” Kubera ko basohoza neza inshingano zabo, barakundwa. Bagaragaza ukwizera kutajegajega kandi bashobora kuvuganira ukwizera kwabo bashize amanga kandi badatinya.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1-F 980

Igisekuru

Kwita ku bisekuru no kubijyaho impaka nta cyo byari bikimaze cyanecyane igihe Pawulo yandikiraga Timoteyo. Ntibyari bikiri ngombwa kubika inyandiko z’ibyo bisekuru kuko Imana yabonaga ko nta tandukaniro ryari rikiri hagati y’Abayahudi n’Abanyamahanga bari mu itorero rya gikristo (Gl 3:28). Nanone kandi ibisekuru byari byaramaze kugaragaza ko Kristo yakomokaga mu muryango wa Dawidi. Ikindi kandi, igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, Yerusalemu yari hafi kurimbuka kandi inyandiko z’Abayahudi zavugaga ibisekuru zari kurimbukana na yo. Imana ntiyarinze izo nyandiko z’ibisekuru. Ubwo rero, Pawulo yari ahangayikishijwe n’uko Timoteyo n’abagize itorero batakaza igihe bashakashaka cyangwa bajya impaka ku bijyanye n’ibisekuru kandi ibyo nta cyo byari kongera ku kwizera kwabo. Ibisekuru bivugwa muri Bibiliya birahagije kuko bigaragaza ko Kristo ari we Mesiya kandi ibyo ni byo by’ingenzi cyane ku Bakristo. Ibindi bisekuru biri muri Bibiliya bigaragaza neza ko ibivugwa muri Bibiliya ari ukuri, bikagaragaza ko inkuru zivugwamo zabayeho koko.

cl 11-12 par. 15

“Iyi Ni Yo Mana Yacu”

15 Irindi zina ry’icyubahiro ryerekeza kuri Yehova wenyine, ni “Umwami nyir’ibihe byose” (1 Timoteyo 1:17). Ibyo bishaka kuvuga iki? Nta bwo bitworohera kubyiyumvisha kubera ubwenge bwacu buciriritse, ariko kandi, Yehova abaho ibihe byose—haba mu gihe cya kera no mu gihe kizaza. Muri Zaburi ya 90:2, hagira hati “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” Bityo, Yehova ntiyigeze agira intangiriro; yahozeho kuva kera kose. Birakwiriye ko yitwa “Umukuru nyir’ibihe byose,” kubera ko yabayeho iteka ryose mbere y’uko habaho undi muntu uwo ari we wese cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu ijuru no mu isi (Daniyeli 7:9, 13, 22). Ni nde waba ufite impamvu zumvikana zo guhakana ko afite uburenganzira bwo kuba Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga?

29 NYAKANGA–4 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 TIMOTEYO 4-6

w03 1/6 9 par. 1-2

Tumenye ibanga ryo kunyurwa

Kimwe mu bintu by’ingenzi byatumaga Pawulo yishima, ni uko yari azi kunyurwa n’ibyo afite. Ariko se, kunyurwa bisobanura iki? Mu magambo make, kunyurwa ni ukwishimira ibintu by’ibanze. Ku bihereranye n’ibyo, Pawulo yabwiye Timoteyo, wari mugenzi we bafatanyaga umurimo, ati “icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro . . . tunyurwe na byo.”—1 Timoteyo 6:6-8.

Zirikana ko Pawulo yagaragaje ko kunyurwa bifitanye isano no kubaha Imana. Yari azi ko ibyishimo nyakuri bibonerwa mu kubaha Imana, cyangwa se mu yandi magambo, mu gushyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, aho guhangayikishwa mbere na mbere no kugira ibintu byinshi cyangwa kuba abatunzi. “Ibyo kurya n’imyambaro” ni byo byonyine Pawulo yari akeneye kugira ngo akomeze kubaha Imana. Turabona rero ko Pawulo yabonaga ko ibanga ryo kunyurwa ari ukwishingikiriza kuri Yehova, uko imimerere turimo yaba iri kose.

g-F 6/07 6 par. 2

Ingaruka zigera ku bamaramaje kuba abakire

Birumvikana ko abantu benshi baticwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi. Ariko iyo umuntu yiruka inyuma y’ubutunzi, usanga nta byishimo nyakuri agira. Nanone guhangayikira akazi n’ubutunzi bishobora gutuma umuntu arwara indwara zishobora gutuma akenyuka, urugero nko guhorana ubwoba, kubura ibitotsi, kurwara umutwe udakira cyangwa igifu. N’iyo umuntu agaruye agatima, hari igihe asanga nta cyo akiramira. Hari igihe asanga uwo bashakanye atakimwizera, abana barahungabanye n’ubuzima bwe bwarazahaye. Niyo wagira ibyo ukosora, hari ubwo bigusaba imbaraga nyinshi. Abantu bamaramaje kuba abakire “bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.”—1 Timoteyo 6:10.

g-F 11/08 6 par. 4-6

Ibintu bitandatu byatuma ugira icyo ugeraho

Nk’uko ingingo zabanje zabigaragaje, abantu biruka inyuma y’ubutunzi bumva ko ari bwo bazagira icyo bageraho, baba bakurikira baringa. Baramanjirwa kandi bakiteza imibabaro myinshi. Urugero, abantu biruka inyuma y’ubutunzi inshuro nyinshi babura umwanya wo kwita ku miryango yabo n’inshuti. Abandi bo babura umwanya wo kuryama kubera akazi n’imihangayiko. Mu Mubwiriza 5:12 hagira hati: “Ibitotsi by’umugaragu bimugwa neza nubwo yarya duke cyangwa byinshi, ariko ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira.”

Amafaranga ni mabi kandi arashukana. Yesu Kristo yavuze ko ubutunzi ari ‘imbaraga zishukana’ (Mariko 4:19). Ubutunzi butuma wumva ko uzagira ibyishimo, ariko nyamara nta byishimo butanga. Ahubwo uko ububona ni ko umurumba wo kubushaka wiyongera. Mu Mubwiriza 5:10 hagira hati: “Ukunda amafaranga ntajya ayagwiza.”—Bibiliya Ntagatifu.

Muri make, iyo umuntu akunda amafaranga nta cyo ageraho, arashoberwa, agahangayika akaba yanakora ibibi (Imigani 28:20). Ariko iyo umuntu agira ubuntu, akababarira, akagira imico myiza, agakunda abandi kandi agakunda Imana, ni bwo agira ibyishimo nyakuri.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

lvs 23-24 par. 17

Uko twagira umutimanama utaducira urubanza

17 Intumwa Petero yaranditse ati: “Mugire umutimanama utabacira urubanza” (1 Petero 3:16). Ikibabaje ni uko iyo abantu bakomeje kwirengagiza amahame ya Yehova, amaherezo umutimanama wabo utongera kubaburira. Pawulo yavuze ko umutimanama wabo uba ‘ufite inkovu nk’iz’ubushye bw’icyuma gishyiraho ikimenyetso’ (1 Timoteyo 4:2). Ese wigeze gushya cyane? Niba byarakubayeho, umubiri wawe wajeho inkovu ikomeye ku buryo iyo uyikozeho utagira ikintu wumva. Iyo umuntu akomeje gukora ibibi, umutimanama we umera nk’“inkovu” amaherezo ntiwongere gukora.

it-2-F 122 par. 1-2

Gusomera mu ruhame

Mu itorero. Mu kinyejana cya mbere, gusomera mu ruhame byari bifite akamaro kuko abagiraga imizingo ya Bibiliya bari bake. Intumwa Pawulo yasabye ko amabaruwa ye asomerwa mu materaniro kandi anasaba ko yajya ahererekanywa no mu yandi matorero kugira ngo na yo ayasomerwe (Kl 4:16; 1Ts 5:27). Ni yo mpamvu Pawulo yagiriye Timoteyo wari umugenzuzi mu itorero inama yo kugira umwete wo “gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha.”—1Tm 4:13.

Umuntu usomera mu ruhame agomba kuba azi gusoma adategwa (Hk 2:2). Kubera ko iyo umuntu asomera mu ruhame aba yigisha abandi, agomba gusobanukirwa neza ibyo asoma, akamenya neza icyo umwanditsi agamije bityo agasoma yitonze kugira ngo atayobya abamuteze amatwi. Mu Byahishuwe 1:3 hagira hati: “Hahirwa usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva, kandi bakitondera ibyanditswe muri bwo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze