22-28 UKUBOZA
YESAYA 11-13
Indirimbo ya 14 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Ni iki Bibiliya ivuga kuri Mesiya?
(Imin. 10)
Yari gukomoka mu muryango wa Yesayi binyuriye ku mwana we Dawidi (Yes 11:1; ip-1 159 par. 4-5)
Umwuka w’Imana uzaba kuri we kandi azatinya Yehova (Yes 11:2, 3a; ip-1 159 par. 6; 160 par. 8)
Azaba umucamanza urangwa n’ubutabera kandi w’umunyambabazi (Yes 11:3b-5; ip-1 160 par. 9; 161 par. 11)
IBYO WATEKEREZAHO: Ni iki gituma Yesu aba umutegetsi mwiza uruta abandi bose?
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Yes 11:10—Ni mu buhe buryo ubu buhanuzi bwasohoye? (ip-1 165-166 par. 16-18)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Yes 11:1-12 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Koresha urubuga rwa jw.org usubize ikibazo umuntu yabajije. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Toza umwigishwa kwitegura kugira ngo muzajyane kubwiriza ku nzu n’inzu. (lmd isomo rya 11 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 57
7. Ese “uca imanza zikiranuka”?
(Imin. 15) Ikiganiro.
Buri munsi ducira abantu imanza nubwo hari igihe tubikora tutabitekerejeho. Ibyo tubiterwa n’uko dufata umwanzuro dushingiye ku byo tubona. Icyakora Yesu yatubereye urugero rwiza kuko we atari uko abigenza (Yes 11:3, 4). Yesu we afite ubushobozi bwo kureba mu mutima akamenya ibyo umuntu atekereza n’impamvu zituma akora ibintu runaka. Twebwe ntidufite ubwo bushobozi. Ariko dushobora gukora uko dushoboye tukigana Yesu. Yaravuze ati: “Nimureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”—Yoh 7:24.
Iyo duciye imanza dushingiye ku byo tureba, bishobora gutuma tutagira icyo tugeraho kandi tugacika intege mu murimo wo kubwiriza. Urugero, ese tujya dushidikanya kubwiriza ahantu hatuye abantu bo mu bwoko cyangwa idini runaka? None se ufata ute abantu bo mu gace ubwirizamo b’abakire cyangwa b’abakene? Ese uhita ufata umwanzuro w’uko umuntu atazemera ubutumwa bwiza bitewe n’uko agaragara? Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1Tm 2:4.
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Amasomo tuvana mu Munara w’Umurinzi: Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragarira amaso.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni ibihe bintu bigaragaza urwikekwe bivugwa muri iyi videwo?
Ni mu buhe buryo urwikekwe rushobora kugira ingaruka zibabaje mu itorero?
Ni iki cyafashije Abakristo bavugwa muri iyi videwo kwirinda guca imanza bashingiye ku bigaragarira amaso?
Ni ayahe masomo wavanye muri iyo ngingo y’Umunara w’Umurinzi?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 46-47