10-16 UGUSHYINGO
INDIRIMBO YA SALOMO 3-5
Indirimbo ya 31 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Akamaro ko kugira ubwiza bwo mu mutima
(Imin. 10)
Ibyo umukobwa w’Umushulami yavugaga byagaragazaga ko afite imico myiza (Ind 4:3, 11; w15 15/1 30 par. 8)
Yagereranyijwe n’ubusitani bwiza kubera ko yari afite imico myiza (Ind 4:12; w00 1/11 11 par. 17)
Ubwiza bwo mu mutima ni bwo bw’ingenzi kuruta ubwiza bw’inyuma kandi twese twagombye kwihatira kugira imico myiza (g04 22/12 9 par. 2-5)
IBAZE UTI: ‘Ni iyihe mico myiza abandi bafite inshimisha?’
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Ind 3:5—Kuki abakobwa b’ibwami barahijwe ingeragere cyangwa imparakazi zo mu gasozi? (w06 15/11 18 par. 4)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Ind 4:1-16 (th ingingo ya 2)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba nyiri inzu ko wamwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 6 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu uko yabona ibiri ku rubuga rwa jw.org mu rurimi rwe. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)
6. Disikuru
(Imin. 5) ijwbq ingingo ya 131—Umutwe: Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwirimbisha? (th ingingo ya 1)
Indirimbo ya 36
7. Gushakana gusa n’Umukristo wiyeguriye Imana (Int 28:2)
(Imin. 8)
8. Ese uzaba umugabo cyangwa umugore mwiza?
(Imin. 7) Ikiganiro.
Ese wifuza kubona uwo muzabana? Ese iyo Abakristo bifuza gushaka bakwitegereje, babona ufite imico myiza? Umuntu ashobora kumara igihe runaka agerageza kwerekana ko akuze mu buryo bw’umwuka, ariko iyo umwitegereje mu bihe bitandukanye ni bwo ushobora gutahura uwo ari we by’ukuri.
Andika umurongo w’Ibyanditswe uhuje na buri muco umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka agaragaza:
Gukunda Yehova no kumwizera
Kuba umutware mwiza cyangwa kumvira ubutware
Kutikunda n’urukundo rurangwa no kwigomwa
Gushyira mu gaciro
Kwita ku kazi no gukorana umwete
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 34-35