Mujye “mwunga ubumwe” mubifashijwemo n’umwuka wera
INTUMWA Pawulo yateye inkunga Abakristo bo muri Efeso ati: “Mujye mwihanganira abandi mubigiranye urukundo. Umwuka wera watumye mwunga ubumwe. Ubwo rero mujye mukora uko mushoboye mukomeze kunga ubumwe, mubigaragaze mubana amahoro n’abandi.”—Efe. 4:2, 3.
‘Twunga ubumwe’ kubera “umwuka wera,” ni ukuvuga imbaraga z’Imana. Icyakora nk’uko Pawulo yabivuze, tugomba gukora uko dushoboye ngo dukomeze kunga ubumwe. Ariko se ni ba nde bireba? Mu by’ukuri kugira ngo dukomeze kunga ubumwe tubifashijwemo n’umwuka wera, buri Mukristo wese agomba kubigiramo uruhare.
Reka dufate urugero. Tuvuge ko umuntu aguhaye impano y’umwenda mwiza kandi ukiri mushya. Ese ni nde uba ugomba kuwumesa? Igisubizo kirumvikana. Uwo mwenda uramutse ucitse cyangwa ukandura bitewe no kutawitaho, ntiwarenganya uwawuguhaye.
Mu buryo nk’ubwo, nubwo ubumwe bw’Abakristo ari impano ituruka ku Mana, buri wese agomba kugira icyo akora kugira ngo dukomeze kunga ubumwe. Niba hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu tutabanye neza, dukwiriye kwibaza tuti: “Ese nkora ibishoboka byose ngo ikibazo dufitanye gikemuke, maze dukomeze kunga ubumwe tubifashijwemo n’umwuka wera?”
“MUJYE MUKORA UKO MUSHOBOYE” MUKOMEZE KUNGA UBUMWE
Nk’uko Pawulo yabivuze, hari igihe gukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu biba bitoroshye, cyane cyane iyo hari uwaduhemukiye. Ese kugira ngo dukomeze kunga ubumwe, ni ngombwa buri gihe ko tujya kureba uwo dufitanye ikibazo ngo tukiganireho? Si ko buri gihe biba ari ngombwa. Jya wibaza uti: “Ese nindamuka ngiye kumureba ngo tuganire ku kibazo dufitanye, biratuma gikemuka cyangwa biratuma kirushaho gukomera?” Hari igihe usanga ibyiza ari uguhitamo kubyirengagiza cyangwa kubabarira.—Imig. 19:11; Mar. 11:25.
Jya wibaza uti: “Ese nindamuka ngiye kumureba ngo tuganire ku kibazo dufitanye, biratuma gikemuka cyangwa biratuma kirushaho gukomera?”
Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, nimureke dukomeze kujya ‘twihanganira abandi tubigiranye urukundo’ (Efe. 4:2). Hari igitabo cyavuze ko ayo magambo ashobora no guhindurwamo ngo: “Tugomba kubafata uko bari.” Ibyo bisobanura ko tugomba kwemera ko Abakristo bagenzi bacu ari abanyabyaha nk’uko natwe turi abanyabyaha. Birumvikana ko tugomba gukora uko dushoboye ngo tugire “imyitwarire mishya” (Efe. 4:23, 24). Icyakora nta muntu n’umwe ushobora kubigeraho mu buryo butunganye (Rom. 3:23). Nitubizirikana, kwihanganirana no kubabarirana bizatworohera, bityo ‘dukomeze kunga ubumwe’ tubifashijwemo n’umwuka wera.
Nitubabarira bagenzi bacu kandi ntidukomeze kubabikira inzika, tuzakomeza ‘kubana amahoro n’abandi’ mu itorero. Mu Befeso 4:3, Pawulo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki risobanura “ikintu gifatanya ibintu” cyangwa “ikintu kibihuriza hamwe bigakomera.” Iryo jambo ni na ryo ryahinduwemo “imitsi” mu Bakolosayi 2:19. Hari ubwoko bw’imitsi iba ikomeye cyane ku buryo ihuza amagufwa abiri. Mu buryo nk’ubwo, amahoro n’urukundo dukunda abavandimwe na bashiki bacu bidufasha gukomeza kuba incuti, nubwo haba hari ibyo tutabona kimwe.
Ubwo rero, nihagira umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugukosereza cyangwa akakurakaza, jya umugaragariza impuhwe, aho kwibanda ku makosa yakoze (Kolo. 3:12). Kubera ko abantu bose badatunganye, birashoboka ko nawe ujya ubabaza abandi. Ibyo nubizirikana, gukomeza ‘kunga ubumwe’ n’abandi ubifashijwemo n’umwuka wera bizakorohera.