28 NYAKANGA–3 KANAMA
IMIGANI 24
Indirimbo ya 38 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya witegura guhangana n’ibibazo
(Imin. 10)
Komeza kugira ubwenge n’ubumenyi (Img 24:5; it-2 610 par. 8)
Jya ukomeza gusenga, gusoma Bibiliya no kujya mu materaniro buri gihe no mu gihe wacitse intege (Img 24:10; w09 15/12 18 par. 12-13)
Kugira ukwizera gukomeye no gukunda Yehova bidufasha guhangana n’ibibazo (Img 24:16; w20.12 15)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 24:27—Ni irihe somo tuvana muri uyu murongo? (w09 15/10 12)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 24:1-20 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ikiganiro kirangire utabonye uko ubwiriza uwo mwaganiraga. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)
6. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Bwira umuntu gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya kandi umuhe agakarita kavuga ngo: “Iga Bibiliya ku buntu.” (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)
7. Disikuru
(Imin. 3) lmd umugereka A ingingo ya 11—Umutwe: Imana ivugana natwe. (th ingingo ya 6)
Indirimbo ya 99
8. Tujye dufashanya mu bihe by’amakuba
(Imin. 15) Ikiganiro.
Ibyorezo by’indwara, ibiza, imyigaragambyo ishingiye kuri politike, intambara n’ibitotezo bishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose. Mu gihe habayeho ibibazo nk’ibyo, abavandimwe na bashiki bacu barafashanya kandi bagaterana inkunga. Icyakora nubwo twaba tutahuye n’ibyo bibazo, tugirira impuhwe Abakristo bagenzi bacu kandi tugashakisha uko twabafasha.—1Kor 12:25, 26.
Soma mu 1 Abami 13:6 no muri Yakobo 5:16b. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Kuki amasengesho dusenga dusabira abandi agira akamaro?
Soma muri Mariko 12:42-44 no mu 2 Abakorinto 8:1-4. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Kuki twagombye gutanga impano nubwo twaba dufite ibintu bike?
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Bahumurije abavandimwe mu gihe cy’ibitotezo.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni ibihe bintu abavandimwe bigomwe kugira ngo bafashe bagenzi babo bo mu Burayi bw’Iburasirazuba igihe umurimo wari warabuzanyijwe?
Igihe umurimo wari warabuzanyijwe, ni mu buhe buryo abavandimwe bumviye itegeko ryo guteranira hamwe no guterana inkunga?—Heb 10:24, 25
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 4-5