1-7 UKUBOZA
YESAYA 3-5
Indirimbo ya 135 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Yehova aba yiteze ko tumwubaha kandi arabikwiriye
(Imin. 10)
Yehova yagereranyije ubwoko bwa Isirayeli n’umuzabibu yateye kandi yari abitezeho byinshi (Yes 5:1, 2, 7; ip-1 73-74 par. 3-5; 76 par. 8-9)
Umuzabibu wa Yehova wezeho imizabibu mibi gusa Yes 5:4; w06 15/6 18 par. 1)
Yehova yavuze ko atazongera kuwitaho (Yes 5:5, 6; w06 15/6 18 par. 2)
IBAZE UTI: ‘Iyi nkuru imfashije ite kwirinda guhemukira Yehova?’
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Yes 5:8, 9—Ni iki Abisirayeli bakoze kikababaza Yehova? (ip-1 80 par. 18-19)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Yes 5:1-12 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Erekana videwo iri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Bwira umuntu ibijyanye na porogaramu ya JW Library, kandi umufashe kuyishyira muri telefone ye. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Tera inkunga umwigishwa wa Bibiliya urwanywa n’abagize umuryango we. (lmd isomo rya 12 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 65
7. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 15)
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 40-41