ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 172
  • Mariya Magadalena yari muntu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mariya Magadalena yari muntu ki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese yari indaya?
  • Ese yari intumwa?
  • Ese yari umugore wa Yesu Kristo?
  • “Nabonye Umwami!”
    Twigane ukwizera kwabo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ni iki twakwigira kuri Mariya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Dore ndi umuja wa Yehova!”
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 172
Mariya Magadalena ari kumwe na Yesu amaze kuzuka.

Mariya Magadalena yari muntu ki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Mariya Magadalena na we yari umwe mu bigishwa ba Yesu Kristo b’indahemuka. Izina rye Magadalena, rishobora kuba rifite aho rihuriye n’iry’umugi witwaga Magdala (cyangwa Magadan), wari hafi y’Inyanja ya Galilaya. Mariya ashobora kuba yarigeze kuba aho hantu.

Mariya Magadalena ni umwe mu bagore bagendanaga na Yesu n’abigishwa be, bakabitaho (Luka 8:1-3). Yari ahari igihe Yesu yicwaga, kandi ari mu bantu ba mbere bamubonye amaze kuzuka.—Mariko 15:40; Yohana 20:11-18.

  • Ese yari indaya?

  • Ese yari intumwa?

  • Ese yari umugore wa Yesu Kristo?

  • Muri Bibiliya havugwamo ba Mariya bangahe?

Ese yari indaya?

Nta hantu Bibiliya ivuga ko Mariya Magadalena yaba yari indaya. Icyo Bibiliya imuvugaho, ni uko Yesu yirukanye abadayimoni barindwi bari bamurimo.—Luka 8:2.

None se abavuga ko yari indaya babikurahe? Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana Yesu amaze gupfa, hari abatekereje ko ari wa mugore utaravuzwe izina (ushobora kuba yari indaya) waririye ku birenge bya Yesu akabihanaguza imisatsi ye (Luka 7:36-38). Ariko Bibiliya ntigaragaza ko ibyo ari ukuri.

Ese yari intumwa?

Oya. Kiliziya Gatolika imwita umutagatifu kandi ikavuga ko yatumwe ku zindi ntumwa bitewe n’uko ari we wagiye kuzibwira ko Yesu yazutse (Yohana 20:18). Ariko ibyo si byo bimugira intumwa. Kandi na Bibiliya nta hantu na hamwe ivuga ko yari yo.—Luka 6:12-16.

Bibiliya yarangije kwandikwa ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Ariko mu kinyejana cya gatandatu, ni bwo abayobozi ba Kiliziya bafashe umwanzuro wo kumuzamura mu ntera. Hari inyandiko zo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu, zitari ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya, zavuze ko bamwe mu ntumwa za Yesu bamugiriye ishyari. Izo nkuru z’impimbano ntizihuje n’Ibyanditswe.

Ese yari umugore wa Yesu Kristo?

Oya. Bibiliya ivuga ko Yesu atigeze ashaka umugore.a

a Reba ingingo ivuga ngo: “Ese Yesu yari afite umugore? Ese Yesu yari afite abo bavukana?”

Muri Bibiliya havugwamo ba Mariya bangahe?

Muri Bibiliya havugwamo abantu batandatu bitwaga Mariya.b

  1. 1. Nyina wa Yesu.—Matayo 1:18.

  2. 2. Uwavukanaga na Marita na Lazaro.—Yohana 11:1, 2.

  3. 3. Mariya Magadalena.—Luka 8:2.

  4. 4. Nyina wa Yakobo na Yoze.—Matayo 27:56.

  5. 5. Nyina wa Yohana wahimbwe Mariko.—Ibyakozwe 12:12.

  6. 6. Umukristokazi w’i Roma wafashaga abagize itorero ryaho.—Abaroma 16:6.

b Izina Mariya ryo mu rurimi rw’Ikigiriki rikomoka ku izina Miriyamu ryo mu Giheburayo. Miriyamu yari mushiki wa Mose.—1 Ibyo ku Ngoma 6:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze