17-23 UGUSHYINGO
INDIRIMBO YA SALOMO 6-8
Indirimbo ya 34 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya uba urukuta aho kuba umuryango
(Imin. 10)
Basaza b’umukobwa w’umushulami bifuzaga ko akomeza kuba isugi (Ind 8:8, 9; it “Indirimbo ya Salomo,” par. 11)
Yagize amahoro yo mu mutima bitewe n’uko yarwanyije ibishuko (Ind 8:10; yp 188 par. 2)
Ibyo byatumye abera urugero rwiza abakiri bato (yp2 33)
IBAZE UTI: ‘Nafasha nte abakiri bato bo mu itorero ryanjye kuba urukuta aho kuba umuryango?’
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Ind 8:6—Kuki urukundo nyakuri rwagereranyijwe n’umuriro waka cyane wa Yah? (w15 15/1 29 par. 3)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Ind 7:1-13 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangiza ikiganiro ukoresheje agakarita ka jw.org. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. Tangiza ikiganiro mu gace gakorerwamo imirimo y’ubucuruzi, ukoresheje inkuru y’Ubwami. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
6. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangiza ikiganiro mu buryo bwa gicuti ariko kirangire utabwirije. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)
7. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 43—Umutwe: Ese Abahamya ba Yehova bafite amategeko agenga ibyo kurambagiza? (th ingingo ya 7)
Indirimbo ya 121
8. Mwamaganire kure ubusambanyi
(Imin. 15) Ikiganiro.
Mu ndirimbo ya Salomo, umushumba yasabye umukobwa w’umushulami yakundaga ngo bakorane urugendo (Ind 2:10-14). Nubwo bishoboka ko nta kintu kibi uwo mushumba yatekerezaga, basaza b’umukobwa bamuhaye imirimo agomba gukora kugira ngo atajyana n’uwo musore (Ind 2:15). Bari basobanukiwe ko gukorana urugendo n’umuntu bakundana bari bonyine byashoboraga gutuma agwa mu bishuko.
Bibiliya igira inama Abakristo yo “kwamaganira kure ubusambanyi” (1Kor 6:18). Twagombye kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma dukora icyaha. Umwanditsi w’Indirimbo ya Salomo yaravuze ati: “Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda, agahura n’ibibazo.”—Img 22:3.
Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Imana ‘imenya amabanga y’umutima.’” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ni ayahe masomo uvanye muri iyi videwo?
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 36-37