8-14 UKUBOZA
YESAYA 6-8
Indirimbo ya 75 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. “Ndi hano, ba ari njye utuma”
(Imin. 10)
Yesaya yahise yemera iryo tumira aba umuhanuzi wa Yehova (Yes 6:8; ip-1 93-94 par. 13-14)
Inshingano Yesaya yari afite ntiyari yoroshye (Yes 6:9, 10; ip-1 95 par. 15-16)
Umurimo Yesaya yakoze wagereranyaga uwo Yesu yari kuzakora (Mat 13:13-15; ip-1 99 par. 23)
IBYO WATEKEREZAHO: Nakwigana nte umuhanuzi Yesaya?
2.Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Yes 7:3, 4—Kuki Yehova yakijije Ahazi kandi yari umwami mubi? (w06 1/12 9 par. 3)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Yes 8:1-13 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu ukoresheje umugereka A, mu gatabo Urukundo dukunda abantu.” (lmd isomo rya 4 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Musabe kwiga Bibiliya. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 5) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Erekana uko wakwigisha umuntu Bibiliya. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
Indirimbo ya 83
7. Kubwiriza ku nzu n’inzu ni ikimenyetso kituranga
(Imin. 15) Ikiganiro.
Abahamya ba Yehova bazwiho kubwiriza ku nzu n’inzu nk’uko byari bimeze kuri Yesu ndetse no ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere.—Luka 10:5; Ibk 5:42.
Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ntitwashoboraga kubwiriza ku nzu n’inzu. Ni yo mpamvu twabwirizaga mu buryo bufatiweho, dukoresheje amabaruwa cyangwa dukoresheje telefone. Twishimira ko twabonye ubwo buryo bwiza bwo kubwiriza. Icyakora kubwiriza ku nzu n’inzu buracyari uburyo bw’ibanze bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ese ushobora kubwiriza ku nzu n’inzu buri gihe?
Kubwiriza ku nzu n’inzu bidufasha bite mu bintu bikurikira?
Kurangiza neza ifasi twahawe
Kongera ubuhanga bwo kwigisha no kwitoza imico myiza urugero nk’ubutwari, kutarobanura ku butoni no kwigomwa
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Ikirere ntikidutera ubwoba.” Hanyuma ubaze ikibazo gikurikira:
Ni irihe somo wavanye ku muco wo kwigomwa wagaragajwe n’ababwiriza bo mu Birwa bya Ferowe?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 42-43