ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 171
  • Satani asa ate?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Satani asa ate?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Bibiliya ivuga ko Satani ameze ate?
  • Murwanye Satani na we azabahunga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • ‘Rwanya Satani’ nk’uko Yesu yabigenje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Umwanzi w’Ubuzima bw’Iteka
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 171

Satani asa ate?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Satani ni ikiremwa cy’umwuka, ibyo bikaba bisobanura ko adafite umubiri usanzwe dushobora kubona.—Abefeso 6:11, 12.

Igishushanyo kizwi cyane kigaragaza Satani ameze nk’ihene ifite amahembe n’umurizo kandi afashe ikintu kimeze nk’igikanya.

Hari igishushanyo kizwi cyane kigaragaza Satani ameze nk’ihene ifite amahembe n’umurizo kandi afashe ikintu kimeze nk’igikanya. Hari abatekereza ko ibyo bishushanyo bya Satani byakozwe n’abanyabugeni babayeho mu myaka 1000 ishize, bashobora kuba baravanye inganzo mu migani ya kera y’imihimbano.

  • Bibiliya ivuga ko Satani ameze ate?

  • Imirongo yo muri Bibiliya ivuga kuri Satani

Bibiliya ivuga ko Satani ameze ate?

Bibiliya isobanura Satani ikoresheje imvugo z’ikigereranyo zitandukanye. Ibyo bidufasha gusobanukirwa kamere ye, ariko ntibitubwira isura ye. Zimwe muri izo mvugo z’ikigereranyo ni izi:

  • Umumarayika w’umucyo. Yigira nk’aho afite ibintu byiza aha abantu kugira ngo abashuke bakurikire inyigisho ze aho gukurikiza iz’Imana.—2 Abakorinto 11:14.

  • Intare itontoma. Arwanya abasenga Yehova.—1 Petero 5:8.

  • Ikiyoka kinini. Atera abantu ubwoba, afite imbaraga kandi yangiza byinshi.—Ibyahishuwe 12:9.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga kuri Satani

  • 2 Abakorinto 11:14: “Satani ubwe ahora yihindura umumarayika w’umucyo.”

    Icyo bisobanura: Satani yigira mwiza kugira ngo ashuke abantu bakurikire inyigisho ze aho gukurikira iz’Imana.

  • Abefeso 6:11: “Mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri ya Satani mushikamye.”

    Icyo bisobanura: Satani aba ashaka ko abantu basuzugura Imana.

  • Yakobo 4:7: “Mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”

    Icyo bisobanura: Iyo umuntu yumviye Imana ashobora gutsinda Satani.

  • 1 Petero 5:8: “Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”

    Icyo bisobanura: Satani yanga abantu bumvira Imana kandi aba ashaka kubabuza gukomeza kuba inshuti zayo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze