Ingingo ihumuriza abagore bakorewe ihohoterwa
“ ABAGORE n’abakobwa babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bagiye bakorerwa ihohoterwa. Ese nawe byaba byarakubayeho? Menya impamvu Imana ibona ko umutekano wawe ari ikintu cy’ingenzi ndetse n’icyo izakora ku bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abagore.”
Ayo ni yo magambo atangira ingingo iri ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Uko Bibiliya ibona ibirebana n’umutekano w’abagore.” Linki iri ku mpera y’iyo ngingo, ishobora kugufasha kuvanaho inyandiko yayo yo mu bwoko bwa PDF, ukayicapa ku buryo ushobora kuyizinga ikavamo inkuru y’Ubwami y’amapaji ane. Mushiki wacu wo muri Amerika witwa Stacy yaravuze ati: “Njye n’undi mushiki wacu twacapye kopi nyinshi z’iyo nyandiko, tujya kuzitanga mu kigo cyabagamo abagore bakorewe ihohoterwa, kiri mu ifasi yacu.”
Umukozi waho yadusabye izindi kopi kugira ngo azihe abahabaga. Ibyo byatumye dutanga izo nkuru z’Ubwami zindi zigera kuri 40 n’udukarita 30 twa jw.org. Ikindi gihe twasubiragayo, umuyobozi w’icyo kigo yifuje ko Abahamya ba Yehova bakwereka abagore babagamo uko kwiga Bibiliya bikorwa.
Stacy n’abandi bashiki bacu babiri, bagiye mu kindi kigo cyabagamo abagore bakorewe ihohoterwa, bahatanga kopi eshanu z’iyo nkuru y’Ubwami kandi babasaba kuzabazanira izindi. Umukozi wo muri icyo kigo yaravuze ati: “Aka gatabo kazafasha abagore baba hano.” Nanone yaravuze ati: “Turagakeneye cyane.” Igihe abo bashiki bacu basubiraga muri icyo kigo hari abagore bifuje ko babereka uko kwiga Bibiliya bikorwa. Babiri muri bo bavuze ko bifuzaga kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, yari kuba mu mpera z’icyumweru.
Stacy yaravuze ati: “Twatangajwe cyane n’ukuntu abantu bashimishijwe n’iyo ngingo nziza. Iyo uyicapye ukayihina, iba ari inkuru y’Ubwami igaragara neza, ku buryo igufasha kugeza ubutumwa bwiza ku bagore bakorewe ihohoterwa. Twashimishijwe n’ukuntu bayakiriye bishimye kandi dufite amatsiko yo kwibonera ukuntu Yehova azaduha imigisha, mu gihe dukomeje kugeza ubutumwa bwiza kuri abo bagore.”