ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 36
  • Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’ubukungu Imana izakemura
  • Ubukene
    Nimukanguke!—2015
  • Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Aho umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene uzava
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Isi itarangwamo ubukene iregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 36
Umugabo uhagaze iruhande rw’amazu aciriritse yitegereza inzu y’umuturirwa.

Ese ubusumbane mu by’ubukungu buzashira?

Mu bihugu byinshi abantu bajya mu muhanda bakigaragambya kubera ibibazo by’ubukungu. Ibyo bibazo byarushijeho kuzamba kubera icyorezo cya COVID-19. Icyo cyorezo cyatumye abantu barushaho kumva batishimiye imimerere barimo, urugero nka gahunda ya guma mu rugo, inzara no kuba badashobora kwivuza. Ibyo byose byagaragaje ko hari ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene.

Ese ibibazo by’ubukungu byugarije isi bizarangira? Yego. Bibiliya isobanura icyo Imana izakora ngo ikemure ibibazo duhanganye na byo.

Ibibazo by’ubukungu Imana izakemura

Ikibazo: Abantu ntibabasha gushyiraho gahunda y’iby’ubukungu ifasha abantu bose kubona ibyo bakeneye.

Uko kizakemuka: Ubutegetsi bw’abantu Imana izabusimbuza ubutegetsi bwayo, nanone bwitwa Ubwami bw’Imana. Ubwo bwami buzategeka isi yose buri mu ijuru.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:10.

Akamaro bizagira: Kubera ko Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose, buzakemura ibibazo by’abantu mu buryo butunganye. Nta bantu bazongera gukena cyangwa ngo bagire ubwoba bwo kubura ibibatunga (Zaburi 9:7-9, 18). Ahubwo bazishimira imirimo bakora, babone umusaruro uhagije wo kubatunga bo n’imiryango yabo. Hari isezerano Bibiliya itanga rigira riti: “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.

Ikibazo: Abantu bo ubwabo ntibashobora kwirinda ibituma bagerwaho n’imibabaro cyangwa ibituma babura ibyo bakeneye.

Uko kizakemuka: Imana izakoresha Ubwami bwayo, ivaneho ibintu byose bituma abantu bagira ubwoba kandi bakumva badatekanye.

Akamaro bizagira: Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu ntibazongera kugerwaho n’ibintu bituma bo n’imiryango yabo babura iby’ibanze bakeneye. Urugero, intambara, inzara n’ibyorezo ntibizongera kubaho (Zaburi 46:9; 72:16; Yesaya 33:24). Imana iravuga iti: “Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, bature ahantu hari umutekano usesuye kandi baruhukire ahantu hari umutuzo.”—Yesaya 32:18.

Ikibazo: Akenshi abantu bikunda kandi bakagira umururumba bashakira inyungu ku bandi kandi bakabafata nabi.

Uko kizakemuka: Abayoboke b’Ubwami bw’Imana baziga uko bagaragaza urukundo nyakuri, bashyira inyungu za bagenzi babo mu mwanya wa mbere.—Matayo 22:37-39.

Akamaro bizagira: Igihe Ubwami bw’Imana buzategeka isi, buri wese azigana urukundo rw’Imana kandi urwo rukundo “ntirushaka inyungu zarwo” (1 Abakorinto 13:4, 5). Bibiliya igira iti: “Ntibizangiza kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehovaa nk’uko amazi atwikira inyanja.”—Yesaya 11:9.

Bibiliya ivuga ko turi mu minsi ya nyuma y’iyi si mbi kandi ko vuba aha Imana izagira icyo ikora ngo ikemure ibibazo by’ubusumbane mu by’ubukungub (Zaburi 12:5). Mu gihe tugitegereje ko ibyo biba, hari amahame yo muri Bibiliya yadufasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wahangana n’ubukene” n’indi ivuga ngo: “Uko dukwiriye kubona amafaranga.”

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho kuri Bibiliya no ku bukungu

Ikinyoma: Ubukene ntibuzavaho. Kuko Yesu yavuze ati: “Abakene muri kumwe na bo iteka ryose” (Matayo 26:11).

Ukuri: Yesu yarimo asobanura ibi bikurikira: Igihe cyose iyi si yuzuye akarengane ikiriho, abakene ntibazabura kubaho. Icyakora, ubutumwa Yesu yatangaje buvuga ko Ubwami bw’Imana buzavanaho burundu ubukene, bwari “ubutumwa bwiza ku bakene.”—Luka 4:18, 43.

Ikinyoma: Kugira ngo abantu bashimishe Imana, bagomba kuba abakene kuko Yesu yavuze ati: “Genda ugurishe ibyawe byose maze uhe abakene.”—Matayo 19:21.

Ukuri: Yesu ntiyarimo ashyiraho ihame rizajya rigenga uko abigishwa be bagomba kubaho. Ahubwo yari arimo abwira umusore w’umukire wari warahumwe amaso n’ibyo yari atunze. Yesu yamuteraga inkunga yo koroshya ubuzima no kwemera itumira rye ngo amukurikire abe umwigishwa we.

Ikinyoma: Imana iha umugisha abagaragu bayo bakaba abakire, kuko Bibiliya igira iti: “Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire.”—Imigani 10:22.

Ukuri: Ijambo rikoreshwa muri Bibiliya rivuga ngo: “Umugisha Yehova atanga” ni imvugo y’ikigereranyo, ishobora gusobanura kugira ubuzima bwiza, kugirana n’Imana ubucuti no kugira ibyiringiro by’ejo hazaza (Zaburi 25:14; Yohana 17:3). Nubwo hari abantu Imana yahaye umugisha bakagira ubutunzi, Abakristo benshi bari abantu baciriritse (Intangiriro 24:34, 35; Yakobo 2:5). Ndetse na Yesu yari atunze ibintu bike.—Matayo 8:20.

Ikinyoma: Bibiliya yigisha ko tugomba gushyira hamwe ibyo dutunze, nk’uko bivugwa ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, ‘basangiraga ibyabo byose, kandi bakagurisha ibyo bari batunze n’amasambu yabo.”—Ibyakozwe 2:44, 45.

Ukuri: Iyo mirongo yerekana gahunda y’igihe gito Abakristo bari barashyizeho kugira ngo bite ku byo bagenzi babo bari bamaze igihe gito babatijwe bari bakeneye. Abo Bakristo bashya bari baraje i Yerusalemu mu munsi mukuru w’Abayahudi wa Pentekote (Ibyakozwe 2:5). Ubwo rero, igihe bahindukaga Abakristo, bagumye i Yerusalemu kugira ngo bige byinshi ku bijyanye n’iryo idini rishya. Ibyo byatumye bagenzi babo b’i Yerusalemu batanga ku bushake ibyo bari batunze, kugira ngo babafashe kubona ibyo bari bakeneye hakubiyemo ibyokurya n’aho kuba.—Ibyakozwe 2:41, 42, 46, 47.

a Yehova ni izina ry’Imana rigaragara muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.

b Niba wifuza kumenya impamvu ukwiriye kwemera ibyo Bibiliya ivuga, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ni igitabo kivuga ukuri.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze