ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/7 pp. 27-31
  • Yehova ateranyiriza hamwe umuryango we

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ateranyiriza hamwe umuryango we
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBUYOBOZI N’IBIKORWA BYABWO
  • ‘DUKOMEZE UBUMWE BW’UMWUKA’
  • “MUGIRIRANE NEZA”
  • URUKUNDO NO KUBAHA BYIGIRWA MU MURYANGO
  • “MUKOMEZE KUGENDERA MU RUKUNDO”
  • Ubumwe bwa gikristo buhesha Imana ikuzo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ubumwe nyakuri mu Bakristo bugerwaho bute?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Nimuteranyirizwe Hamwe Neza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Bibumbiye hamwe mu gusenga Imana yonyine y’ukuli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/7 pp. 27-31

Yehova ateranyiriza hamwe umuryango we

‘Ndabinginga ngo mukomeze ubumwe bw’umwuka.’​—EFE 4:1, 3.

WASOBANURA UTE?

Ubuyobozi bw’Imana bugamije iki?

Ni mu buhe buryo ‘dukomeza ubumwe bw’umwuka’?

Ni iki kizadufasha ‘kugirirana neza’?

1, 2. Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye isi n’abantu?

IYO wumvise ijambo umuryango utekereza iki? Ese rituma utekereza ahantu harangwa urukundo n’ibyishimo? Ese rituma utekereza ibirebana no gukorera ibintu hamwe n’abagize umuryango wawe mugamije intego imwe? Cyangwa rituma utekereza ahantu heza umuntu yakurira, akahigira ibintu bitandukanye cyangwa akahavugira ibimuri ku mutima? Niba ufite umuryango ukwitaho, ushobora kuba ari ibyo utekereza. Yehova ubwe ni we watangije umuryango (Efe 3:14, 15). Yifuzaga ko ibiremwa bye byo mu ijuru n’ibyo ku isi bigira umutekano, bikizerana kandi bikunga ubumwe.

2 Abantu bamaze gukora icyaha, ntibakomeje kuba mu muryango w’Imana, ariko umugambi wa Yehova ntiwaburijwemo. Azatuma isi izaba yahindutse Paradizo yuzura abantu bakomoka kuri Adamu na Eva (Intang 1:28; Yes 45:18). Yakoze ibikenewe byose kugira ngo uwo mugambi usohore. Bimwe muri byo bivugwa mu gitabo cya Bibiliya cy’Abefeso, kikaba muri rusange kivuga ibirebana no kunga ubumwe. Nimucyo dusuzume imwe mu mirongo yo muri icyo gitabo, maze turebe uko dushobora gushyigikira umugambi wa Yehova wo guhuriza hamwe ibyo yaremye byose.

UBUYOBOZI N’IBIKORWA BYABWO

3. Ni ubuhe buyobozi bw’Imana buvugwa mu Befeso 1:10, kandi se ni ryari icyiciro cya mbere cyabwo cyatangiye?

3 Ibyo Yehova akora byose biba bihuje n’umugambi we. Ku bw’ibyo rero, ‘ibihe byagenwe bigeze ku ndunduro,’ yashyizeho “ubuyobozi,” ni ukuvuga gahunda yo guteranyiriza hamwe ibiremwa bye byose bifite ubwenge. (Soma mu Befeso 1:8-10.) Ubwo buyobozi buzagera ku ntego yabwo mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere gitegurira abagize itorero ry’abasutsweho umwuka kuba mu ijuru, bayobowe na Yesu Kristo, we Mutware wabo wo mu buryo bw’umwuka. Icyo cyiciro cyatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe Yehova yatangiraga guteranyiriza hamwe abari kuzategekana na Kristo mu ijuru (Ibyak 2:1-4). Imana ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo, ibona ko abasutsweho umwuka ari abakiranutsi kandi ko bakwiriye kubona ubuzima. Bazi ko bagizwe “abana b’Imana.”—Rom 3:23, 24; 5:1; 8:15-17.

4, 5. Icyiciro cya kabiri cy’ubuyobozi bw’Imana ni ikihe?

4 Icyiciro cya kabiri gitegura abazaba muri Paradizo ku isi bayobowe n’Ubwami bwa Mesiya. “Imbaga y’abantu benshi” ni yo gice cy’ibanze cy’abazaba muri Paradizo (Ibyah 7:9, 13-17; 21:1-5). Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, baziyongeraho abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka (Ibyah 20:12, 13). Tekereza ukuntu umuzuko na wo uzagaragaza ko twunze ubumwe! Ku mpera y’imyaka igihumbi, abazaba bagize ‘ibintu byo mu isi’ bazahura n’ikigeragezo cya nyuma. Abazaba abizerwa bazahinduka “abana b’Imana” bo ku isi.—Rom 8:21; Ibyah 20:7, 8.

5 Ibyo byiciro byombi by’ubuyobozi bw’Imana, ni ukuvuga gutegura abazaba mu ijuru no gutegura abazaba ku isi, biriho muri iki gihe. Ariko se, ni mu buhe buryo buri wese muri twe ashyigikira ubuyobozi bw’Imana?

‘DUKOMEZE UBUMWE BW’UMWUKA’

6. Ibyanditswe bigaragaza bite ko Abakristo bagomba guteranira hamwe?

6 Ibyanditswe bigaragaza ko Abakristo bagomba guteranira hamwe (1 Kor 14:23; Heb 10:24, 25). Ariko kugira ngo twunge ubumwe, ntitugomba gusa guhurira hamwe, nk’uko abantu bahurira ku isoko cyangwa ku kibuga cy’imikino. Twunga ubumwe iyo dukurikije ibyo Yehova atwigisha kandi tukemera ko umwuka wera w’Imana udufasha kuba abantu beza.

7. “Gukomeza ubumwe bw’umwuka” bisobanura iki?

7 Nubwo Yehova, ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo, abona ko abasutsweho umwuka bakiranuka bakitwa abana be, kandi akabona ko abagize izindi ntama bakiranuka bakitwa incuti ze, igihe cyose tukiri kuri iyi si tuzajya tugirana ibibazo n’abandi (Rom 5:9; Yak 2:23). Bitagenze bityo, inama yahumetswe ivuga ko tugomba gukomeza ‘kwihanganirana’ nta cyo yaba ivuze. Ni iki cyadufasha kunga ubumwe na bagenzi bacu? Dukeneye ‘kwiyoroshya rwose no kwitonda.’ Byongeye kandi, Pawulo yaduteye inkunga yo kwihatira ‘gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza.’ (Soma mu Befeso 4:1-3.) Gukurikiza iyo nama bikubiyemo kwemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana kandi tukera imbuto zawo. Izo mbuto z’umwuka zidufasha gukemura ibibazo dufitanye n’abandi. Zituma twunga ubumwe, ariko imirimo ya kamere yo itubibamo amacakubiri.

8. Ni mu buhe buryo imirimo ya kamere izana amacakubiri?

8 Reka dusuzume ukuntu “imirimo ya kamere” izana amacakubiri. (Soma mu Bagalatiya 5:19-21.) Ubusambanyi butuma umuntu atandukana na Yehova, agatandukana n’itorero, kandi ubuhehesi bushobora gutandukanya abana n’ababyeyi, bukanatuma uwakorewe icyo cyaha atandukana n’uwo bashakanye. Ibikorwa by’umwanda bituma umuntu atunga ubumwe n’Imana kandi ntakomeze kunga ubumwe n’abamukundaga. Umuntu wese wigeze kugerageza gufatanya ibintu bibiri akoresheje kore, azi ko bigomba kuba bitariho umwanda kugira ngo bifatane neza. Imyifatire irangwa no kubahuka igaragaza ko umuntu asuzugura amategeko akiranuka y’Imana rwose. Indi mirimo ya kamere itavuzwe na yo ituma umuntu atunga ubumwe na bagenzi be kandi ikamutandukanya n’Imana. Ibyo bikorwa byose bihabanye na kamere ya Yehova.

9. Twakwisuzuma dute kugira ngo turebe niba ‘twihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka’?

9 Byaba byiza rero buri wese muri twe yibajije ati “ni mu rugero rungana iki nihatira ‘gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza’? Iyo havutse ibibazo mbyitwaramo nte? Ese ngenda mbibwira incuti zanjye kugira ngo zinshyigikire? Ese mba niteze ko abasaza ari bo bakemura ikibazo nagiranye na mugenzi wanjye, aho kugira ngo abe ari jye ujya kuvugana na we bityo twongere kubana amahoro? Ese iyo hari umuntu nakoshereje, nirinda guhura na we kugira ngo tutavugana iby’icyo kibazo?” Ese tubigenje dutyo twaba tugaragaza ko dushyigikira umugambi wa Yehova wo kongera guteranyiriza ibintu byose hamwe muri Kristo?

10, 11. (a) Kuki ari iby’ingenzi kubana amahoro n’abavandimwe bacu? (b) Ni ibihe bikorwa bituma tubana amahoro kandi Yehova akaduha imigisha?

10 Yesu yaravuze ati “ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe. Jya wihutira gukemura ibibazo” (Mat 5:23-25). Yakobo yaranditse ati “imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro, zikabibirwa abaharanira amahoro” (Yak 3:17, 18). Ku bw’ibyo rero, ntidushobora gukomeza kugira imyifatire irangwa no gukiranuka tutabana amahoro n’abandi.

11 Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe byayogojwe n’intambara, ubutaka busaga kimwe cya kane ntibuhingwa, bitewe n’uko abaturage baho baba batinya za mine. Iyo mine ituritse, abahinzi bata imirima yabo, abaturage bakabura ikibabeshaho kandi n’abatuye mu migi bakabura ibyokurya. Mu buryo nk’ubwo, iyo dufite ingeso zituma tutabana amahoro n’abavandimwe bacu, ntidukura mu buryo bw’umwuka. Ariko iyo twihutiye kubabarira no gukora ibituma abandi bamererwa neza, bituma tubana amahoro kandi tukabona imigisha ya Yehova.

12. Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kudufasha kunga ubumwe?

12 “Impano zigizwe n’abantu” na zo zishobora gutuma twunga ubumwe. Imana yaraziduhaye kugira ngo zitume ‘tugera ku bumwe mu kwizera’ (Efe 4:8, 13). Iyo abasaza batubaye hafi mu murimo wera dukora kandi bakatugira inama zishingiye ku Ijambo ry’Imana, batuma turushaho kugaragaza imico ya gikristo (Efe 4:22-24). Ese ubona ko inama bakugira ari uburyo Yehova akoresha kugira ngo agutegurire kuzaba mu isi nshya izaba itegekwa n’Umwana we? Basaza, ese mwihatira kugorora abandi mufite iyo ntego?—Gal 6:1.

“MUGIRIRANE NEZA”

13. Byagenda bite turamutse tutumviye inama iri mu Befeso 4:25-32?

13 Mu Befeso 4:25-29, hagaragaza ingeso tugomba rwose kwirinda. Muri zo hakubiyemo kuvuga ibinyoma, kurakara, ubunebwe no kuvuga amagambo aboze, aho kuvuga amagambo meza yo kubaka abandi. Umuntu aramutse atumviye iyo nama, yatera agahinda umwuka w’Imana, kuko umwuka wera ari imbaraga zituma abantu bunga ubumwe (Efe 4:30). Gukurikiza ibyo Pawulo yanditse nyuma yaho na byo ni iby’ingenzi cyane kugira ngo habeho amahoro n’ubumwe. Yaravuze ati “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose. Ahubwo mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo.”—Efe 4:31, 32.

14. (a) Kuki Pawulo yaduhaye inama yo ‘kugirirana neza’? (b) Ni iki kizadufasha kuba abantu barangwa n’ineza?

14 Pawulo yaduhaye inama yo ‘kugirirana neza’ kubera ko hari igihe tutagaragariza abandi ineza, bityo tukaba tugomba gushyiraho imihati kugira ngo turusheho kuyigaragaza. Byaba byiza twitoje guha agaciro ibyiyumvo by’abandi mbere y’ibyacu (Fili 2:4). Tuvuge wenda ko tugiye kuvuga amagambo ashobora gusetsa abantu cyangwa agatuma babona ko turi abanyabwenge. Ariko se ayo magambo arangwa n’ineza? Gutekereza ku byo tugiye kuvuga bizajya bituma ‘tugirirana neza.’

URUKUNDO NO KUBAHA BYIGIRWA MU MURYANGO

15. Ni mu buhe buryo amagambo avugwa mu Befeso 5:28 afasha abagabo kumenya uko bakwigana Kristo?

15 Bibiliya igereranya imishyikirano Kristo afitanye n’itorero n’imishyikirano iba hagati y’umugabo n’umugore. Ibyo byumvikanisha ko umugabo aba agomba kuyobora umugore we, akamukunda kandi akamwitaho, n’umugore akagandukira umugabo we (Efe 5:22-33). None se igihe Pawulo yandikaga ati “muri ubwo buryo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite,” ni ubuhe “buryo” yashakaga kuvuga (Efe 5:28)? Mu magambo abanziriza ayo, yavuze ukuntu ‘Kristo na we yakunze itorero akaryitangira, akarisukura aryuhagije amazi binyuze ku ijambo.’ Koko rero, kugira ngo umugabo ashyigikire umugambi wa Yehova wo kongera guteranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, agomba kugaburira umuryango we mu buryo bw’umwuka.

16. Bigenda bite iyo ababyeyi bashohoje inshingano bahabwa n’Ibyanditswe?

16 Byaba byiza ababyeyi bibutse ko inshingano bafite bayihawe na Yehova. Ikibabaje ni uko muri iki gihe abantu benshi ‘batagikunda ababo’ (2 Tim 3:1, 3). Abagabo benshi birengagiza inshingano yabo, kandi ibyo bigira ingaruka ku bana babo. Ariko Pawulo yagiriye abagabo inama igira iti “namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye” (Efe 6:4). Mu muryango ni ho ha mbere abana bigira kugaragaza urukundo no kubaha. Ababyeyi babitoza abana babo baba bashyigikira ubuyobozi bwa Yehova. Iyo ababyeyi bagaragariza abana babo urukundo, bakirinda uburakari, umujinya no gutukana, baba babigisha kugaragaza urukundo no kubaha. Ibyo bibategurira kuzaba mu isi nshya y’Imana.

17. Ni iki dukeneye kugira ngo turwanye Satani?

17 Tugomba kumenya ko buri gihe Satani yagiye agerageza kubuza abantu gukorera Imana, kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo natwe abitubuze. Abantu benshi ku isi bakora ibyo Satani yifuza ko bakora iyo batandukana n’abo bashakanye, bakabana batarashyingiranywe, kandi bagashyigikira ko abantu babana bahuje ibitsina. Ariko twe ntidukurikiza imyifatire cyangwa imitekerereze y’abantu bo muri iki gihe. Kristo ni we cyitegererezo cyacu (Efe 4:17-21). Ku bw’ibyo rero, duterwa inkunga yo ‘kwambara intwaro zuzuye ziva ku Mana’ kugira ngo tubone uko turwanya Satani n’abadayimoni be.—Soma mu Befeso 6:10-13.

“MUKOMEZE KUGENDERA MU RUKUNDO”

18. Ni ikihe kintu cy’ingenzi gituma twebwe Abakristo twunga ubumwe?

18 Urukundo ni cyo kintu cy’ingenzi gituma twebwe Abakristo twunga ubumwe. Twiyemeje ‘gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza,’ kubera ko imitima yacu yuzuye urukundo dukunda “Umwami umwe,” urwo dukunda “Imana imwe” n’urwo dukundana hagati yacu (Efe 4:3-6). Ku birebana n’urwo rukundo, Yesu yarasenze ati “sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira abazanyizera binyuze ku ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe, kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe . . . Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”—Yoh 17:20, 21, 26.

19. Ni iki wiyemeje gukora?

19 Niba hari ikintu kitugora guhindura muri kamere yacu, nimucyo urukundo rujye rutuma dusenga nk’umwanditsi wa zaburi wasenze ati “umpe kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe” (Zab 86:11). Nimucyo twiyemeze kurwanya Satani kugira ngo atadutandukanya na Data wuje urukundo, ndetse n’abo yemera. Nimucyo twihatire ‘kwigana Imana nk’abana bakundwa, kandi dukomeze kugendera mu rukundo,’ haba mu muryango, mu murimo wo kubwiriza no mu itorero.—Efe 5:1, 2.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Asize ituro rye imbere y’igicaniro, maze abanza kujya kwikiranura n’umuvandimwe we

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu kubaha

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze