Nimuteranyirizwe Hamwe Neza
1 Ni kangahe ujya wumva utangajwe n’ukuntu umubiri w’umuntu uremanywe ubuhanga (Zab 139:14)? Buri gice cyose kigize umubiri gikorera hamwe n’ibindi mu buryo buhwitse. Ijambo ry’Imana rigereranya itorero rya Gikristo n’umubiri ufite imikorere yuzuzanya neza. Abagize itorero bose, bayobowe n’Umutware, ari we Yesu Kristo, ‘bateranywa neza kandi bagafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe’ (Ef 4:16a). Ku bw’ibyo, Yehova ashobora gukoresha ubwoko bwe bwunze ubumwe kugira ngo akore ibintu bitangaje.
2 Abari bagize itorero ryo mu kinyejana cya mbere “babaga hamwe” kugira ngo bitaneho mu byo babaga bakeneye byo mu buryo bw’umwuka n’ibyo mu buryo bw’umubiri (Ibyak 2:44-47). Bahanganye n’ibitotezo bafatanye urunana kandi babifashijwemo na Yehova baranesha (Ibyak 4:24-31). Batangazaga ubutumwa bw’Ubwami aho bajyaga hose, bityo bageza ubutumwa bwiza mu isi yose yari izwi muri icyo gihe (Kolo 1:23). Mu bihe bya none, itorero rya Gikristo ryakoze ibintu nk’ibyo ryunze ubumwe mu rugero rwagutse cyane kurushaho. Ni ibihe bintu birifasha kugira ubwo bumwe?
3 Twunga Ubumwe Bitewe n’Inyigisho Ziva ku Mana: Ku isi hose, duhuzwa n’ugusenga kwacu. Ibyo bishoboka bite? Twemera umuyoboro ugaragara Yehova akoresha mu kuduha “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” (Mat 24:45). Nanone kandi, duha agaciro cyane impano bantu yatanze kugira ngo zigishe mu itorero. Uko twemera twicishije bugufi uburyo bwateganyijwe na Yehova bwo kutugaburira mu buryo bw’umwuka, ni na ko turushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana kandi ibyo bikaduhingamo icyifuzo dusangiye twese cyo kwigana Yesu, twebwe abigishwa be. Tugomba gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, tukihatira cyane kugera ku ‘bumwe bwo kwizera’ (Ef 4:8, 11-13). Mbese, uteza imbere ubumwe bwacu bwo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gusoma Bibiliya buri munsi?
4 Imishyikirano ya Gikristo: Urukundo rutuma tugirana imishyikirano ya bugufi mu materaniro ya Gikristo. Muri ayo materaniro ‘turazirikanana’ (Heb 10:24, 25). Ibyo bikubiyemo kutareba ku isura gusa, ahubwo tukagerageza rwose kumenya abavandimwe bacu, tukabona ko ari ibyifuzwa nk’uko Yehova ababona (Hag 2:7). Mu gihe twumva amagambo bavuga agaragaza ukwizera kwabo, urukundo tubakunda rurushaho gushinga imizi kandi ubumwe bwacu bugakomera. Mbese, uzwiho kuba uri umuntu ujya mu materaniro y’itorero buri gihe?
5 Abakozi Bakorana mu Murimo wo Kubwiriza: Kubwiriza ubutumwa bwiza twifatanyije na bagenzi bacu duhuje ukwizera bituma twunga ubumwe mu gukora ibyo Imana ishaka. Intumwa Pawulo yakundaga abantu ‘bakoranaga na we ku bw’Ubwami bw’Imana’ (Kolo 4:11). Kubwirana ingero z’ibyabaye no gufashanya igihe turi mu murimo bidufasha gusohoza inshingano yacu ya Gikristo kandi bigakomeza umurunga wacu w’ubumwe.—Kolo 3:14.
6 Umwuka Wera Utuma Twunga Ubumwe: Mu gihe twihatira gukora ibyo Yehova ashaka tubigiranye umwete, aduha umwuka we wera. Uwo mwuka udufasha kutaremereza ibintu tutumvikanaho maze tugakomeza kubana twunze ubumwe (Zab 133:1). Udushishikariza ‘gukomeresha ubumwe bw’umwuka umurunga w’amahoro’ (Ef 4:3). Buri wese muri twe ashobora kwimakaza uwo mwuka w’ubwumvikane urangwa mu bwoko bw’Imana binyuriye mu kugaragaza imbuto z’umwuka mu mishyikirano agirana n’abandi.—Gal 5:22, 23.
7 Gukorera hamwe twunze ubumwe kandi tuyoborwa n’ubutware bwa Kristo, bituma ‘umubiri ukurira mu rukundo’ (Ef 4:16b). Byongeye kandi, bihesha Yehova ikuzo, we ‘Mana nyir’amahoro.’—Rom 16:20.