15-21 UKUBOZA
YESAYA 9-10
Indirimbo ya 77 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. “Umucyo mwinshi” warahanuwe
(Imin. 10)
“Umucyo mwinshi,” wari kuzaboneka i Galilaya (Yes 9:1, 2; Mat 4:12-16; ip-1 125-126 par. 16-17)
Abari kwemera uwo mucyo mwinshi bari kwiyongera, kandi bakagira ibyishimo byinshi (Yes 9:3; ip-1 126-128 par. 18-19)
Ibyiza by’uwo mucyo mwinshi bizahoraho (Yes 9:4, 5; ip-1 128-129 par. 20-21)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Yes 9:6—Yesu yari kugaragaza ate ko ari “Umujyanama Uhebuje”? (ip-1 130 par. 23-24)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Yes 10:1-14 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ganira n’umuntu utari mu idini rya gikristo. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Komeza kuganira n’umuntu wasigiye inkuru y’ubwami ubushize. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 35—Umutwe: Ese Abahamya ba Yehova bahinduye Bibiliya kugira ngo ihuze n’imyizerere yabo? (th ingingo ya 12)
Indirimbo ya 95
7. Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
(Imin. 5) Ikiganiro.
Umuryango wa Yehova uhora utera imbere. Ese nawe ni uko? Reka dusuzume ibintu bitatu bigaragaza ukuntu umuryango wa Yehova wagiye utera imbere n’ukuntu byagize akamaro.
Tanga urugero rw’ibintu byanonosowe ku nyigisho zacu n’akamaro byagize.—Img 4:18.
Tanga urugero rw’ibintu byahindutse ku buryo umurimo wo kubwiriza ukorwamo n’ukuntu byadufashije gusohoza inshingano Yesu yaduhaye.—Mat 28:19, 20.
Andika ibintu byagiye bihinduka mu muryango wa Yehova n’imigisha twabonye.—Yes 60:17.
8. Iby’umuryango wacu wagezeho, ukwezi k’Ukuboza
(Imin. 10) Erekana iyo VIDEWO.