ilbusca/E+ via Getty Images
KOMEZA KUBA MASO
Kuki abantu badashobora kubana amahoro?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Abayobozi bo ku isi n’imiryango mpuzamahanga bananiwe kuzanira abantu amahoro. Muri iki gihe, hari intambara nyinshi n’urugomo, kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose, kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira. Abantu bagera kuri miriyari ebyiri, ni ukuvuga kimwe cya kane cy’abatuye isi, bari mu duce twibasiwe n’intambara.
Kuki abantu badashobora kugera ku mahoro bifuza? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Impamvu eshatu zituma abantu badashobora kugera ku mahoro
1. Abantu bafite ingeso zituma badashobora kubana n’abandi amahoro. Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, “abantu [bari] kuba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, . . . ari abahemu, . . . batumvikana n’abandi, . . . batamenya kwifata, bafite ubugome, . . . ari ibyigenge, bibona.”—2 Timoteyo 3:2-4.
2. Yaba abantu ku giti cyabo cyangwa abishyize hamwe, ntibafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabo Umuremyi wabo ari we Yehovaa, atabafashije. Bibiliya ivuga ko ‘bitari mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.’—Yeremiya 10:23.
3. Isi yose itegekwa n’umuyobozi mubi kandi ufite imbaraga, ari we Satani, ‘uyobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9). Ubwo rero, igihe cyose ‘isi yose ikiri mu maboko y’umubi,’ intambara n’amakimbirane ntibizashira.—1 Yohana 5:19.
Ni nde ushobora kuzana amahoro?
Bibiliya itwizeza ko tuzagira amahoro, ariko ko ayo mahoro atazazanwa n’abantu ahubwo ko azazanwa n’Imana.
“‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’”—Yeremiya 29:11.
Imana izasohoza ite iryo sezerano? ‘Imana itanga amahoro izamenagura Satani’ (Abaroma 16:20). Kugira ngo Imana igarure amahoro mu isi yose, izakoresha ubutegetsi bwo mu ijuru, ari bwo Bibiliya yita “Ubwami bw’Imana” (Luka 4:43). Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu Kristo, we mwami w’Ubwami bw’Imana, abantu bazigishwa kubana amahoro.—Yesaya 9:6, 7.
Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ivuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?”
a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.