3-9 UGUSHYINGO
INDIRIMBO YA SALOMO 1-2
Indirimbo ya 132 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Inkuru y’urukundo nyakuri
(Imin. 10)
[Murebe VIDEWO ivuga ngo: Igitabo cy’Indirimbo ya Salomo.]
Salomo yabwiye umukobwa w’Umushulami amagambo meza kandi amusezeranya ko azamuha ibintu byinshi by’agaciro (Ind 1:9-11)
Urukundo umukobwa w’Umushulami yakundaga umushumba rwatumye akomeza kumubera indahemuka (Ind 2:16, 17; w15 15/1 30 par. 9-10)
INAMA: Mu gihe uzaba usoma igitabo cy’Indirimbo ya Salomo, uzakoreshe ingingo yo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuga ngo: “Ibivugwamo,” kugira ngo umenye umuntu urimo kuvuga.
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Ind 2:7—Kuki umukobwa w’Umushulami yabereye urugero rwiza Abakristo batarashaka? (w15 15/1 31 par. 11)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Ind 2:1-17 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu ukoresheje umugereka A, mu gatabo Urukundo dukunda abantu. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu ukoresheje umugereka A, mu gatabo Urukundo dukunda abantu. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)
6. Guhindura abantu abigishwa
Indirimbo ya 46
7. “Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha”
(Imin. 15) Gitangwe n’umusaza w’itorero.
Iyo tugize ubuntu tugatanga igihe cyacu n’ubutunzi bwacu tubona imigisha. Nubwo iyo duhaye umuntu ikintu agira ibyishimo, umuntu utanga na we agira ibyishimo (Img 22:9). Gutanga bidutera ibyishimo kuko bituma twigana Yehova kandi tukemerwa na we.—Img 19:17; Yak 1:17.
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Gutanga bihesha ibyishimo.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni mu buhe buryo abantu bavugwa muri iyi videwo bagize ibyishimo kubera ko abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje ubuntu?
Ni mu buhe buryo bagize ibyishimo bitewe n’uko bagize ubuntu?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 32-33