21-27 NYAKANGA
IMIGANI 23
Indirimbo ya 97 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Inama zirangwa n’ubwenge zagufasha mu birebana no kunywa inzoga
(Imin. 10)
Niba uhisemo kunywa inzoga, ntukanywe inzoga nyinshi (Img 23:20, 21; w04 1/12 19 par. 5-6)
Jya uzirikana ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi (Img 23:29, 30, 33-35; it-1 656)
Ntugashukwe n’uko inzoga igaragara (Img 23:31, 32)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 23:21—Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kuba umunyandanini no kugira umubyibuho ukabije? (w04 1/11 31 par. 2)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 23:1-24 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 5) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka umuntu uko kwiga Bibiliya bikorwa. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Tera inkunga umwigishwa wa Bibiliya uhanganye n’ikibazo cyo kureka gukora ibintu bibi bidashimisha Yehova. (lmd isomo rya 12 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 35
7. Ese nagombye guha abantu inzoga?
(Imin. 8) Ikiganiro.
Ese umuntu watumiye abantu mu birori cyangwa mu materaniro mbonezamubano, urugero nk’ubukwe, yagombye guha abantu inzoga? Uyu ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Ariko nanone biba byiza, kubanza gusuzuma amahame yo muri Bibiliya no gutekereza uko bizaba byifashe mbere yo kuwufata.
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Ese nagombye guha abantu inzoga?” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni mu buhe buryo amahame akurikira yafasha umuntu wakiriye abashyitsi kumenya niba yabaha inzoga cyangwa yazihorera?
Yoh 2:9—Igihe Yesu yari mu bukwe yahinduye amazi divayi.
1Kor 6:10—“Abasinzi . . . ntibazahabwa Ubwami bw’Imana.”
1Kor 10:31, 32—‘Mwaba murya cyangwa munywa, mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro. Mwirinde kugira ngo mudaca abandi intege.’
Ni ibihe bintu wabanza gutekerezaho?
Kuki ari iby’ingenzi gukoresha neza ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ tugasuzuma amahame atandukanye yo muri Bibiliya kugira ngo dufate umwanzuro mwiza?—Rom 12:1; Umb 7:16-18
8. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 7)
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 2, amagambo abanziriza umutwe wa 2 n’isomo rya 3