ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 18
  • Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Wakora iki kugira ngo ugire ibyishimo mu muryango?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ibibazo icumi abantu bibaza ku mibonano mpuzabitsina—Ibisubizo byabyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 18
Ibiganza by’umukwe n’umugeni

Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Hari igihe Imana yemereraga umugabo kugira abagore benshi (Intangiriro 4:19; 16:1-4; 29:18-29). Ariko Imana si yo yatangije ibyo gushaka abagore benshi. Yahaye Adamu umugore umwe gusa.

Imana yahaye Yesu Kristo uburenganzira bwo kongera gushimangira wa mugambi wayo wa mbere, w’uko umugabo agomba kugira umugore umwe (Yohana 8:28). Igihe Yesu yabazwaga ikibazo cyerekeye ishyingiranwa, yarashubije ati ‘kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze aravuga ati “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe.” ’​—Matayo 19:4, 5.

Nyuma yaho, umwe mu bigishwa ba Yesu yahumekewe n’Imana maze arandika ati “buri mugabo agire uwe mugore, na buri mugore agire uwe mugabo” (1 Abakorinto 7:2). Nanone, Bibiliya ivuga ko kugira ngo umugabo washatse uri mu itorero rya gikristo ahabwe inshingano zihariye, agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe.”​—1 Timoteyo 3:2, 12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze